00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Zigama CSS na La Palisse Hotel Nyandungu zarezwe mu rubanza rwa miliyoni zisaga 140 Frw

Yanditswe na Nkundineza Jean Paul
Kuya 7 Ukwakira 2021 saa 02:00
Yasuwe :
0 0

Urukiko rw’Ubucuruzi ruri i Nyamirambo rwasubitse iburanisha mu mizi ry’urubanza rwa miliyoni zirenga 140 Frw ruregwamo La Palisse Hotel Nyandungu n’Ikigo cy’Imari Zigama CSS cyanyujijwemo amafaranga yo kwishyura rwiyemezamirimo waritsindiye.

Urubanza rwaburanishijwe ku wa Gatatu, tariki ya 6 Ukwakira 2021. Ahagana saa Cyenda z’umugoroba ni bwo Inteko y’Umucamanza umwe n’umwanditsi w’urukiko yatangiye kuruburanisha.

Uru rubanza ruregwamo Zigama CSS, Hotel La Palisse Nyandungu y’umunyemari Augustin Mukezangabo na rwiyemezamirimo witwa Mbaduko Jimmy uri muri batatu batsindiye isoko.

Imizi y’iki kibazo ishingiye ku isoko ryatanzwe ryo kuvugurura La Palisse Hotel Nyandungu rifite agaciro ka 144.400.000 Frw.

Ryatsindiwe na ba rwiyemezamirimo batatu barimo Uwamahoro Claudine nyiri Sosiyete Active CM Investment Ltd; Nkurikiyimfura Alexis ufite Qualicons Ltd na Mbaduko Jimmy uyobora Mukeramirimo Construction Ltd.

Ubwo barangizaga gukora imirimo y’ubwubatsi bumvikanye na Hotel La Palisse Nyadungu ko iyo mirimo ifite agaciro ka miliyoni 144 Frw kandi bagomba kuyishyurwa bose babizi.

Uwamahoro na Nkurikiyimfura bavuga ko Mbaduko bafatanyije kubaka, yafashe ayo mafaranga yose ashyirwa kuri konti ya Sosiyete ye Mukeramirimo Construction batabizi, ndetse ahita ayakuraho ayashyira kuri konti ye bwite.

Mu iburanisha ryo ku wa Gatatu habayeho impaka ndende zaturutse ku nzitizi zatanzwe n’abanyamategeko bunganira Mbaduko barimo Me Ruberwa Silas na Nyirasuku Jeanne.

Me Ruberwa wari uhagarariye Mbaduko mu mategeko utagaragaye mu rukiko yavuze ko umukiliya we adakwiye kuzanwa mu rubanza kuko harezwe Sosiyete ye yitwa Mukeramirimo Construction.

Yagize ati “Murumva sosiyete y’umuntu yaregwa na we akaregwa? Turasaba urukiko ko rwakura Mbaduko Jimmy muri uru rubanza.’’

Umucamanza yahise aha umwanya abatanze ikirego cy’indishyi ngo bagire icyo bavuga ku nzitizi zazamuwe na Me Ruberwa Silas.

Me Bangamwabo Octave wunganira Uwamahoro na Nkurikiyimfura yavuze ko inzitizi zatanzwe urukiko rudakwiye kuziha ishingiro kuko impamvu Mbaduko yazanywe muri uru rubanza isobanutse neza.

Yabwiye umucamanza ko Mbaduko yafashe miliyoni 144.400.000 Frw ya sosiyete eshatu zavuguruye ibikorwa bya La Palisse Hotel Nyandungu ashyirwa kuri konti ya Sosiyete ye yitwa Mukeramirimo Construction, abo bafatanyije akazi batabizi, amafaranga yageraho agahita ayakuraho akayashyira kuri konti ye bwite.

Yasobanuye ko Mbaduko yari azi ko ayo mafaranga naguma kuri konti ya sosiyete, azayagabana n’abo bafatanyije imirimo yo kubaka kuri La Palisse Hotel Nyandungu.

Me Bangamwabo yavuze ko muri ayo mafaranga, Mbaduko yabikuje aye yakoreye 50.973.150 Frw, ayandi 93.426.850 Frw yari aya sosiyete zakoranye na we mu kuvugurura La Palisse Hotel Nyandungu.

Ati “Ni yo mpamvu mu kirego cyacu harimo Mbaduko Jimmy kandi turifuza ko aguma muri uru rubanza kuko ari na we watumye ibi byose bibaho, atuzana mu manza zitari zikenewe; iyo aza kuba inyangamugayo ibi byose ntibiba byarabayeho.’’

Izi mpaka zamaze isaha nyuma umucamanza yanzura ko Mbaduko Jimmy aguma mu rubanza kuko inzitizi zatanzwe na Me Ruberwa Silas umwunganira mu mategeko nta shingiro zifite.

-  La Palisse Hotel na Zigama CSS zinjiye mu kirego zite?

Muri Gicurasi 2021 mu Rukiko rw’Ubucuruzi hatanzwe ikirego kirega Banki ya Zigama CSS, Hotel La Palisse Nyandungu na rwiyemezamirimo Mbaduko Jimmy.

Hotel La Palisse Nyandungu ihagarariwe na Mukezangabo Augustin yahaye sosiyete eshatu za ba rwiyemezamirimo batandukanye isoko ryo kubaka urukuta rw’amabuye kuri iyo hotel n’indi mirimo yo kuyivugurura.

Iyo mirimo yatangiye muri Nyakanga 2020; izo sosiyete zumvikanye n’umunyemari Mukezangabo Augustin nyiri Hotel La Palisse Hotel Nyandungu ko imirimo nirangira bazishyurwa miliyoni 144.400.000 Frw.

Ba rwiyemezamirimo mu kubaka no kuvugurura barirwarije ku bikoresho byose by’ubwubatsi kuko bari bazi ko bazishyurwa ny’uma y’akazi bumvikanye.

Ubwo barangizaga gukora imirimo y’ubwubatsi bumvikanye na Hotel La Palisse Nyandungu ko iyo mirimo ifite agaciro ka 144.400.000 Frw

Uwamahoro Claudine na Nkurikiyimfura Alexis bamenye ko umushoramari Augustin Mukezangabo ashaka kwishyura Mbaduko Jimmy binyuze muri Sosiyete ye yitwa Mukeramirimo Construction, bandikira Hotel La Palisse Nyandungu batambamira igikorwa cyo kumwishyura kuko amafaranga yagombaga kwishyurwa sosiyete zose zakoze akazi.

Aba ba rwiyemezamirimo nyuma yo kwandikira La Palisse Hotel Nyandungu bandikiye na Zigama CSS kuko bari bamenye ko amafaranga nasohoka azayinyuzwamo, bayandikira bayimenyesha ko hari amafaranga azanyuzwa kuri Konti ya Mukeramirimo Construction, bayisaba kuzayafatira hakabanza kumvikanwa uko azagabanwa.

Iyo ntabaza ntacyo yafashije kuko La Palisse Hotel Nyandungu yashyize kuri konti ya Mukeramirimo Construction izi muri Zigama CSS miliyoni 144 Frw.

Nyuma y’aho ni bwo Zigama CSS na Hotel La Palisse Nyandungu zarezwe mu Rukiko rw’Ubucuruzi nyuma yo kudasubiza ubusabe bwatanzwe na ba rwiyemezamirimo bakoranye na Mbaduko.

Zigama CSS ihagarariwe mu mategeko na Me Kayiranga Telesphore mu gihe La Palisse Hotel Nyandungu ihagarariwe na Me Sebukonoke Innocent.

Umucamanza yavuze ko bitewe n’amasaha yaburanyweho inzitizi, urubanza rutakomeza kuburanishwa kubera n’ubwinshi bw’abanyamategeko [barindwi] ndetse n’abaregera indishyi [batandatu].

Urubanza ruzakomeza kuburanishwa ku wa 27 Ukwakira 2021 aho Urukiko ruzumva uruhande rwareze runaregera indishyi, abarezwe na bo bahabwe umwanya wo kwiregura.

Uru rubanza ruri kuburanishwa n'Urukiko rw'Ubucuruzi ruherereye i Nyamirambo
Zigama CSS na La Palisse Hotel Nyandungu zarezwe mu rubanza rwa miliyoni zisaga 140 Frw
Nkurikiyimfura Alex umwe mu barega Zigama CSS na La Palisse Hotel Nyandungu asohoka mu rukiko ubwo urubanza rwari rumaze gusubikwa
Uwamahoro Claudine ni umwe mu bareze Zigama CSS na La Palisse Hotel Nyandungu
Urubanza rwasubitswe kuko bwari bwije

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .