00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urukiko rwahamagaje uwakoreye igenzura ry’umutungo abahoze mu buyobozi bwa ADEPR

Yanditswe na Nkundineza Jean Paul
Kuya 2 Nyakanga 2021 saa 10:59
Yasuwe :
0 0

Inteko y’abacamanza b’Urukiko Rukuru baburanisha urubanza ruregwamo abahoze mu buyobozi bwa ADEPR, yategetse ko umugenzuzi w’umutungo ajya mu rukiko gusobanura iby’igenzura ryakorewe aba bayobozi kuko kugeza ubu bataryemera nyamara ari ryo ubushinjacyaha buheraho bubarega.

Ku wa 27 Kamena 2021 mu Rukiko Rukuru ni bwo hatangiye urubanza rw’ubujurire mu mizi ruregwamo abahoze ari abayobozi ba ADEPR.

Ubushinjacyaha bubacyekaho icyaha cyo kunyereza umutungo wa ADEPR n’icyo gukoresha inyandiko mpimbano.

Ni urubanza rwangiye kuburanishirizwa mu Rukiko Rwisumbuye rwa Gasabo muri 2017, mu Ugushyingo 2018 rugira abere 9 muri 12 baregwaga.

Mu bagizwe abere harimo Pasiteri Sibomana Jean na Pasiteri Tom Rwagasana, nyuma ADEPR n’Ubushinjacyaha ndetse na batatu bakatiwe bajuririye Urukiko Rukuru muri 2019 kuko batanyuzwe n’icyemezo cy’urukiko. Ubujurire bw’Ubushinjacya bwari bushingiye ku igenzura ry’umutungo ryakozwe n’Ikigo ’GPO Rwanda Partners Ltd’ buvuga ko hirengagijjwe ibimenyetso birimo busaba ko hakorwa irindi genzura.

Igenzura ryakozwe na GPO abahoze bayobora ADEPR bafunze bituma Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo ruvuga ko itashingirwaho nk’ikimenyetso rubagira abere rushingiye ku kuba ryakozwe badari.

Urukiko Rukuru rwemeje ko hakorwa irindi genzura impande zose zigizemo uruhare, rusaba ubushinjacyaha na RGB kurikoresha.

Ku wa 31 Ukuboza 2019 Umushinjacyaha Mukuru yandikiye RGB asaba ko igenzura rikorwa abaregwa bose bahari.Igenzura rya kabiri ryakozwe n’Ikigo cyitwa BDO.

Kuva urubanza rutangiye kuburanishwa abamaze kwiregura bose babwiye urukiko ko batemera igenzura ry’umutungo ryakozwe na BDO batabizi,basaba kohakorwa irindi rigizwemo uruhare n’impande zombi.

Ubwo ku wa Gatatu Mutuyemariya Christine, wahoze ashinzwe Ubutegetsi n’Imari muri ADEPR yireguraga, na we yabwiye urukiko ko ataryemera asaba ko hakotwa irindi.

Urukiko rwafashe icyemezo cyo guhamagara Umuyobozi wa BDO wakoze igenzura ry’umutungo akazitabira iburanisha ryo ku wa 21 Nyakanga 2021 kugira ngo asobanurire urukiko uburyo ryakozwemo.

Sibomana Jean, Tom Rwagasana, Sebagabo Leonard, Mutuyemariya Chiristine, bagaragarije urukiko bakoreye Itorero ko nta ruhare bagize mu kunyereza umutungo waryo, Dove Hotel ivugwa yarubatswe kandi iruzura ndetse bafunguye Itorero Uganda n’u Burayi ku nyungu z’Itorero. Ubushinjacyaha bukavuga ko bwari uburyo bwo kunyereza umutungo kuko baterekanye ’ordre de mission’. Abaregwa mu kwiregura bavuze ko igikorwa cyari kizwi n’itorero ADEPR. Pasiteri Tom Rwagasana na Pasiteri Sibomana berekanye Pasiporo ziriho Visa bajya mu ivugabutumwa muri ibyo bihugu.

Abamaze kwiregura bavuze ko ubushinjacyaha burimo kwivuguruza kuko mu Rukiko rw’Ibanze rwa Gasabo bwaregeraga miliyali 1.163.817.972 Frw na ho mu Rukiko Rukuru bakaba buregera miliyari zirenga esheshatu bakibaza impamvu bwahinduye ikirego mu bujurire.

Pasiteri Sibomana Jean na we ntiyemera igenzura ry'umutungo bakorewe atabigizemo uruhare mu gihe Ubushinjacyaha ari yo bushingiraho bubarega
Pasiteri Tom Rwagasana wahoze yungirije Umuvugizi wa ADEPR ari mu batemera igenzura ry'umutungo bakorewe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .