Abashakashatsi bagaragaje impungenge ku ikoreshwa rya porogaramu za telefoni mu gupima kanseri y’uruhu

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 10 Nyakanga 2018 saa 11:11
Yasuwe :
0 0

Ubushakashatsi bwakozwe na Kaminuza ya Birmingham yo mu gihugu cy’u Bwongereza, bwagaragaje ko abantu bakwiye kwitondera porogaramu za telefone zifashishwa mu gupima kanseri y’uruhu.

Ubu bushakashatsi bwamurikiwe mu nama ngarukamwaka y’ihuriro ry’abaganga b’Abongereza bavura indwara z’uruhu yabereye mu Mujyi wa Edinburgh. Bwerekanye imikorere y’izi porogaramu za telefoni zipima kanseri y’uruhu, icyizere zagirirwa, inyungu n’ingaruka iri koranabuhanga rifite.

Urugero rw’izi porogaramu ni iyitwa ‘Teledermatology’, ifite uburyo bwo kohereza ifoto ku muganga w’indwara z’uruhu, ububiko bw’amafoto, bishobora kwifashishwa n’abantu mu kugereranya amafoto buri kwezi bareba impinduka zabayeho n’ibyago uruhu rufite hagendewe ku ibara n’ubundi busesenguzi.

Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko zimwe muri izi porogaramu zatanze umusaruro uri ku rwego rwo hejuru mu gupima kanseri y’uruhu. Urugero nk’iyitwa Teledermatology, yatahuye ko abantu 88% barwaye kanseri y’uruhu, hanyuma 97% bakagira utubyimba ku ruhu.

Iyi kipe y’abashakashatsi yemeje ko iri koranabuhanga rifite ibyiza byinshi nk’uko byagaragaye ko bishoboka ku bantu bamaranye iyi ndwara imyaka itanu.

Gusa bavuga ko hakiri ibintu bitatu ryananiwe gukora birimo; kuba nta gerageza ryigeze rikorwa ngo ritangazwe ryemeze ko rikora kandi ryizewe, nta buryo inzobere yabona niba akabyimba runaka kakekwamo kanseri ndetse n’ubuziranenge buke ku bijyanye n’uko risesengura amafoto yafashwe.

Nkuko Xinhua yabyanditse, Maria Charalambides, wo mu ishami ry’ubuganga n’ubuvuzi bw’amenyo wakoze ubusesenguzi kuri iri koranabuhanga, yavuze ko rizagira uruhare runini mu gupima kanseri mu gihe ritaremezwa byeruye cyangwa ngo hashyirweho ubugenzuzi bwaryo, abantu bakwiye kuryitondera kuko rishobora kubatera ibyago.

Porogaramu ya telefoni ishobora gupima kanseri y'uruhu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza