00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urubanza rwa Venant Rutunga woherejwe n’u Buholandi rwasubitswe

Yanditswe na Nkundineza Jean Paul
Kuya 10 Kanama 2021 saa 12:39
Yasuwe :
0 0

Urubanza rwa Venant Rutunga uherutse koherezwa n’u Buholandi mu Rwanda aho akekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, rwatangiye kuburanishwa ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, ariko rurasubikwa kubera ko uregwa yatinze kubona dosiye.

Saa yine n’igice nibwo inteko y’umucamanza umwe n’mwanditsi w’urukiko yatangije iburanisha. Ubushinjacyaha bwari buri ku cyicaro cyabwo naho Venant Rutunga yaburanye ari kuri Gereza ya Nyarugenge, atambaye impuzankano iranga imfungwa n’abagororwa.

Hifashishijwe ikoranabuhanga rya Skype mu rwego rwo kwirinda Covid-19.

Nyuma yo gusoma umwirondoro wa Rutunga akemeza ko ari we, umucamanza yavuze ko akurikiranweho ibyaha byo gukora Jenosise no gushishikariza abandi kuyikora ndetse n’icyo kurimbura abatutsi, anamwibutsa ko asanzwe yarahamijwe icyaha cya Jenoside n’inkiko Gacaca.

Venant Rutunga yahise abwira urukiko ko atiteguye kuburana kuko Ubushinjacyaha bwatinze kumuha dosiye y’ibyo aregwa, asaba urukiko ko iburanisha risubikwa rigashyirwa ikindi gihe kugira ngo abanze asome neza ibyo aregwa.

Me Sebaziga Sophonie wunganira Rutunga, yabwiye urukiko ko ibivuzwe n’umukiliya we ari ko na we abibona ko kandi ibyo yasabye biteganywa n’amategeko y’u Rwanda.

Me Sebaziga yasabye Urukiko ko mu gihe urubanza rwaba rusubitswe, ubutaha rwazaburanishirizwa mu rukiko kuko ari bwo buryo bwiza . Yizeye ko uwo yunganira yabona ubutabera anagaruka ku kibazo cy’ibyuma by’ikoranabuhanga bikunda gupfa bigatinza urubanza.

Umucamanza yahaye umwanya Ubushinjacyaha ngo bugire icyo buvuga ku byavuzwe na Rutunga n’umwunganira, buvuga ko ibyo Rutunga yavuze atari byo kuko dosiye yayibonye ku gihe aho yamugezeho ku wa 5 Kanama 2021.

Ubushinjacyaha bwagarutse ku busabe by’umunyamategeko wa Rutunga ko urubanza rwabera mu rukiko, buvuga ko bwo nta kibazo bufite bw’aho urubanza rwabera ariko ko hagenwa n’urukiko; ko impamvu rubera kuri SKYPE ari ukubera icyorezo cya COVID-19.

Umucanzanza amaze kumva impande zombi yasubitse iburanisha ategeka ko Venant Rutunga agomba kuzazanwa mu rukiko kubera ko dosiye ye ari nini kandi byanasabwe n’uregwa ubwe.

Urubanza ruzakomeza ku wa 12 Kanama 2021, saa tatu za mu gitondo.

Ku wa 26 Nyakanga 2021 nibwo ubutabera bw’u Buholandi bwohereje Venant Rutunga mu Rwanda, wari umuyobozi mu kigo cy’ubushakashatsi mu by’ubuhinzi, ISAR Rubona, mbere ya Jenoside, uyu munsi ni mu Karere ka Huye.

Muri icyo kigo bivugwa ko mu 1994 abatutsi barenga 1000 bari barahahungiye ari we wahamagaye Interahamwe bakahabicira.

Venant Rutunga yatawe muri yombi mu 2019 afungirwa mu Buholandi aho yafashwe yari ahamaze imyaka isaga 10.

Rutunga Venant ubwo yagezwaga mu Rwanda yoherejwe n'u Buholandi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .