Abana 120 nibo banduye SIDA mu 2016/2017

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 11 Werurwe 2018 saa 04:47
Yasuwe :
0 0

Ikigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC) cyatangaje ko umubare w’abana bandura virusi itera SIDA wagabanutse, ukava ku bana 140 hagati y’umwaka wa 2013/2014 ukagera ku bana 120 hagati ya 2016 na 2017.

RBC yavuze ko ubwandu bwa virusi itera SIDA buva ku babyeyi bujya ku bana (ababyeyi banduza abana) bwavuye kuri 1.85 % bukagera kuri 1.51 %.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya SIDA n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina muri RBC, Dr Placidie Umugwaneza yabwiye NewTimes dukesha iyi nkuru ko uko kugabanuka kwaturutse ku ngamba Leta yafashe zo gukurikirana neza ababyeyi batwita bafite ubwandu bwa virusi itera SIDA.

Yagize ati “Iyo umubyeyi ufite virusi itera SIDA abyaye, tumukurikirana amezi 18. Bivuze kumukurikirana amezi atandatu, icyenda na 18 kugira ngo tugenzure abana bagize amahirwe yo kutandura nyuma y’inama twahaye ababyeyi babo. Uku kugabanuka k’ubwandu tugushingira muri iryo genzura rihoraho.”

Ubwandu bushya buvuye ku babyeyi bujya mu bana batarengeje amezi 18, bwagiye bugabanuka cyane mu Rwanda mu myaka ishize. Bwavuye kuri 6.9 % mu mwaka wa 2009, bugera kuri 2.9 % muri 2012.

Mu gukomeza kugabanya ubwandu bw’abana bavuka, hashyizweho iteganyamigambi ry’imyaka itanu rigomba kurangirana n’uyu mwaka.Ryari ryiyemeje ko ubwandu bushya mu bana buva ku bana 1000 bukagera ku bana 200 muri Kamena 2018.

Umugwaneza yavuze ko kimwe mu byifashishijwe ngo ubwandu bushya bw’abana bugabanuke ari ubukangurambaga buhoraho, ababyeyi basobanurirwa ibishobora gutuma banduza abana batwite no gushyiraho uburyo bworoheye buri wese bufasha umubyeyi utwite, ubyara cyangwa uwonsa kutanduza umwana we.

Raporo yo mu mwaka wa 2017 y’Ishami rya Loni rishinzwe kurwanya SIDA (UNAIDS), igaragaza ko hari ibihugu byo mu Burasirazuba n’Amajyepfo ya Afurika byabashije kugabanya ubwandu bushya bwa virusi ya SIDA mu bana ku kigero gishimishije hagati ya 2010 na 2016.

Iyi raporo ishingira iri gabanuka ku kongera serivisi zigamije kurinda ababyeyi ibyago byo kwanduza abo batwite.

Igaragaza ko mu Rwanda, abana bakivuka kugeza ku myaka 14 ubwandu bwagabanutseho 61 % hagati ya 2010 na 2016.

Uganda niyo iza ku mwanya wa mbere mu kugabanya ubwo bwandu kuko yabugabanyije ku kigero cya 83%, Malawi ku kigero cya 74 %, Namibia ku kigero cya 73 %, u Rwanda ku kigero cya 61% na Kenya ku kigero cya 59 %.

Raporo igaragaza ko mu Rwanda serivisi zigamije kugabanya ubwandu bw’abana buturutse ku babyeyi zagejejwe mu baturage ku kigero cya 80 %.

Ubwandu bwa Sida bw'abana bukomoka ku baybyeyi bwaragabanutse cyane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza