00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urwego rw’umuvunyi rwasobanuye imiterere y’imanza zisabirwa gusubirishwamo n’igihe ntarengwa bisaba

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 17 Nzeri 2021 saa 01:58
Yasuwe :
0 0

Urwego rw’Umuvunyi rwasobanuye imiterere y’imanza zisabirwa gusubirishwamo bitewe n’akarengane kaba karagagaye mu icibwa ryazo, ruvuga ko bikorwa bitarenze iminsi 30 nyuma y’isomwa ry’urubanza.

Mu Itegeko Ngenga n° 03/2012/OL ryo ku wa 13/06/2012 rigena imiterere, imikorere n’ububasha by’Urukiko rw’Ikirenga, ubwo ubu bubasha bwahabwaga Urwego rw’Umuvunyi, nta gihe byasabaga cyo gusubirishamo urubanza mu gihe hari ubona ko habayemo akarengane.

Urwego rw’umuvunyi nk’urufite inshingano zo gusaba ko urubanza rusubirishwamo bitewe n’akarengane, rwasobanuye ko hashyizweho igihe ntarengwa mu Itegeko N°30/2018 ryo ku wa 02/06/2018 rigena ububasha bw’Inkiko.

Rukomeza rugira ruti “Ushaka ko urubanza rwe rusubirwamo ku mpamvu z’akarengane, abisaba urwego rubishinzwe mu nyandiko ikubiyemo impamvu ashingiraho mu gihe kitarenze iminsi mirongo itatu (30) uhereye ku munsi yamenyesherejwe imikirize yarwo.”

Uru rwego rugaragaza ko nyuma y’iyo minsi 30 umuburanyi iyo atasabye ko urubanza rusubirishwamo biba bisobanuye ko yanyuzwe n’imikirize yarwo, bityo ko iyo icyo gihe cyarenze urubanza rutasubirishwamo. Icyakora iyo urubanza rwaciwe rudashobora kurangizwa ukurikije imikirize yarwo, iminsi 30 itangira kubarwa guhera igihe byagaragaye ko urwo rubanza rudashobora kurangizwa byemejwe n’inyandiko y’umuhesha w’inkiko.

Akenshi usanga abantu batandukanye bahurana n’ikibazo cyo gucirwa imanza ariko bakavuga ko zabayemo akarengane bityo ntibanyurwe n’imikirize yazo. Rimwe na rimwe usanga batazi n’inzira banyuramo kugira ngo urwo rubanza rusubirishwemo cyangwa se batazi impamvu rusubirishwamo.

Urwego rw’umuvunyi ruvuga ko umuntu wese ubona imikirize y’urubanza itagenze neza ashingiye ku mpamvu eshatu zikurikira; iyo hari ibimenyetso simusiga bigaragaza ruswa, ikimenyane cyangwa icyenewabo, byagize ingaruka ku mikirize y’urubanza bikaba bitarigeze bimenywa n’uwatsinzwe mu gihe cy’iburana. Hari kandi iyo mu icibwa ry’urubanza hirengagijwe amategeko n’ibimenyetso bigaragarira buri wese; iyo urubanza rudashobora kurangizwa hakurikijwe imikirize yarwo; ashobora kurugana kugira ngo arenganurwe.

Ninde ufite ububasha bwo gusubirishamo urubanza?

Ingingo ya 79 y’itegeko Ngenga n° 03/2012/OL ryo ku wa 13/06/2012 rigena imiterere, imikorere n’ububasha by’Urukiko rw’Ikirenga yateganyaga ko Urwego rw’Umuvunyi ari rwo rufite ububasha bwo gusaba Urukiko rw’Ikirenga gusubirishamo ku mpamvu z’akarengane urubanza rwaciwe ku rwego rwa nyuma.

Mu Itegeko N°30/2018 ryo ku wa 02/06/2018 rigena ububasha bw’Inkiko, ibyo byarahindutse. Ingingo ya 54 y’iryo tegeko iteganya ko ubwo bubasha bufitwe n’Urukiko rukuriye urwaciye urubanza ku rwego rwa nyuma, Urwego rw’Umuvunyi, umuburanyi wumva yararenganyijwe mu rubanza rwaciwe n’urukiko rw’Ubujurire n’Ubugenzuzi Bukuru bw’inkiko ku bibazo byagaragaye bidafite ababitanga.

Iri tegeko riteganya ko iyo Perezida w’Urukiko wasabwe gusuzuma akarengane mu rubanza ku rwego rwa mbere asanze akarengane kavugwa n’umuburanyi kagaragaramo, ahita yandikira Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga asaba ko urwo rubanza rwasubirwamo ku mpamvu z’akarengane.

Iyo Perezida w’Urukiko wasabwe gusuzuma akarengane asanze nta karengane karimo, yandikira umuburanyi abimumenyesha. Iyo uwo muburanyi atanyuzwe, ashobora kwandikira Urwego rw’Umuvunyi asaba ko rwasuzuma ako karengane. Iyo nta karengane Urwego rw’Umuvunyi rubonye, rubimenyesha umuburanyi.

Iyo Urwego rw’Umunvunyi rusanze ako karengane kagaragara, rwandikira Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga rumusaba ko urubanza rusubirwamo yasanga ako karengane kagaragara akemeza ko rusubirishwamo ku mpamvu z’akarengane.

Urwo rubanza ruburanishwa n’Urukiko rw’Ikirenga cyangwa Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga akagena urundi rukiko rwisumbuye ku rwaciye urubanza bwa nyuma.

Urwego rw’Umuvunyi rusobanura ko gusaba ko urubanza rwaciwe ku rwego rwa nyuma rusubirwamo ku mpamvu z’akarengane, bidahagarika irangizwa ryarwo. Icyakora, iyo Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga yemeje ko urubanza rwongera kuburanishwa ku mpamvu z’akarengane ariko rutararangizwa, irangizwa ryarwo rihita rihagarara kabone n’iyo imihango yo kururangiza yaba yaratangiye.

Hari imanza zitasabirwa gusubirwamo ku mpamvu z’akarengane

Urwego rw’Umuvunyi ruvuga ko imanza zaciwe n’Inkiko Gacaca zidashobora gusabirwa gusubirwamo ku mpamvu z’akarengane hashingiwe ku biteganywa n’Itegeko ryo muri 2018 rigena ububasha bw’Inkiko kuko itegeko ritabiteganyije.

Izindi manza zidashobora gusabirwa gusubirwamo ku mpamvu z’akarengane ni imanza zitaciwe ku rwego rwa nyuma. Ikindi ni uko umuburanyi wari ufite uburenganzira bwo kwiyambaza izindi nzira z’ubujurire zisanzwe n’izidasanzwe ariko ntabikore mu gihe giteganyijwe n’amategeko, atemerewe gusaba ko urubanza yatsinzwe rusubirishwamo ku mpamvu z’akarengane.

Urwego rw’Umuvunyi ariko rwibukije abaturarwanda ko mbere y’uko umuburanyi aruregera bitewe no kutanyurwa n’icyemezo cy’urukiko agomba kuba yaranyuze mu nzira zose ziteganya n’amategeko zirimo inzira z’ubujurire zisanzwe n’izidasanzwe no gutakambira perezida w’Urukiko rukuriye urwaciye urubanza ku rwego rwa nyuma.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .