Abarwara igituntu mu Rwanda bagabanutseho 41% mu myaka 20 ishize

Yanditswe na Muhonzire Sylvine
Kuya 24 Werurwe 2021 saa 03:36
Yasuwe :
0 0

Ishami rishinzwe kurwanya indwara y’igituntu n’izindi ndwara zifata imyanya y’ubuhumekero mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC), ryatangaje ko u Rwanda rumaze gutera intambwe ishimishije mu kurwanya igituntu, aho mu myaka 20 ishize abacyandura baganutseho 41%.

Uyu munsi tariki 24 Werurwe ni umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya igituntu, aho wizihizwa hagamijwe gusobanurira abantu uko iyi ndwara ifata n’uko ikwirakwira ndetse no kubakangurira kuyirinda.

U Rwanda rwifatanyije n’isi kwizihiza uyu munsi, ufite insanganyamatsiko igira iti “The Clock is Ticking” (Igihe ni iki), bivuze ko umwanya wo kwirinda, kwivuza no kwisuzumisha ari uyu kugira ngo intego isi ifite yo kurandura burundu igituntu mu 2035 izagerweho.

Ku rwego rw’igihugu insanganyamatsiko igira iti “Dukomeze imihigo duhashye indwara y’igituntu twisuzumisha hakiri kare”.

Mu 2019-2020 mu Rwanda habonetse abarwayi b’igituntu 5.678, muri bo 930 bazanywe n’abashinzwe ubukangurambaga mu by’ubuzima. 50% y’aba barwayi ni abafite ibyago byinshi byo kwandura harimo ababa muri gereza, abahuye n’abarwayi b’igituntu, ababana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA ndetse n’abana bari munsi y’imyaka 15 n’abantu barengeje imyaka 55. Abavuwe bagakira bagera kuri 86.4%.

Ku rwego rw’Isi, Raporo y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, yagaragaje ko mu 2019 abantu bagera kuri miliyoni 10 barwaye igituntu, ndetse ko imibare y’abakirwara igenda igabanuka gahoro gahoro.

Iyi raporo igaragaza ko kandi abantu miliyoni 1.2 badafite agakoko gatera SIDA bishwe n’iyi ndwara.

Mu kugabanya abandura igituntu, Ishami rishinzwe kurwanya igituntu muri RBC rifite imashini zibasha kureba mu bihaha by’umuntu, ‘chest X-Ray machine’ zikoreshwa cyane ku bantu bafite agakoko gatera SIDA aho zibasha kureba n’igituntu cyaba cyihishe mu mibiri, nka kimwe mu bifasha kugabanya abanduza abandi batazi ko barwaye.

Hari kandi n’imashini 69 zitwa GeneXpert mu bitaro biri hirya no hino mu gihugu, zibasha gupima igituntu no kureba niba imiti isanzwe ikivura iri gukora akazi kayo, kuko bishobora kubaho ko agakoko kayitera kanga imiti kagakomeza kwidegembya.

Mu bantu bafite agakoko gatera SIDA, igituntu cyaragabanutse ku buryo bugaragara, aho mu igenzurwa ryakorewe mu bitaro bitanu mu gihugu, ryagaragaje ko mu 2018 abari bakirwaye bari bagize 24.9% by’abarwayi bose b’igituntu mu gihe mu 2020 bari 12,7% gusa.

Abantu bavuwe igituntu kigakira mu mwaka 2019-2020 bangana na 86.4%

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .