Abana bo mu mashuri bahawe umwihariko mu guhashya indwara zo mu kanwa ziterwa n’umwanda

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 20 Werurwe 2021 saa 11:47
Yasuwe :
0 0

Tariki ya 20 Werurwe, Isi yizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’indwara zo mu kanwa, kuri iyi nshuro wahawe insanganyamatsiko igira iti “Terwa Ishema n’akanwa kawe”.

Hari ubushakashatsi bwo mu 2018 bwakozwe na Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’ubuvuzi bwagaragaje ko Abanyarwanda 70% batipimisha indwara zo mu kanwa naho 64.9% bazirwaye.

Mu kurushaho guhangana n’iki Kibazo mu Rwanda, Umuryango wita ku bana badafite kirengera SOS Rwanda ufatanyije na Kaminuza y’u Rwanda (UR) watangije ibikorwa bigamije kurandura no kugabanya kwandura indwara zo mu kanwa.

Binyuze muri ubu bufatanye SOS Rwanda itera inkunga ibikorwa binyuranye bya UR birimo guhugura abaganga, ibikoresho byifashishwa mu buvuzi bw’amenyo ndetse n’ubukangurambaga bugamije kuzirandura burundu.

Muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami ry’Ubuvuzi hari ivuriro ryita cyane ku ndwara z’amenyo kandi rifasha abantu ku giciro giciriritse cyane ko bidasaba kuba ukorana n’ubwishingizi.

Abaturage bagana iri vuriro bemeza ko ribafasha ariko bakagira inama bagenzi babo zo kwihutira gukurikirana ubuzima bwo mu kanwa dore ko ari ingirakamaro.

Uwihirwe Aline wo mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Kimironko wari ugiye kwikuza iryinyo yagize ati “Icyo navuga ni uko narangaye kandi sinihutiye kubikurikirana kuko numvaga ntaribwa cyane. Inama nagira bagenzi banjye ni uko bakwita ku isuku yo mu kanwa ariko bakanihutira gukurikirana ubuzima bwabo.”

Iri vuriro rikorera muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Remera rikoresha abanyeshuri biga muri Kaminuza bimenyereza umwuga bayobowe n’abarimu babo ndetse n’inzobere z’Abahinde mu kuvura indwara z’amenyo.

Dushimire Innocent wiga mu mwaka wa nyuma mu buvuzi bw’amenyo yavuze ko hari byinshi bigira muri iryo vuriro anagaragaza ko hakiri icyuho mu kwirinda indwara z’amenyo bitewe n’uko benshi batita ku isuku.

Umuyobozi w’Ishami ry’ubuvuzi muri Kaminuza y’u Rwanda, Dr Jeanne Kagwiza, yabanje kugaragaza uruhare rwabo mu kurwanya indwara zo mu kanwa zirimo indwara z’amenyo, indwara zifata ishinya n’izindi.

Yahamagariye abaturage kurushaho kugira uruhare mu bikorwa byo kwirinda izi ndwara ariko anasaba ko bafashwa ibitaro nk’ibi bikajya ku rwego rwo gukoresha ubwishingizi na mituweri ibintu byabafasha mu guhashya burundu izi ndwara.

Umuyobozi ushinzwe serivisi z’ubuvuzi muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Ntihabose Corneille, yavuze ko nubwo Covid-19 yakomye mu nkokora bimwe mu bikorwa byakorwaga kuri uyu munsi birimo ubukangurambaga, hari ikigiye gukorwa mu gahangana n’izi ndwara zisa naho zirengagizwa.

Ati “ Minisiteri y’Ubuzima ifasha abakora mu rwego rw’ubuvuzi kubona ubumenyi bukenewe, ibikorwa remezo no kubona imiti n’ibindi. Ubusanzwe twajyaga mu baturage tukizihiza uyu munsi ariko navuga ko icyorezo cya Covid-19 cyadukomye mu nkokora. N’ubwo abantu badaha agaciro izi ndwara bitewe ahanini n’uko abenshi badahita baribwa, tubahamagarira ko uwagize ikibazo yagana kwa muganga n’utagifite agashishikarizwa kwisuzumisha byibuze rimwe mu mwaka.”

Mu kurandura burundu izi ndwara, SOS Rwanda yabihereye mu mizi, ihitamo gukorana n’abana mu bigo by’amashuri bigera kuri birindwi mu turere twa Gasabo, Nyamagabe na Gicumbi.

Aba banyeshuri bafashwa kubona ibikoresho byo koza amenyo ku ishuri birimo umuti wo koza amenyo, uburoso n’igikombe cyo gukoresha.

Nko mu kigo giherereye mu Mujyi wa Kigali, Umurenge wa Ndera, mu ishuri ribanza rya Munini habarizwa abana 2259 buri mwana afite ibikoresho bifashisha mu koza mu kanwa bemeza ko biri gutanga umusaruro mu myigire yabo.

Umwarimu kuri iri shuri, Mutabazi Maurice, yashimangiye ko guhabwa ibi bikoreho byatumye abana barushaho gutsinda amasomo kuko bibarinda kurwaragurika.

Ati “Baraduhuguye ku bijyanye n’isuku yo mu kanwa, cyane cyane ku isuku y’amenyo kugira ngo tujye dufasha aba bana. Umusaruro ugenda uboneka kuko mbere byarashobokaga ko abana barwaragurika, ugasanga yasibye ngo n’uko amenyo ari kumurya, yasabye uruhushya cyangwa ngo yagiye kwa muganga.”

“Ariko kuva uyu mushinga watangira nta mwana ugitaka amenyo, birumvikana uko gusiba birahagarara bigatuma n’umwana akurikira amasomo atari ku ngoyi yo kuribwa.

Ubuvuzi bw’amenyo mu Rwanda buracyarimo ikibazo cy’ubushobozi

Abakora mu mirimo y’ubuvuzi bw’amenyo mu Rwanda bemeza ko hakiri ibitaranozwa birimo no kuba umubare w’abaganga ukiri muto dore ko kugeza ubu habarurwa inzobere mu buvuzi bw’amenyo 60, zirimo 33 bize muri Kaminuza y’u Rwanda ndetse imaze gusohora n’abaganga basaga 500 ariko abari mu mirimo bagera kuri 400.

Umuyobozi wungirije mu ihuriro ry’abaganga b’amenyo Karangwa Alphonse yemeje ko hari intambwe yatewe ariko hakiri icyuho mu mubare wabo ukiri muto n’ubushobozi bwa bamwe bushidikanywaho.

Yakomeje ati “ Imbogamizi tugihura nazo ni uko abavuzi ari bake ku buryo usanga hari n’abaganga boherezwa mu bice by’ibyaro ntibajyeyo bitewe n’impamvu zitandukanye. Nk’ubu ubuvuzi bw’amenyo bwabaga mu bitaro by’uturere gusa, rero ushatse abantu bashoboye ubu buvuzi bukegerezwa abaturage nko mu bigo nderabuzima byafasha cyane.”

Yavuze ko icyo basaba Leta ari uko hakorwa ibishoboka byose kugira ngo ubuvuzi bw’indwara zo mu kanwa butere imbere birimo ibikorwa remezo, uburezi bufite ireme, amahugurwa ku baganga ndetse no kubafasha guhangana ku rwego mpuzamahanga.

Ku ruhande rw’inzobere mu kuvura indwara z’amenyo [Dental Surgeons] bemeza ko hari imikoranire yifuzwa hagati yabo na Minisiteri y’Ubuzima ishingiye ku kwigisha no gukangurira Abanyarwanda kumva akamaro ko kwita ku isuku yo mu kanwa.

Umuyobozi w’ihuriro ry’Inzobere mu buvuzi bw’amenyo mu Rwanda, Dr Muhigana Adelaide, yavuze ko hakenewe ko umujyanama w’ubuzima yahugurwa ku bijyanye n’indwara zo mu kanwa agafasha abaturage buri munsi.

Yavuze ko kandi hakongerwamo ubushobozi mu buvuzi ku buryo Abanyarwanda bajya babasha kubona izo serivisi bifashishije ubwishingizi

Ati “Urebye serivisi z’ubuvuzi zirahenda, gusa mu Rwanda ntabwo bihenze cyane. Icyo mbona cyakorwa ni uko usanga ahenshi kwivuriza kuri mituweri bigoye kuko nko mu bitaro byigenga badakunze kuzikoresha byasaba ko Leta yorohereza abaturage kubona ubwishingizi bwabafasha kubona n’izo serivise mu buryo buboroheye.”

Zimwe mu ndwara zo mu kanwa zikunze kugaragara harimo kurwara ishinya, gucukuka kw’amenyo, kuva amaraso mu menyo n’impumuro mbi kandi ahanini ziterwa no kutita ku isuku yo mu kanwa.

Indwara zo mu kanwa mu Rwanda ziri mu zirengagijwe kandi zizahaza benshi mu bihe bitandukanye kuko abarenga 60% by’Abanyarwanda bigaragara ko bazirwaye.

Mu kurandura burundu indwara zo mu kanwa ziterwa n'umwanda, SOS yiyemeje guhera ku bana bo mu mashuri
Umuyobozi w'Ishami ry'Ubuvuzi muri Kaminuza y'u Rwanda, Dr Kagwiza Jeanne, yasabye ko ibitaro biri muri kaminuza byashyirwa ku rwego rwo gukoresha mituweri
Umuyobozi wungirije mu ihuriro ry’abaganga b’amenyo, Karangwa Alphonse, yavuze ko izi ndwara ari zimwe mu zititabwaho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .