00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urukiko rwategetse ko Munyenyezi akomeza gufungwa by’agateganyo

Yanditswe na Nkundineza Jean Paul
Kuya 21 Kamena 2021 saa 05:53
Yasuwe :
0 0

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwategetse ko Beatrice Munyenyezi wari wajuririye icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro kimufungwa iminsi 30 y’agateganyo, ko akomeza gufungwa kubera uburemere bw’ibyaha akurikiranweho mu gihe iperereza rikomeje.

Saa kumi n’igice, kuri uyu wa Mbere, ni bwo inteko y’umucamanza umwe n’umwanditsi w’urukiko binjiye mu cyumba cy’urukiko gusoma umwanzuro rw’ubujurire bwabaye ku wa 11 Kamena 2021.

Munyenyezi Beatrice asanzwe yunganirwa mu mategeko na Me Buhuru Pierre Celestin na Me Gatera Gashabana ariko ubwo umucamanza yasomaga icyemezo cy’urukiko nta munyamategeko we wagaragaye mu rukiko cyangwa aho afungiye kuri gereza. Na we icyemezo cyasomwe adahari mbere y’uko Umucamanza asubiyemo uko iburanisha ryabanje ryagenze.

Yavuze ko Munyenyezi Beatrice akomeza gufungirwa muri gereza kubera uburemere bw’ibyaha akurikiranweho by’ubugome n’ibyaha bya Jenoside yakorewe abatutsi byose birengeje igihano cy’imyaka ibiri.

Munyenyezi Beatrice yagejejwe mu Rwanda ku wa 16 Mata 2021, avuye muri Leta Zunze ubumwe za Amerika, akurikiranyweho ibyaha birimo ibyo kwica nk’icyaha cya Jenoside, gucura umugambi wo gukora Jenoside, gutegura Jenoside, gushishikariza abantu ku buryo buziguye cyangwa butaziguye gukora Jenoside, ubufatanyacyaha muri Jenoside, kurimbura nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu n’ubufatanyacyaha mu gusambanya ku gahato nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu.

Urukiko Rukuru rwa Nyarugenge rwategetse ko Beatrice Munyenyezi akomeza gufungwa by'agateganyo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .