00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abagore bitabira serivisi zo kuboneza urubyaro mu Rwanda bageze kuri 64%

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 7 Nyakanga 2021 saa 08:54
Yasuwe :
0 0

Ubushakashatsi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, bwagaragaje ko 64% by’abagore bo mu Rwanda bitabira serivisi zo kuboneza urubyaro, ku mpamvu zirimo kuba ikiguzi cy’umwana cyangwa ibimugendaho bihenze cyane ku buryo kubibona ari ingorabahizi.

Muri ubu bushakashatsi bwakozwe mu 2019/2020, NISR, igaragaza ko abagore 34% bifuza kuzongera kubyara nyuma y’igihe runaka, naho 3% ari ingumba, mu gihe 10% bifuzaga kubyara mu gihe cya vuba, 2% bo nta mwanzuro bafashe.

Abaturage by’umwihariko abagore baganiriye na RBA, bavuze ko zimwe mu mpamvu zatumye bafata icyemezo cyo kurekeraho kubyara ari uko ubuzima bugoye mu bijyanye no kubona ubushobozi cyangwa imibereho.

Uwitwa Uhoranimpuhwe Ruth utuye mu Karere ka Rwamagana, avuga ko we n’umugabo we bafite abana babiri aho umwe afite imyaka icyenda, undi umwaka n’igice, bombi bavuga ko bafashe icyemezo cyo kuboneza urubyaro.

Ati “Ubu ngubu nafashe agashinge k’amezi atatu, nta kibazo rero njyewe biramfasha.”

Bamwe mu batuye mu Mujyi wa Kigali ubuzima bugoye ari nayo mpamvu bahisemo kuboneza urubyaro abandi bifungisha burundu kubera ko ikiguzi cy’umwana kiri hejuru cyane.

Umwe yagize ati “Icyatumye mboneza urubyaro, abana batandatu mu Mujyi wa Kigali, inzu ndayikodesha no kubahahira ibyo kurya […] ni abo nta bandi. Impamvu yatumye mfata icyemezo cyo kuboneza, ba Se twaratandukanye, ubu ninjye ubarera njyenyine ariko ubu no kubatunga bimaze kunanira kubera ko nta mikorere.”

Mugenzi we yagize ati “Njyewe naraboneje! Mfite agapira k’imyaka itanu mu kuboko kwanjye, ngomba kuboneza kuko ba bana batatu, Imana imbabariye rwose nanarekera abo ngabo.”

Hirya no hino mu gihugu mu bigo nderabuzima hari serivisi zo kuboneza urubyaro zihatangirwa ndetse hakaba n’izindi zitangwa n’abajyanama b’ubuzima ku buryo ababyeyi baje kwisuzumisha inda ndetse n’abaje gukingiza abana bose bakangurirwa kuboneza urubyaro ku bushake.

Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Nyagasambu, Bihibindi Jean Christophe, avuga ko byibuze nka 60% by’abakanguriwe bahita bafata umwanzuro.

Ati “Abatashye bataboneje, iyo amaze kwemera uburyo yazakoresha amaze kubyara, iyo yabyaye bwa buryo arabutahana.”

Yakomeje agira ati “Ariko hari n’abavuga bati njyewe nazaza nje gukingiza noneho muri gahunda yo gukingiza, tugira uburyo bwo kwigisha ababyeyi noneho ababishaka bagataha uburyo bwo kuboneza urubyaro.”

Ni ibyo kwishimira?

Abahanga mu birebana n’ubwiyongere bw’abantu n’iterambere ryabo, bemeza ko ibi biterwa n’izamuka ry’imyumvire igihugu gikeneye kubakiraho iterambere ry’abagituye, bitewe n’uko ubwiyongere bukabije bw’abaturage butakijyanye n’ubushobozi bw’igihugu.

Ibi kandi ngo bigira ingaruka mbi ku mibereho y’abaturage muri rusange.

Impuguke mu birebana n’Ubwiyongere bw’Abaturage n’Iterambere ryabo akaba n’Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, Dr. Ignace Kabano, avuga ko iki kigero cy’abagore baboneza urubyaro ari ikigero igihugu cyakwishimira bitewe n’inyungu zirimo.

Yagize ati “Igihugu kibaho kigizwe n’abaturage, iterambere ryabo cyangwa ibyo igihugu kinjiza [umusaruro mbumbe w’igihugu] bituruka ku bikorwa cyangwa imirimo y’abaturage. Igihe abaturage batangiye kuringaniza imbyaro bagana mu cyerekezo cy’ibikenewe mu muryango, ni inyungu ku gihugu. Ni ibyo kwishimira muri rusange.”

“Ikindi cya kabiri, bigaragaza ko abaturage, izo serivisi zibafasha kuringaniza urubyaro bazigeraho ni ukuvuga ngo ushatse kwifungisha abona iyo serivisi. Ushatse gushyira intera hagati y’urubyaro n’urundi cyangwa inda n’indi arayibona.”

Imibare ya NISR igaragaza ko hakurikijwe uburumbuke mu Rwanda, abagore bo mu mijyi, nibura umwe abarirwa abana 3.4, naho uwo mu cyaro bakaba 4.3.

Ni mu gihe mu 2005 umugore ugejeje igihe cyo kubyara yabarirwaga abana batandatu, mu 2014/2015 uwo mubare wari ugeze ku bana 4.2 ku mugore naho mu 2019/2020 bagera ku bana bane ku mugore.

Iyi mibare yerekana kandi ko abatagerwaho na serivisi zo kuboneza urubyaro bavuye kuri 39% mu 2005, bagera kuri 14% mu 2019/2020. Abagore bakoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro mu 2019-2020 bari 64%.

Abagore mu Rwanda bakomeje gusobanukirwa ibyiza byo kuboneza urubyaro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .