00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urukiko rwategetse ko hakorwa igenagaciro ry’umuhanda Muhanga- Karongi mu rubanza rwa Uwemeye

Yanditswe na Nkundineza Jean Paul
Kuya 11 Nzeri 2021 saa 08:17
Yasuwe :
0 0

Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo ku wa 9 Nzeli 2021, rwasubukuye urubanza ruregwamo Uwemeye Jean Baptiste na bagenzi be bane, bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’ibimunga ubukungu bw’igihugu.

Abaregwa uko ari batanu ntabwo bemera ibyaha bashinjwa bituruka ku isoko Uwemeye Jean Baptiste yatsindiye ryo gusana umuhanda Muhanga-Karongi kuri Miliyari 2,8 z’amafaranga y’u Rwanda mu izina rya Sosiyete yitwa ECOAT Ltd.

Ubwo uru rubanza rwasubukurwaga Uwemeye Jeana Baptiste yasabye urukiko ko hakorwa igenagaciro ry’umuhanda kugira ngo harebwe niba amafaranga yahawe na RTDA yo gusana uwo muhanda ahwanye n’ibikorwa byakozwe.

Urukiko rwahaye agaciro ubusabe bwa Uwemeye ruhita rusubika iburanisha rutegeka ko hagomba kujyaho abagenaciro.

Urukiko rwategetse ko hazajyayo abagenagaciro batatu barimo uhagarariye Uwemeye Jean Bapstiste, uw’Ubushinjacyaha ndetse n’uzatangwa n’urukiko.

Uwemeye Jean Baptiste yabwiye urukiko ko nubwo hazajyayo abagenagaciro bimwe mu bikorwa yari yakoze byo gusana umuhanda byashenywe na sosiyete yahawe gusana uwo muhanda nyuma yo kwamburwa isoko kuko yahisemo kuwusenya ikongera ikawubaka bundi bushya.

Muri uru rubanza Uwemeye Jean Bapstiste areganwa na Nsengiyumva Moïse, Ntabyera Joseph, Musarabwe René na Mushinzimana Vincent de Paul.

Aba uko ari batanu Ubushinacyaha bubakurikiranyeho icyaha cyo guhimba no gukoresha inyandiko mpimbano, kuba icyitso mu gutanga inyungu zidafite ishingiro mu gihe cy’ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano n’icyaha cyo kuba icyitso mu kunyereza umutungo.

Abaregwa bose ifungwa ryabo ryaturutse ku makuru yatanzwe n’uwahoze ari umukozi wa ECOAT Ltd mu isanwa ry’umuhanda Muhanga-Karongi.

Uwemeye Jean Baptiste na bagenzi be bamaze amezi 17 muri Gereza, urukiko rutarafata icyemezo cya nyuma muri uru rubanza.

Imiterere y’ikirego cy’ubushinjacyaha

Uwemeye Jean Baptiste yatawe muri yombi mu ntangiriro za Mata 2020.
Ubushinjacyaha buvuga ko muri Mata 2015 Sosiyete ECOAT Ltd yasinyanye amasezerano yo gusana umuhanda ureshya na kilometero 74 kuri miliyari 2,8 z’amafaranga y’u Rwanda.

Aya masezerano yashyizweho umukono na Uwemeye Jean Baptiste nyiri ECOAT Ltd ku ruhande rwa Leta y’u Rwanda hasinye uwari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubwikorezi RTDA, M. Guy Kalisa

Amasezerano yavugaga ko umuhanda ugomba gusanwa mu byiciro bitatu, igice cya mbere cyarangiye ku wa 18 Gicurasi 2015, icya kabiri cyagombaga gusozwa ku wa 13 Nyakanga 2017 naho icya gatatu kikarangira muri Werurwe 2020.

ECOAT Ltd imaze gusaba ibyiciro bibiri yambuwe iryo soko rihanbwa indi Sosiyete hafatwa icyemezo cyo kuwusenya ukongera ukubakwa bundi bushya kuko kuwusana byagaragaraga ko bigoye.

Mu byatumye ubushinjacyaha buta muri yombi Uwemeye Jean Baptiste harimo kuba hari imirimo yagiye yishyuza inshuro ibyiri kandi atarayikoze, ubushinjacyaha bukavuga ko yakoresheje inyemezabwishyu yabaga yacurishije agendeye ku zindi yishyurijeho ibindi bikorwa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .