00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urwego rw’Ubucamanza rwikomye abaturage b’i Rusizi bafashe mu mashati umucamanza

Yanditswe na Nkundineza Jean Paul
Kuya 12 Nyakanga 2021 saa 06:36
Yasuwe :
0 0

Urwego rw’Ubucamanza mu Rwanda rwikomye abaturage baherutse gukora ibikorwa by’urugomo aho bagaragaye basa n’abashaka gukubita Umucamanza n’Umwanditsi mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kamembe mu Karere ka Rusizi.

Ibi bikorwa byabaye ku wa 9 Nyakanga 2021, ahagana saa Sita z’amanywa mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kamembe, ubwo aba bakozi babiri barwo basagariwe n’abantu bitwaje ko batanyuzwe n’icyemezo cyafashwe n’urwo rukiko.

Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza abagore bagera muri 30, bafata umucamanza mu mashati bagerageza kumukubita biturutse ku rubanza rwaciwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kamembe ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo ry’uwitwa Nsengimana Gaspard ukekwaho icyaha cy’ubwambuzi bushukana.

Icyo gihe Urukiko rwanzuye ko Nsengiyumva arekurwa by’agateganyo kubera ko ibimenyetso by’Ubushinjacyaha byamusabiraga gufungwa byagateganyo iminsi 30 bitari bihagije kandi akaba yaraburanye yereka urukiko impamvu zikomeye rukwiriye kugenderaho rukamurekura by’agateganyo akazaburana mu mizi adafunze.

Umuvugizi w’Inkiko mu Rwanda, Mutabazi Harrison, yabwiye IGIHE ko ibyakozwe n’aba baturage ari ibikorwa bigayitse kandi bibabaje.

Avuga ko ibi bikorwa bitashimishije Urwego rw’Ubucamanza kubera ko nta wemerewe kugaragaza igikorwa cyose mu cyumba cy’urukiko cyangwa mu iburanisha ku mukozi w’urukiko kugira ngo amusagarire yitwaje ko icyemezo cyafashwe n’umucamanza kitamunyuze.

Ati “Kuba umuntu ku giti cye cyangwa itsinda ry’abantu runaka bakwifata bakajya gutera urukiko, berekana ko batishimiye icyemezo cy’umucamanza bagahitamo guhohotera umukozi w’urukiko ntabwo aribyo, nta n’ubwo ari byiza. Ntibyemewe haba mu mategeko n’imyitwarire yo mu gihugu cyacu.”

Yakomeje avuga ko ibyo bariya bantu bakoze byateye umwuka utari mwiza ku rukiko bamwe mu bakozi bagira ihungabana n’abahohotewe barahungabana.

Mutabazi yavuze ko nyuma y’imyaka 27 ari ubwa mbere yabonye abantu bikora bakajya ku rukiko gukubita umukozi warwo kuko batanyunzwe n’icyemezo cy’urukiko.

Urukiko rw’Ikirenga kandi rwatangaje ko inzego zibishinzwe zatangiye gukurikirana ikibazo ndetse rwizeza ko ababikoze bazakurikiranwa mu mategeko.

Umuvugizi w’Inkiko mu Rwanda, Mutabazi Harrison, yabwiye IGIHE ko ibyakozwe n’aba baturage ari ibikorwa bigayitse kandi bibabaje
Abaturage banze kuva ku rukiko batarabona umucamanza waburanishije urubanza batishimiye imyanzuro yarufatiwemo
Urwego rw’Ubucamanza rwikomye abaturage b’i Rusizi bafashe mu mashati umucamanza
Ku Rukiko rw’Ibanze rwa Kamembe ni ho byabereye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .