00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubushinjacyaha bwasubitse gukurikirana abahoze mu buyobozi bwa ADEPR

Yanditswe na Nkundineza Jean Paul
Kuya 3 Kamena 2021 saa 04:45
Yasuwe :
0 0

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwemeje ko bwahagaritse gukurikirana abahoze mu buyobozi bukuru bwa ADEPR muri komite yari ihagarariwe na Rev. Karuranga Ephrem.

Rev. Karuranga na bagenzi be bane bari batangiye gukurikiranwa mu Bugenzacyaha ku wa 3 Kanama 2020 mbere y’uko dosiye zabo ziregerwa Ubushinjacyaha.

Ubugenzacyaha bwabakurikiranyeho ibyaha birimo icyo kuba mu mitwe y’iterabwoba, gukoresha ibikangisho, kwiha ububasha mu mirimo itari iyawe, gufata icyemezo gishingiye ku itonesha, ubucuti, urwango, ikimenyane cyangwa icyenewabo n’ibindi.

Nyuma y’aho dosiye igereye mu Bushinjacyaha bwasuzumye ibyaha bakurikiranyweho bukora iperereza rihagije bufata icyemezo cyo kuzishyingura by’agateganyo. Iki cyemezo cyafashwe ku wa 31 Werurwe 2021.

Umuvugizi w’Ubushinjacyaha, Faustin Nkusi, yabwiye IGIHE ko ibyakozwe bishingiye ku mategeko nk’uko ingingo ya 24 mu itegeko rigenga imiburanishirize y’imanza nshinjabyaha ibiteganya.

Yagize ati “Iyo ngingo ni yo iha imbaraga Ubushinjacyaha zo gukora ibyo bukora bushingiye ku mategeko. Ubushinjacyaha bwasuzumye ibyaha bakurikiranyweho bukora iperereza rihagije, bufata icyemezo cyo gushyingura dosiye zabo by’agateganyo.”

Nkusi avuga ko aba bahoze ari abayobozi muri ADEPR atari bo bambere dosiye zabo zishyinguwe by’agateganyo kuko ari ibintu bisanzwe. Ngo hari ubwo dosiye ishyingurwa burundu.

Abari bakurikiranywe ni Rev. Karuranga Ephrem wabaye Umuvugizi wa ADEPR kuva mu 2017 kugeza mu 2020, Pasteur Karangwa John wari umwungirije, Pasteur Gatemberezi Muzungu Paul wari Umunyamabanga mukuru, Dr. Karake Vincent na Umuhoza Aurélie wahoze ashinzwe Umutungo wa ADEPR icyo gihe [Ubu ni Umuyobozi ushinzwe Umutungo, Imari n’Imishinga muri Biro Nyobozi ya ADEPR iyobowe na Pasiteri Ndayizeye Isaïe mu nzibacyuho y’umwaka].

Aba bagiye ku buyobozi bwa ADEPR muri Gicurasi 2017 ubwo basimburaga Biro Nyobozi yari iyobowe na Bishop Sibomana Jean na Bishop Rwagasana Tom kugeza umwaka ushize ubwo bakurwagaho kubera umwuka mubi wari mu itorero ufitanye isano n’amakosa ashingiye ku miyoborere.

Indi nkuru wasoma: Uko bane bahoze mu buyobozi bwa ADEPR bakozweho iperereza ku cyaha cyo kuba mu mutwe w’iterabwoba

Uhereye iburyo ni uwari Umuvugizi wa ADEPR, Rev. Karuranga Ephrem; uwari Umwungirije Rev. Past Karangwa John; uwari Umunyamabanga Mukuru, Pasiteri Gatemberezi Muzungu Paul n’Ushinzwe Imari n’Ubutegetsi, Umuhoza Aurélie [Uyu aracyari muri Biro Nyobozi ya ADEPR nk'Umuyobozi ushinzwe Umutungo, Imari n’Imishinga]. Ubushinjacyaha bwahagaritse kubakurikirana ku cyaha cyo kunyereza umutungo w'itorero

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .