Abakoresheje umuti urimo Valsartan ishobora gutera kanseri bamazwe impungenge

Yanditswe na IGIHE
Kuya 14 Nzeri 2018 saa 06:20
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’uko inzego zishinzwe ubuzima hirya no hino ku Isi zisabye ko umuti urimo Valsartan usubizwa aho waguzwe kubera ko ushobora gutera kanseri, abawukoresheje bamazwe impungenge ku byago byo kuba bayirwara.

Muri Nyakanga 2018 nibwo Ibiro bishinzwe imiti n’ibiribwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, FDA, byasabye abaturage gusubizayo uyu muti ubusanzwe ukoreshwa mu kuvura indwara z’umutima n’umuvuduko w’amaraso.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko uyu muti wahumanyijwe n’ikinyabutabire cya N-nitrosodimethylamine uhereye ku yakozwe guhera mu 2012, utigeze wongera cyane ibyago byo kurwara kanseri ku bawukoreshaga.

Muri Nyakanga, abahanga muri siyansi bakora muri FDA bari bagaragaje ko kiriya kinyabutabire kigizwe n’utuntu duto dushobora gutera kanseri.

Aba bahanga bavugaga ko niba byibura abantu 8000 baranyweye uyu muti kugera kuri miligarama 320 mu gihe cy’imyaka ine, ibyago byo kurwara kanseri mu buzima bwabo byiyongereyeho inshuro imwe.

Abakoze ubushakashatsi bwanyujijwe mu kinyamakuru cy’ubuzima cya BMJ, bavuze ko imiti yahumanye ari iyakozwe n’uruganda Zhejiang Huahai rwo mu Bushinwa, ibi bikaba byaraturutse ku guhindura uburyo yakorwagamo.

Mu barwayi 5150 bo muri Denmark bahawe uriya muti hagati ya 2012-2018, abashakashatsi basanze nta kimenyetso kigaragaza ko ibyago byo kwandura kanseri bifitanye isano no kuba barawunyweye igihe gisaga imyaka ine bitiyongereye cyane.

Abahanga mu buvuzi ariko bagaragaje ko ubu bushakashatsi bwerekanye ko ibyago byo kwandura kanseri bwagaragaye ku kigero cya 9%, budashobora gushingirwaho ngo bemeze ko nta kibazo gikomeye gihari kuko barebye mu gito.

Ababukoze ngo hari ibyo batasuzumye birimo nko kureba ibigize umuti buri murwayi yafataga, bakaba basaba ko hakorwa ubundi busuzuma ibyago mu gihe kirekire ku bafashe umuti uhumanye.

Abarwayi banywa Valsartan kandi bagirwa inama yo kutihutira kuwuhagarika ahubwo bakabanza kugisha inama abaganga babakurikirana, kuko atari yose yahumanye.

Uyu muti usanzwe ukoreshwa mu kuvura indwara z'umutima n'umuduko w'amaraso

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza