00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Zion Temple yareze umugore washinje ubwambuzi Apôtre Dr Paul Gitwaza

Yanditswe na IGIHE
Kuya 14 Ukwakira 2021 saa 06:46
Yasuwe :
0 0

Nta gihe kinini gishize humvikanye umugore wavugaga ko yakoranye ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro n’abantu barimo Umushumba w’Itorero Zion Temple, Apôtre Dr Paul Gitwaza, ariko akamburwa agera kuri miliyoni 22 z’amafaranga y’u Rwanda.

Uyu mugore ufite inkomoko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, wahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda, yitwa Salukombo Faruda Mamissa.

Ku mbuga nkoranyambaga yavugaga ko afite ikibazo cy’abantu bamukoreye ubwambuzi bushukana mu 2015. Mu bo yashyiraga mu majwi harimo Apôtre Gitwaza n’abandi avuga ko ari abapasiteri muri Zion Temple ari bo Rugema Gad na Rugwizangoga Edison.

Ngo bahuriye mu Mujyi wa Rubavu bemeranywa guteranya igishoro bagatangira ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa zahabu na diamant.

Mamissa mu kiganiro yagiranye n’Umubavu TV Online, yavugaga ko yatanze ibihumbi 22 by’amadolari, abandi batanga ibihumbi 50 by’amadolari bajyana i Goma barangura zahabu na diamant nuko bajya i Kigali aho uko ari bane baruhukiye muri Hotel Chez Lando.

Akomeza avuga ko bageze i Kigali Apôtre Gitwaza yababwiye ko afite abakiliya b’ayo mabuye y’agaciro mu Bubiligi, ahita anayajyana ariko asigira Mamissa inyandiko.

Nyuma y’icyumweru ngo yagerageje guhamagara ba bantu bari bafatanyije ubucuruzi ariko abura nimero n’imwe ku murongo, arabashakisha ntiyababona, atanga ikirego.

Polisi ngo yarabashakishije Rugema Gad na Gitwaza baraboneka ariko Gitwaza ahakana ko atazi uwo mugore, ko nta mafaranga bigeze bahana. We na Rugema Gad ngo bamaze ukwezi n’icyumweru kimwe bafunzwe.

Mu Ukwakira 2019, Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwatangiye kuburanisha uru rubanza, Ubushinjacyaha bukaba bwari bubakurikiranyeho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.

Rugema Gad ni we waburanye nk’uhari kuko Rugwizangoga yatorotse ndetse Gitwaza akaba ataragaragaye muri iyi dosiye.

Urukiko rwategetse ko Rugema Gad asubiza Mamissa 9.140$, ayandi angana na yo akazatangwa na Rugwizangoga Edison. Rwanatagetse Rugema Gad guha Mamissa 1.000.000 Frw nk’indishyi y’akababaro kuko yamushoye mu manza.

Gusa Rugema Gad ntiyigeze afungwa ndetse Mamissa ntiyishyuwe, byatumye ajurira mu Rukiko Rukuru rwa Nyarugenge na rwo rwashimangiye icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro.

Zion Temple yatanze ikirego

Umuvugizi wa Zion Temple, Tuyizere Jean Baptiste, yatangaje ko batanze ikirego mu Rwego rw’Ubugenzacyaha ngo Mamissa akurikiranwe nk’umuntu watanze amakuru atari ukuri.

Tuyizere yatangaje ko impamvu iri torero ryatanze ikirego ari uko ibyatangajwe kuri Gitwaza ari ikinyoma dore ko n’inyandiko y’urubanza igaragaza ko ari abantu ku giti cyabo.

Ati “Ni abakirisitu basanzwe. Kuzanamo Gitwaza twabifashe nko kumuharabika no gutangaza amakuru y’ibihuha.”

Ikindi cyatumye uyu mugore aregwa ngo ni uko ibintu byose avuga birimo aho yahuriye na Gitwaza atari byo kuko icyo gihe yari muri Amerika.

Tuyizere kandi yahakanye ko inzego z’umutekano z’u Rwanda zitigeze zifunga Gitwaza bityo ko ibyavuzwe na Mamissa ari ibihuha.

Ku bijyanye n’uko Gitwaza ari we wajyanye amabuye y’agaciro mu Bubiligi anyuze ku kibuga cy’indege, Tuyizere na byo yabihakanye avuga ko nta n’amasezerano ayo ari yo yose Gitwaza yigeze agirana n’uyu mugore.

Ati “Inzira amabuye anyuramo asohoka mu gihugu zirazwi, ugiye ku Kibuga cy’Indege ku matariki uriya mugore avuga wasanga Gitwaza atarigeze ahanyura kandi ntibishoboka ko watambutsa imizigo ku kibuga cy’indege irimo amabuye y’agaciro uri umuntu ku giti cyawe ngo bakwemere gutambuka.”

Mamissa yarakoreshejwe ngo aharabike Gitwaza

Ibibazo byabaye muri Zion Temple, aho aba-bishops bamwe bakoze amakosa bikabaviramo guhagarikwa mu itorero ngo bishobora kuba ari byo bigikururuka ku buryo abirukanywe baba bashaka gukomeza gukurura umwuka mubi mu itorero.

Tuyizere ati “Mu buryo bumwe cyangwa ubundi ni bo baba bari inyuma ya biriya bintu bakoresha abantu ngo bajye mu itangazamakuru basebanye.”

“Ibyo byose tubyegeranyije twasanze ari ukumuharabika ariko gufite icyo kugambiriye, yari agambiriye kumwangisha abantu ayoboye, ni cyo cyatumye tumurega. Gitwaza afite umuryango ariko nka Apôtre Gitwaza ahagarariye Ministere de la Parole Authentique ifite Zion Temple Celebration Center na Authentic Development Agency. Iyo avuze ibintu nka biriya aba ari ukwangiza izina rye kugira ngo bamubone mu yindi sura.”

Hashize nk’ibyumweru bibiri ikirego cya Zion Temple gitanzwe nk’uko Tuyizere yabisobanuye.

Icyicaro cya Zion Temple Celebration Center mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .