Abakoresha mituweli na RAMA bashyiriweho uburyo bwo kwisuzumisha hifashishijwe telefoni

Yanditswe na Jean Pierre Tuyisenge
Kuya 10 Mutarama 2018 saa 06:14
Yasuwe :
0 0

Ikigo Babyl gisanzwe gifasha abantu kwisuzumisha indwara hifashishijwe telefoni cyagiranye amasezerano n’Ikigo cy’Igihugu cy’ubwiteganyirize (RSSB) na Minisiteri y’Ubuzima, agamije kwemerera abakoresha ubwishingizi mu buzima gukoresha iyo serivisi.

Bisanzwe bimenyerewe ko kugira ngo umuntu yisuzumishe indwara abanza gukora urugendo ndetse byaba na ngombwa agategereza igihe kinini kugira ngo abonane na muganga bitewe n’umubare munini w’abandi barwayi.

Urwo rugendo n’igihe byafataga kujya kwa muganga, bivuyeho kuko abakoresha ubwisungane mu kwivuza buzwi nka mituweli n’ubwa RAMA bemerewe kubonana n’abaganga kuri telefone nk’uko byasinywe mu masezerano hagati ya Babyl na RSSB.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Diane Gashumba, yavuze ko ari intambwe itewe mu kwihutisha serivisi rwego rw’ubuvuzi.

Yagize ati “Turashaka gushyira ibigo nderabuzima ku rwego rwa buri kagari bikagera ku 2148 ; niyo politiki y’igihugu ariko biri no muri gahunda y’imyaka irindwi ya Perezida Kagame, ntabwo twabona rero abaganga bahita buzura mu tugari, iyi gahunda rero izafasha kugira ngo wa wundi wari kwivuriza ku kigo nderabuzima abone ubuvuzi hakoreshejwe ikoranabuhanga.”

Umuyobozi Mukuru wa Babyl mu Rwanda, Tracey McNeil, yavuze ko icyo bari bagamije bajya gutangiza iyo gahunda ni ugushyira serivisi z’ubuvuzi mu biganza by’Abanyarwanda.

Yagize ati “Tuba mu Isi aho abasaga 50% batabasha kugera kuri serivisi z’ubuzima uko bikwiye kandi mu by’ukuri benshi muri twe dufite telefoni mu mifuka yacu. Icyo twashakaga ni ugushyiraho uburyo dushobora kugeza ku bantu serivisi z’ubuzima bakenera cyane hakoreshejwe ikoranabuhanga tukazigeza ku Banyarwanda.”

Yakomeje agira ati “Ubufatanye bwacu na Leta y’u Rwanda butugaragariza ko byose bishoboka. Nishimiye ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu bya mbere bibashije kugeza ubuvuzi ku baturage bose aho bari hose, ndakeka ko ari uburyo bwiza Isi yose ikwiye gukurikiza.”

Iyo serivisi yatangiye gukorera mu Rwanda mu 2016 yifashishijwe n’ abantu 750,000; abarwayi bari hagati ya 1000 na 1500 bakirwa ku munsi.

Amasezerano yasinywe hagati y’impande zombi azatuma mu bigo nderabuzima hirya no hino mu gihugu hashyirwa abaganga bahagarariye Babyl.

Kugira ngo wivurize kuri telefone, bisaba ko umuntu yinjira muri porogaramu yayo kuri telefoni cyangwa akohereza *811# mu gihe akoresha telefoni itari ‘Smartphone’, akiyandikisha, hanyuma akavugana n’abaganga bo muri icyo kigo.

Abaganga bumva uko umurwayi ameze kuri telefone, bakamugira inama, byaba bikomeye bakamubwira imiti ashobora kugura muri farumasi cyangwa akagirwa inama yo kwihutira kujya kwa muganga.

Umuyobozi Mukuru wa Babyl mu Rwanda, Tracey McNeil na Minisitiri w'Ubuzima, Dr Diane Gashumba
Abitabiriye ikiganiro cyavugaga ku masezerano Babyl yagiranye na RSSB nA Minisante
Minisitiri w'Ubuzima, Dr Diane Gashumba
Umuyobozi Mukuru wa Babyl mu Rwanda, Tracey McNeil
Minisitiri w'Ubuzima, Dr Diane Gashumba n'Umuvugizi wa Minisiteri y'Ubuzima, Malick Kayumba
Umuyobozi Mukuru wa Babyl mu Rwanda, Tracey McNeil yashimye u Rwanda ko ari kimwe mu bihugu bya mbere bibasha kugeza ubuvuzi ku baturage bose

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza