Tumenye itegeko ryo kurengera abaguzi ba serivisi z’imari

Yanditswe na Muhire Yves
Kuya 30 Werurwe 2021 saa 04:31
Yasuwe :
0 0

Ubusanzwe mu bihugu hafi ya byose haba amategeko arengera abaguzi ba serivisi zitandukanye zikenerwa mu buzima bwa buri munsi kubera ko abatanga serivisi bakoresha ububasha bwabo bagakora ibikorwa bibangamiye abaguzi harimo nko kubaha serivisi zibahenze bashaka kubona inyungu z’umurengera.

Mu Rwanda hari Itegeko Nº36/2012 ryo kuwa 21/09/2012 rigenga ihiganwa mu bucuruzi no kurengera abaguzi, iri tegeko rirengera abaguzi muri rusange ariko ukabona abaguzi ba serivisi z’imari ritabarengera mu buryo bwuzuye.

Nyuma yo kubona icyuho mu itegeko rirengera abaguzi muri rusange, hatekerejwe itegeko ryihariye rirengera abaguzi ba servisi z’imari.

Ku itariki ya 03 Gicurasi 2021 mu igazeti ya Leta hasohotse Itegeko No 017/2021 ryo ku wa 03/03/2021 ryerekeye kurengera umuguzi wa serivisi y’imari. Ingingo ya kabiri y’iryo tegeko mu gace karyo ka kabiri isobanura neza igicuruzwa cy’imari icyo aricyo, aho ivuga ko ari kimwe cyangwa byinshi mu bikorwa bikurikira cyerekeye:

“Kubitsa, kuzigama, kubona inguzanyo; ihererekanya makuru ku nguzanyo; kubona imari hifashishijwe impapuro mpeshamwenda; gushora imari; isoko ry’imari n’imigabane, ibigega by’ishoramari ry’abishyize hamwe; gufata ubwishingizi, guteganyiriza izabukuru; imyishyuranire no kohererezanya amafaranga; kubona ikodesha gurisha; ivunjisha n’ikindi gikorwa cyemejwe n’Urwego rw’Ubugenzuzi arirwo Banki Nkuru y’Igihugu.

Agace ka 4 k’ingingo ya kabiri kavuga ko serivisi y’imari ari uburyo utanga serivisi aha umuguzi wa serivisi igicuruzwa cy’imari cyangwa amakuru ajyanye na cyo. Iri tegeko rikaba rije kurengera abaguzi ba serivisi zivugwa mu ngingo yaryo ya kabiri agace ka kabiri.

Gufata neza abaguzi no gutanga inama ikwiye

Iri tegeko riteganya ko abatanga serivisi z’imari bagomba gufata neza umuguzi wa serivisi y’imari mu buryo bumwe, nta buriganya, nta vangura kandi agomba gukorana ubwitonzi, ubuhanga n’ubushishozi mu bijyanye n’igicuruzwa cy’imari cyangwa serivisi y’imari atanga.

Abatanga serivisi z’imari kandi bagomba gukorera mu mucyo mu bijyanye n’uburyo bamenyesha umuguzi wa serivisi y’imari, igicuruzwa cy’imari, serivisi y’imari batanga n’ikiguzi kijyanye na byo.

Abacuruza serivisi z’imari basabwa gutanga inama ikwiye ku baguzi hibandwa cyane ku bushobozi bw’ugura n’ingorane ugura serivisi ashobora guhura nazo, bakamenyeshwa mu buryo busobanutse igiciro cya serivisi basaba, kandi abatanga serivisi bakirinda gutanga serivisi zitasabwe. Inyandiko z’amasezerano y’ubugure n’izindi nyandiko zose zigomba kuba zanditse mu rurimi ugura serivisi yumva neza kandi yihitiyemo.

Mu byo iri tegeko rije gukemura, harimo amasezerano yo muri kompanyi z’ubwishingizi n’ay’inguzanyo ategurwa n’amabanki ahanini abaguzi bakunze kunenga ko amenshi aba yanditse mu ndimi z’amahanga abaguzi batumva neza, hakanibazwa impamvu inyandiko zikozwe n’abanyarwanda kandi ahanini zikorewe abanyarwanda zashyirwa mu ndimi z’amahanga.

Utanga serivisi y’imari itegeko rimubuza kugira imyitwarire iyobya cyangwa ibeshya ku ireme ry’igicuruzwa cyangwa serivisi y’imari mu buryo buziguye cyangwa butaziguye ishobora gutuma umuguzi wa serivisi y’imari amwibeshyaho, akanategekwa kurinda amakuru bwite yerekeye umuguzi.

Mu rwego gukemura ikibazo cy’abaguzi basinyira ibintu batumva neza, iri tegeko riteganya ko mbere yo gushyira umukono ku masezerano, ugura ahabwa umwanya wo kuyatekerezaho no kuyasesengura, ndetse na nyuma yo kuyashyiraho umukono, ugura abisabye afata igihe kitarenze iminsi 30 cyo gusesengura ayo masezerano, ndetse muri icyo gihe ashobora kwisubiraho, akishyuzwa gusa ikiguzi cyo gutegura ayo masezerano mu gihe yisubiyeho.

Nyuma yo gusinya amasezerano, iyo hagaragaye ingingo y’amasezerano irimo akarengane, iri tegeko riteganya ko iyo ngingo itakaza agaciro kayo kose.

Uburyo bwo kubara inyungu

Ugura serivisi y’imari afite uburenganzira agenerwa n’iri tegeko bwo kumenyeshwa uburyo bwo kubara inyungu no kwishyura inguzanyo. Akanamenyeshwa ubwoka bw’ijanisha ry’inyungu ku nguzanyo, bushobora kuba ubuhinduka cyangwa ubudahinduka.

Iyo ari uburyo bw’igabanuka, utanga serivisi amenyesha umuguzi ko ashobora guhitamo ubwishyu budahinduka cyangwa ubwishyu buhinduka. Iyo umuguzi wa serivisi y’imari ahisemo ubwishyu buhinduka, amenyeshwa ko ubwishyu ku mwenda fatizo budahinduka.

Kudacibwa igihano cyo kwishyura umwenda mbere

Ubusanzwe uwabaga yishyuye umwenda mbere y’igihe cyagenwe mu masezerano y’inguzanyo, yacibwaga amafaranga y’igihano cyo kwishyura mbere. Itegeko rirengera umuguzi wa serivisi y’imari ribuza guca ibihano umuguzi wishyuye mbere y’igihe cyagenwe inguzanyo yari afitiye utanga serivisi y’imari atayimuriye ku wundi utanga serivisi y’imari.

Byumvikane neza ko igihe ikindi kigo cy’imari kiguze umwenda ugura yari afite mu kigo cy’imari, icyo gihe igihano cyo kwishyura mbere kigumaho. Iri tegeko kandi ryakuyeho ikiguzi cyo kwandukuza ingwate nyuma yo kurangiza kwishyura umwenda. Kuba ibi bihano byavanyweho, ni ikintu abakenera serivisi z’imari bazishimira cyane kuko cyagaragaraga nk’ikiremereye ku bantu bifuza kurangiza kwishyura umwenda mbere.

Muri rusange twavuga ko iri tegeko riziye igihe kuko hari ibibazo byinshi rije gukemura, ariko abatangiye kurinenga bavuga ko ntacyo ryakemuye ku ijanisha ry’inyungu ku nguzanyo mu bigo by’imari riri hejuru cyane.

Uwashaka kumenya ibindi birenze ibyanditswe aha yareba Itegeko No 017/2021 ryo ku wa 03/03/2021 ryerekeye kurengera umuguzi wa serivisi y’imari.

Umwanditsi: Muhire Yves, Umunyamategeko


Kwamamaza

Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru ziheruka - Ubutabera

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .