00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urubanza rw’abari abayobozi ba ADEPR rwasubitswe, bamwe bihannye umucamanza

Yanditswe na Nkundineza Jean Paul
Kuya 28 Gicurasi 2021 saa 10:15
Yasuwe :
0 0

Ku nshuro ya 15, iburanisha mu bujurire bw’urubanza ruregwamo abahoze ari abayobozi bakuru muri ADEPR rwongeye gusubikwa nyuma y’aho bamwe mu baregwa bihannye inteko iburanisha.

Abaregwa bakurikiranywe n’ubushinjacyaha ku byaha birimo kunyereza umutungo wa ADEPR no gukoresha inyandiko mpimbano.

Saa Tatu zuzuye ku wa Kane, nibwo inteko y’abacamanza batatu n’umwanditsi w’urukiko binjiye mu cyumba cy’urukiko.

Uretse Mukabera Mediatrice wagaragaje ko arwaye byemezwa n’impapuro za muganga undi utitabiriye ni Sebagabo Leonard.

Ubushinjacyaha muri uru rubanza bwari buhagarariwe n’abashinjacyaha babiri, ADEPR ihagarariwe n’abanyamategeko baregera indishyi zayo.

Nyuma yo kumva ko hari bamwe mu baburana batitabiriye iburanisha kubera impamvu zitandukanye abaregwa basabye urukiko ko urubanza rusubikwa kuko ibyo baregwa bifitanye isano n’ibiregwa abatabonetse.

Me Nturanyenabo Jean de Dieu wunganira Mukakamali Lynea wahoze ashinzwe ububiko bwa ADEPR mu bikorwa bwo kubaka Dove Hotel yasabye urukiko ko urubanza rwasubikwa rukazasubukurwa abandi baburanyi bahari.

Bishop Sibomana Jean, wahoze ari Umuvugizi wa ADEPR na we yasabye ko uru rubanza rusubikwa ku mpamvu z’uburwayi bwe.

Ubushinjacyaha bwagaragarije urukiko ko busanga urubanza rwaburanishwa ku bahari, abatabonetse na bo bakazaburanishwa ukwabo kuberako uru rubanza ruregwamo abantu benshi rwagiye rusubikwa kenshi.

Urukiko rwahise rutegeka abantu bose bari mu cyumba cy’urukiko gusohoka rukiherera kugira ngo rufate icyemezo ku nzitizi zari zimaze gutangwa n’abaregwa.

Pasiteri Sindayigaya Theophile (Ibumoso) wakatiwe igifungo cy'imyaka irindwi, aha ari kumwe n'umwunganizi we

Nyuma yo kwiherera rwategetse ko iburanisha rikomeza, Pasiteri Niyitanga Salton yahise abwira urukiko ko nubwo rutegetse ko urubanza ruburanishwa ko we atiteguye kuburana kuko nta wumuhagarariye mu mategeko afite, Urukiko rusaba ko habanza kuburana abafite abunganizi we akazaburanishwa yamubonye.

Umucamanza yahaye umwanya ubushinjacyaha ngo busobanure impamvu zatumye bujurira bubanza kugaruka ku mikorere y’ibyaha abaregwa bakurikiranweho aho bwagaragaje ko bituruka ku mushinga wo kubaka Dove Hotel ya ADEPR.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko abaregwa bose bakurikiranweho kunyereza amafaranga angana na 5 185 158 995 Frw nk’uko byemejwe na raporo y’igenzura ry’umutungo yakozwe na BDO Rwanda.

Iyi raporo yagaragaje ko inguzanyo ya kabiri yasabwe muri BRD itari ikenewe kuko amafaranga yari yasabwe mbere yari ahagije kurangiza imirimo y’ubwubatsi no kugura ibikoresho byari bikenewe kugira ngo Dove Hotel itangire gukora ariko babirengaho basaba inguzanyo ya kabiri.

Bishop Tom Rwagasana (Ibumoso) wari wungirije Sibomana ku buyobozi bwa ADEPR n'umuhagarariye mu mategeko, Me Bayingana Janvier

Ibi kandi ngo byiyongereyeho gusaba abakiristu ba ADEPR gutanga imisanzu yo kwishyura izo nguzanyo mu gihe cy’umwaka umwe mu rwego rwo kwirinda inyungu bari kuzishyura mu myaka 10, aho abakiristu bakusanyije 3,649,666,244Frw gusa.
Uwo mwenda ntabwo wishyuwe kuko ayo mafaranga bayitwariye bayasohora bavuga ko agiye kubaka kandi imirimo yo kubaka yari yararangijwe n’amafaranga bafashe ku nguzanyo ya mbere yo muri BRD.

Pasiteri Niyitanga Salton yihannye inteko y’abacamanza

Pasiteri Niyitanga Salton wari ushinzwe Ivugabutumwa muri ADEPR wari wabwiye urukiko ko atiteguye kubura kuko adafite umwunganira mu mategeko byageze aho azamura ikiganza asaba ijambo abwira urukiko ko nubwo yari yavuze ko atari buburane, abonye atabyihanganira mu gihe ubushibjacyaha burimo gushinja Bishop Sibomana Jean na we bukamugarukaho.

Niyitanga yahise abwira urukiko ko yihannye umucamanza uyoboye iburanisha ndetse n’inteko y’abacamanza kuko yababwiye ko ataburana adafite umuhagarariye mu mategeko bakabirengaho bagategeka ko uru rubanza rugomba kuburanishwa byanze bikunze.

Umucamamanza yahise asubika iburanisha avuga ko nta tariki ishyizweho yo kuzagaruka kuburana ko hagiye gusuzumwa ubwihane bwa Pasiteri Niyitanga Sarlton ababuranyi bakazamenyeshwa indi tariki.

Sindayigaya Theophile(Ibumoso), Beninka Bertin nawe uri mu baregwa bari hanze y'urukiko

Si ubwa mbere muri uru rubanza ruregwamo abahoze ari abayobozi ba ADEPR habayeho kwihana abacamanza kuko muri Gashyantare 2020 Bishop Sibomana Jean na we yihannye perezida w’inteko iburanisha ariko Urukiko Rukuru rusuzumye ubwihane bwe busanga nta shingiro bufite.

Uru rubanza rw’abahoze ari abayobozi bakuru muri ADEPR n’abahoze ari abakozi ba ADEPR rumaze imyaka ine mu nkiko rutarafatwaho icyemezo cya nyuma.

Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwahamije ibyaha batatu muri 12 abandi bagirwa abere. Abakatiwe bahise bajururira icyemezo cy’Urukiko Rwisumbuye bajururira mu Rukiko Rukuru. Ubushinjacyaha na bwo bwajuririye abagizwe abere.

Sindayigaya Theophile yakatiwe imyaka 7 y’igifungo, Mukakamali Lynea akatirwa ibiri mu gihe Mukabera Mediatrice we yakatiwe umwaka umwe w’igifungo.

Nsabimana Cyprien, Umunyamategeko wa ADEPR (iburyo) hamwe na Me Nkurunziza Straton
Bishop Sibomana Jean na we yifuzaga ko urubanza rusubikwa kuko arwaye
Urubanza ruregwamo abahoze ari abayobozi bakuru muri ADEPR rumaze imyaka ine rutarafatwaho icyemezo
Pasiteri Niyitanga Salton wihannye abacamanza bigatuma iburanisha risubikwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .