00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Burundi bwiyemeje gukomeza gushyigikira Urukiko rwa EAC

Yanditswe na Nkundineza Jean Paul
Kuya 7 Ugushyingo 2021 saa 06:01
Yasuwe :
0 0

Urukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EACJ, rwizihije imyaka 20 rumaze rushinzwe rushimirwa ko rwagize uruhare mu kwimakaza ubutabera mu bihugu byibumbiye muri uyu muryango.

Ibirori byabereye i Bujumbura mu Burundi ku wa 5 Ugushyingo byitabirwa n’abanyacyubahiro batandukanye baturutse mu bihugu bigize uyu muryango.

Visi Perezida w’u Burundi, Prosper Bazombanza, yashimye uru rukiko kuba rwarahisemo kwizihiriza iyi sabukuru mu Burundi kuko bituma abaturage barumenya bakanasobanukirwa imikorere yarwo.

Ati “Iki gikorwa mwakoze ni cyiza cyane, umwaka utaha bizakomereze no mu bindi bihugu ari na ko ubukangurambaga bwo gusobanurira abaturage imikorere y’uru rukiko bukomeza."

Yashimye umurongo rwashyizeho wo kugira umucamanza uruhagarariye muri buri gihugu kugira ngo habeho gukurikirana ibirego abaturage ba EAC barushyikiriza, arwizeza ko Leta y’u Burundi izakomeza gushyigikira ibikorwa byarwo kugira ngo rukomeze rwiyubake.

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA), Martin Ngoga, yavuze ko ashimira uru rukiko kubera ingufu n’ubushake rushyira mu bijyanye no gutanga ubutabera n’uburenganzira bwa muntu.

Martin Ngoga yakomeje avuga ko nka EALA bishimira ibyo rwagezeho mu myaka 20 rumaze rushinzwe. Ati “Tugomba gukorera hamwe kugira ngo ibyo dukora bibashe kugerwaho, uburenganzira bwa muntu bukomeze kubahirizwa.”

Nestor Kayobera uyobora Urukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba yishimiye ko iyi sabukuru ibaye ibihugu byose bigize umuryango wa EAC bitekanye.

Yasabye ibihugu binyamuryango guha amikoro uru rukiko kugira ngo rurusheho gukomera no kubahiriza ibyemezo bifatwa n’urukiko ku baturage baba batsinze imanza bagera mu bihugu byabo ntizishyirwe mu bikorwa.

Ati “Nk’uko ingingo ya 6 n’iya 7 z’uyu muryango zibitegenya, turifuza ko uyu muryango ubaho hubahirizwa amategeko.”

Urukiko rwa EAC rufite abacamanza 11 nyamara ku cyicaro cyarwo muri Tanzania hakorera abacamanza babiri gusa mu gihe abandi bakorera mu bihugu byabo. Basabiwe ko bose ku cyicaro i Arusha kugira ngo banoze akazi kabo neza.

Urukiko rw’Umuryango wa Afurika y’i Burasirazuba rwashinzwe mu 1967 nyuma y’imyaka 10 rusenyuka kubera ibintu bimwe na bimwe ibihugu bigize uyu muryango bitahuzaga.

Nyuma y’imyaka 34, ni ukuvuga mu 2001 rwongeye kubaho ruza rufite imirongo ihamye igamije guha abaturage ba EAC ubutabera bushigiye ku mategeko.

Visi Perezida w'u Burundi, Bazombanza asuhuza abayobozi batandukanye ubwo yageraga ahari hagiye kubera uyu muhango
Kayobera Nestor na Visi Perezida w'u Burundi Bazombanza amwereka raporo ku mikorere y'urukiko
Ubwo Bazombaza yageraga ahabereye uyu muhango
Kayobera yasabye ibihugu kubaha ibyemezo bifatwa n'urukiko rwa EACJ
Martin Ngoga yagaragaje ko EALA yagize uruhare rukomeye kugira ngo EACJ igire amategeko ahamye
Prof. Plo Lumumba umwe mu bafashe ijambo mu kwizihiza isabukuru y'imyaka 20 EACJ imaze ishinzwe
Visi Perezida w'u Burundi yijeje ubufasha Urukiko ruzakenera
Intore mu mudiho gakondo w'u Burundi zisusurutsa abitabiriye ibirori

Amafoto: Nkundineza


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .