00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urubanza rwa Mugimba wahoze ayobora CDR rugiye gusomwa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 9 Ugushyingo 2021 saa 01:04
Yasuwe :
0 0

Urubanza rwa Jean Baptiste Mugimba wahoze ari Umunyamabanga mukuru w’ishyaka CDR akaba akekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi rugiye gusomwa.

Kuri uyu wa 9 Ugushyingo 2021 nibwo iburanishwa ry’uyu mugabo ryaberaga mu Rugereko Rwihariye rw’Urukiko Rukuru Ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambuka Imipaka ryapfundikiwe. Umwanzuro uzasomwa ku wa 23 Ukuboza 2021.

Mugimba akurikiranyweho uruhare mu bikorwa byo gutsemba Abatutsi byabereye mu duce dutandukanye tw’Umujyi wa Kigali cyane cyane muri Nyakabanda.

Akekwaho kuba yaragize uruhare mu gutegura jenoside, ayobora za bariyeri ziciweho Abatutsi ndetse akekwaho kuba yaratanze intwaro zifashishijwe n’interahamwe mu kwica abatutsi.

Jean Baptiste Mugimba yoherejwe mu Rwanda n’u Buholandi mu mpera za 2016 nyuma y’imyaka isaga 20 yari amaze ahatuye.

Uretse kuba yari Umunyamabanga mukuru w’ishyaka CDR, Mugimba yanabaye umukozi wa Banki Nkuru y’igihugu (BNR).

Jean Baptiste Mugimba wahoze ari Umunyamabanga mukuru w’ishyaka CDR akurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .