00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyarwanda bize ‘Ubutabire’ bashinze urugaga rwitezeho gukemura ibibazo byugarije sosiyete

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 10 Nzeri 2021 saa 10:38
Yasuwe :
0 0

Abanyarwanda bize ibijyanye n’Ubutabire bashinze Urugaga rubahuza bise “Rwanda Chemical Society”, ruzajya rubafasha kurebera hamwe uko bateza imbere ubwo bumenyi no gukemura bimwe mu bibazo byugarije igihugu.

Ku mugoroba wo ku wa Kane, tariki ya 9 Nzeri 2021, ni bwo “Rwanda Chemical Society” yamuritswe ku mugaragaro ndetse hahita hanatorwa abagize Komite Nyobozi.

Aba bahanga mu bijyanye n’Ubutabire bahisemo gushinga urugaga kugira ngo bahurize ubumenyi n’imbaraga zabo hamwe bibafashe gukemura ibibazo bitandukanye byugarije igihugu biri nko mu rwego rw’uburezi n’inganda, ubuhinzi n’ubworozi n’bindi.

Umuyobozi w’Urugaga rw’Abahanga mu by’Ubutabire mu Rwanda, akaba n’Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, Nkurunziza Jean Pierre, yabwiye IGIHE ko bahisemo gushinga uru rugaga nyuma y’aho u Rwanda rwinjiriye mu Muryango w’Ibihugu bivuga Icyongereza, Commonwealth aho ruri kuva mu 2009.

Yashimangiye ko nk’abantu bahuriye ku bumenyi bufatika byari bikwiye guhuza imbaraga.

Ati “Iyo turebye ubutabire ni ho ubuzima bwose buherereye, yaba ari ku nyamaswa no ku bantu no ku bimera no ku mabuye n’ibindi byose bigizwe n’ubutabire. Ni yo mpamvu hari hakenewe ko habaho uburyo bw’uko ababufiteho ubumenyi bahura bakaganira bakareba uko babuteza imbere yaba mu rwego rw’uburezi n’urw’inganda yewe yaba no mu zindi nzego zigamije kubungabunga ibidukikije.”

Umuyobozi wungirije w’Urugaga rw’Abahanga mu by’Ubutabire mu Rwanda, Dr Kabera Justin, ahamya ko ruzatanga ibisubizo ku bibazo bitandukanye.

Ati “Uru rugaga ruzakemura byinshi, icya mbere hari ubwo ubuhinzi bukenera ifumbire kugira ngo umusaruro uzamuke; mu by’ukuri tugiye dufasha abakora ubushakashatsi gukora izo fumbire duhereye ku byo dufite hano twaba dukemuye ikibazo cya ya fumbire ituruka hanze tukayikorera mu gihugu.”

“Mu buvuzi dufite ibimera byiza hano mu Rwanda bitahumanyijwe n’ikirere ku buryo dushobora kujya tubikoramo imiti nk’uko u Bushinwa bubikora yewe n’amazi haracyari abanywa ibirohwa twakora Abanyarwanda bakabona amazi meza.”

Urugaga rw’Abahanga mu by’Ubutabire mu Rwanda rugizwe n’abanyamuryango 26 ariko rufunguriye buri wese; uwemerewe kurujyamo ni uwarangije kaminuza n’abafite impamyabushobozi zo ku rwego rw’ikirenga bize amasomo afitanye isano n’ibinyabutabire.

Abanyarwanda bize ‘Ubutabire’ bashinze urugaga rwitezeho gukemura ibibazo byugarije sosiyete
Noteri yemeje ibyangombwa by'Urugaga rw’Abahanga mu by’Ubutabire mu Rwanda
Umuyobozi w’Urugaga rw’Abahanga mu by’Ubutabire mu Rwanda, Nkurunziza Jean Pierre ni n’Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda
Umuyobozi wungirije w’Urugaga rw’Abahanga mu by’Ubutabire mu Rwanda, Dr Kabera Justin, ahamya ko ruzatanga ibisubizo ku bibazo bitandukanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .