00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urubanza ruregwamo Nsengimana nyiri Umubavu TV rwasubitswe

Yanditswe na Nkundineza Jean Paul
Kuya 28 Ukwakira 2021 saa 12:16
Yasuwe :
0 0

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwatangiye kuburanisha ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo ry’abantu icyenda barimo Nsengimana Théoneste ufite umuyoboro wa YouTube witwa Umubavu TV.

Ku wa 10 Ukwakira 2021 ni bwo abo bantu batawe muri yombi, RIB ivuga ko bakurikiranyweho icyaha cyo gutangaza amakuru y’ibihuha.

Uko ari icyenda, umubare munini ni abagabo kuko umugore urimo ari umwe. Abenshi ni abayoboke b’ishyaka ritemewe rya Ingabire Victoire Umuhoza ryitwa Dalfa Umurinzi.

Abaregwa bose bunganiwe na Me Gatera Gashabana usanzwe ari umunyamategeko wa Ingabire.

Mbere y’uko iburanisha ritangira, Me Gashabana yahise atanga inzitizi z’uko abo yunganira batiteguye kuburana kuko babonye dosiye y’ibyo baregwa mu gitondo bageze ku rukiko.

Me Gashabana yavuze ko urubanza rwasubikwa kugira ngo bahabwe umwanya uhagije wo gusoma dosiye yabo.

Umucamanza yabajije abaregwa niba nabo ibyo Me Gashabana asaba byo gusubika urubanza nta kibazo bibateye, bose bamubwira ko batiteguye kuburana kuko batazi ibyo baregwa.

Ubushinjacyaha bwo bwabwiye urukiko ko bwiteguye kuburana ko kandi n’abaregwa bose nabo bazi ibyo baregwa, ko babajijwe mu Bugenzacyaha n’Ubushinjacyaha bunganiwe.

Umucamanza yahise ategeka ko urubanza rusubikwa rukazasubukurwa ku wa 2 Ugushyingo 2021 saa Mbili za mu gitondo.

Icyumba cy’urukiko cyari cyiganjemo abanyamakuru yaba abakorera ibinyamakuru byo mu Rwanda na mpuzamahanga, imiryango y’abaregwa, bamwe mu bayoboke ba Dalfa Umurinzi ndetse n’Umuyobozi wayo Ingabire Victoire yari ahari.

Nsengimana Théoneste ufite umuyoboro wa YouTube witwa Umubavu TV ni umwe mu baregwa
Abaregwa bose bagaragaye mu rukiko ari icyenda, basabye kutaburana kubera ko batarasoma dosiye y'ibyo baregwa
Ingabire Victoire yari mu rukiko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .