00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impapuro 1100 zashyiriweho abakekwaho Jenoside bihishe mu mahanga; umubare munini muri RDC

Yanditswe na Nkundineza Jean Paul
Kuya 1 Kamena 2021 saa 12:18
Yasuwe :
0 0

Imyaka ibaye 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ibaye. Bamwe mu bakekwaho uruhare muri yo barafashwe bashyikirizwa inkiko ariko hari n’abandi bahungiye mu bihugu bitandukanye bagerageza gucika ubutabera.

Ibi byahaye akazi gakomeye Ubushinjacyaha bw’u Rwanda ko gukomeza gushakisha amakuru ku bihugu bihishemo no gushaka imikoranire n’ibyo bihugu yatuma bafatwa bakaburanishwa cyangwa bakoherezwa mu Rwanda bakaba ari ho bakurikiranirwa.

Ubushinjacyaha bwashyizeho itsinda rishinzwe ako kazi ari na ryo ritegura impapuro zohererezwa ibihugu by’amahanga zisaba ko abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi babituyemo bafatwa.

Umuvugizi w’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda, Faustin Nkusi, yatangaje ko kuva iri tsinda rishyizweho mu 2007, impapuro zigera ku 1146 ari zo zimaze koherezwa mu bihugu 33 birimo ibituranye n’u Rwanda n’ibya kure.

Faustin Nkusi yavuze ko akazi kakozwe ari kenshi kandi kagikomeje kuko hakiri abandi bitaramenyekana aho baherereye kuko impapuro zisaba ko bafatwa zitangwa ari uko hamenyekanye ibihugu barimo.

Ati “Akazi karakomeje urebye uko bikorwa, uko imyaka ishira izi mpapuro zigenda ziyongera, n’ubu hari izindi turimo dukora, imibare ishobora kwiyongera mu gihe cya vuba kuko abantu baracyahari benshi. Haba hari n’imbogamizi zo kumenya aho bari. Iyo ugiye kohereza impapuro bisaba ko ubanza kumenya aho baherereye.”

Ku mugabane wa Afurika, igihugu cyoherejwemo impapuro nyinshi zisaba ko abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bafatwa ni Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yoherejwemo izigera kuri 408. Muri Uganda hoherejweyo 277 mu gihe ibihugu bimaze koherezwamo nke ari Ghana na Benin, rumwe kuri rumwe.

Ku mugabane w’u Burayi igihugu kirimo impapuro nyinshi ni u Bufaransa bwohererejwe 47 ku barimo Agatha Kanziga, umugore w’uwahoze ari Umukuru w’Igihugu, Habyarimana Juvenal. U Bubiligi bwoherejwemo impapuro 40, u Buholandi 26, Canada 14 n’ahandi.

Yavuze ko iyo igihugu cyemeye kuburanisha ukekwaho uruhare muri Jenoside buba ari ubundi bufatanye bukomeye.

Ati “Hari imikoranire isanzwe tugirana n’ibihugu bikohereza abo bantu mu Rwanda. Hari aboherejwe ngo baburanishwe n’inkiko zo mu Rwanda, hari n’aboherejwe kugira ngo barangirize ibihano byabo hano mu gihugu.”

Muri rusange abagarutse bavuye mu mahanga ni 24, uheruka ni Munyenyezi Beatrice woherejwe aturutse muri Amerika. Abandi 23 baburaniye mu bihugu bitandukanye.

Mu rugendo Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron aherutse kugirira mu Rwanda, yavuze ko azaharanira ko nta muntu ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi uzacika ubutabera.

Umunyemari Kabuga Felicien, umwe mu bashakishwaga cyane kubera ibyaha bya Jenoside akekwaho, yafatiwe mu Bufaransa umwaka ushize wa 2020.

Ubushinjacyaha buvuga ko akazi ko gushakisha abakekwaho uruhare muri Jenoside bihishe mu mahanga kagikomeje ariko ko hari imbogamizi zirimo kutamenya amakuru y’aho bamwe baherereye.

Umuvugizi w’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda, Faustin Nkusi, yavuze ko akazi ko gushakisha abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bari mu mahanga gakomeje

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .