00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abarwaye indwara zitandura basabye koroherezwa kubona imiti kuri ‘poste de santé’

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 Ukwakira 2021 saa 03:01
Yasuwe :
0 0

Abaturage biganjemo abarwaye indwara zitandura basabye koroherezwa kujya bafatira imiti kuri poste de santé aho gukora ingendo ndende bajya kuyishaka ku bitaro bikuru, rimwe na rimwe bitiza umurindi ibibazo byiyongera ku burwayi basanganywe.

Abagana aya mavuriro mato azwi nka "poste de santé" bashima ko begerejwe serivisi z’ubuzima, aho n’urembye abona uko yitabwaho hafi y’aho batuye.

Muhawenimana Esther utuye mu Karere ka Kicukiro yabwiye RBA ko aya mavuriro yoroheje ingendo bakoraga bajya kwa muganga.

Yagize ati “Umuntu ntakijya kure. Niba urwaje umwana, uhita uza hano [ku ivuriro] bakagufasha.’’

Mugenzi we Nyiraromba Marthe we yavuze ko aho bivurizaga mbere i Gahanga ho muri Kicukiro harimo urugendo rurerure ariko ubu byoroshye.

Ati “Nje mpinguye [mvuye mu murima] ariko i Gahanga nagendaga mu gitondo. Aha nza igihe nshakiye nkivuza ngataha.’’

Ku rundi ruhande ariko hari abagana ibitaro n’ibigo nderabuzima bavuga ko hari serivisi bakwiye kubonera kuri poste de santé bitewe n’uko bazikenera igihe cyose.

Muri bo abarwaye indwara zitandura nka diabète bavuga ko babangamirwa n’ingendo ndende bakora bajya gufata imiti ku bitaro.

Akimana Aimable yagize ati “Bakwiye gushyiramo imbaraga ibyo bintu bikatwegerezwa [imiti], birakenewe cyane kuko turagorwa. Tubonye poste de santé zikaba zifite ibyo bikoresho twaba tugira amahirwe.’’

Nyirandegeya Espérance na we yunzemo ati “Badufashije iyo miti tukajya tuyifatirayo, byadufasha kuko amatike ni ikibazo.’’

Minisiteri y’Ubuzima yashyize imbaraga mu kwegereza abaturarwanda serivisi z’ubuzima binyuze muri poste de santé ariko hari aho zimwe zafunze imiryango; izi zirimo iyo mu Kagari ka Nemba mu Murenge wa Rweru mu Karere ka Bugesera, abayituriye bavuga ko bakora urugendo rurerure bajya kwivuza mu gihe bari bayitezeho amakiriro.

Muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi harimo umuhigo w’uko mu mwaka wa 2024 muri buri kagari hazaba hubatse poste de santé.

Umuyobozi ushinzwe Ubuvuzi rusange muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Corneille Ntihabose, yavuze ko mu kwezi gutaha hari umushinga wo kuvugurura imikorere ya poste de santé.

Yakomeje ati “Uwo mushinga urimo kwagura, tugashyiraho umukozi uhoraho ugomba kuba ari umuforomo. Poste de santé zidakora zikongera gukora ndetse n’izikora zikarushaho gukora neza.’’

Mu tugari 2148 turi mu gihugu, 1179 tumaze kubakwamo poste de santé; 21 muri zo zitanga serivisi z’ububyaza ndetse abagore 500 bazibyariyemo neza.

Abarwaye indwara zitandura zirimo nka diabète basabye koroherezwa kubona imiti kuri ‘poste de santé’

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .