00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abarenga ibihumbi 10 bamaze kwitabira ikimina cy’abakora kwa muganga

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 28 Ukwakira 2021 saa 01:11
Yasuwe :
0 0

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe Ubuzima bw’Ibanze, Dr Mpunga Tharcisse, yashimye imirimo y’Ikimina cy’Abakozi bo mu Rwego rw’Ubuzima (HSS-MAG) kimaze kwitabirwa n’abarenga ibihumbi 10 bakora muri uru rwego by’umwihariko abaganga.

Yabigarutseho kuri uyu wa Kane, tariki 28 Ukwakira 2021, ubwo yatangizaga Inama y’Inteko Rusange ya HSS-MAG yatangiwemo imirongo migari n’icyerekezo uru rwego rugomba kugenderaho mu myaka iri imbere.

Iki kimina cyatangijwe mu 2017, gifite intego zo guteza imbere kudahindagurika, umubano mwiza mu bakozi b’urwego rw’ubuzima, gushyiraho uburyo bworoshye kandi bwihuse bwo kubona inguzanyo inogeye umukozi no guteza imbere umuco wo kwizigamira mu bakozi b’urwego rw’ubuzima.

Mu myaka ine ishize, iki kimina kimaze kugira ubwizigame bwa miliyari 4.5 Frw, aho cyatanze inguzanyo ya miliyari 2 Frw ku bantu 4362. Kugeza ubu kimaze kubona inyungu ya miliyoni 200 Frw.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye iyi nama, Dr Mpunga yavuze ko kugeza uyu munsi abasaga ibihumbi 10 bamaze kwitabira, ibintu asanga ari ibyo kwishimira no gushimira ababigizemo uruhare.

Ati "Kuva HSS-MAG yatangira, hari ibintu byinshi cyane tumaze kugeraho. Aha twavuga nko gushishikariza abakozi bo mu rwego rw’ubuzima za Leta kwitabira kuba abanyamuryango ba HSS-MAG aho kugeze ubu abagera ku 10.000 bamaze kwitabira. Twavuga kandi kunoza imicungire y’umutungo w’abanyamuryango hashakwa abakozi bamenyereye icungamutungo, ndetse n’ibindi."

Yakomeje agira ati "Abanyamuryango benshi bagiye bahabwa inguzanyo, ndetse banitabira kwizigamira binyuze muri iki kimina ku buryo bamwe bagiye babasha kwiteza imbere mu buryo bufatika."

Dr Mpunga yavuze ko n’ubwo hari byinshi twishimira tumaze kugeraho nka HSS-MAG ariko hari ibindi bikeneye gushyirwamo imbaraga mu kugana mu cyerekezo nyir’izina cyari kigamijwe ubwo yashingwaga.

Ati “Kimwe mu bigaragaza ko hakiri intambwe nini dukeneye gutera ni uko abakozi bose bari mu rwego rw’ubuzima batarinjira muri HSS-MAG, ibi bikaba bidahura n’icyerekezo cy’uko HSS-MAG yagombaga gufasha abakozi bose bo mu rwego rw’ubuzima kwishimira gukomeza kurukoramo.”

Yavuze ko imwe mu mbogamizi ituma abakozi bo mu rwego rw’ubuzima batabasha kugana HSS-MAG bose, ishingiye ku miterere yayo muri iki gihe aho ikora ku buryo bw’ikimina.

Ati “Nyuma y’imyaka ine HSS-MAG imaze ivutse, ndatekereza ko iki ari igihe cyiza cyo gutekereza ku mavugurura n’impinduka zatuma irushaho kwaguka no kugendana n’ibihe tugezemo, tunisunge icyerekezo nyamukuru cy’igihugu mu bijyanye no kwizigamira ndetse no gufasha abakozi kubona amafaranga bashora mu mishinga yabafasha kwiteza imbere.”

Dr Mpunga yasabye abitabiriye iyi nama kwigira hamwe uko hakorwa impinduka ku miterere ya HSS-MAG.

Yagize ati “Bimaze kugaragara ko gukora nk’ikimina bidahagije, ndetse harimo n’imbogamizi nyinshi zitatuma intego za HSS-MAG zigerwaho uko tubyifuza kandi vuba. Nk’ubu kubera gukora nk’ikimana hari igice kinini cy’abakozi bo mu rwego rw’ubuzima bataritabira kwinjira muri HSS-MAG.”

Yakomeje agira ati “Mu gihe cyose kandi abakozi bose bo mu rwego rw’ubuzima bazaba batitabira kujya muri HSS-MAG ntabwo tuzabasha kugera ku ntego no ku cyerekezo cyatumye ijyaho, ariyo Kuzigama, Ubufatanye, ndetse no Kugumana abakozi bo mu nzego z’ubuzima (Savings, Solidarity, and Staff Retention!).”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe Ubuzima bw’Ibanze, Dr Mpunga Tharcisse, yashimye imirimo y’Ikimina cy’Abakozi bo mu Rwego rw’Ubuzima kimaze kwitabirwa n’abarenga ibihumbi 10
Abarenga ibihumbi 10 bamaze kwitabira ikimina cy’abakora kwa muganga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .