00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tom Rwagasana yatuye agahinda urukiko

Yanditswe na Nkundineza Jean Paul
Kuya 29 Kamena 2021 saa 12:20
Yasuwe :
0 0

Kuri uyu wa Kabiri mu Rukiko Rukuru hakomeje urubanza rw’abahoze ari abayobozi ba ADEPR aho Tom Rwagasana ari we wahereweho mu kwisobanura.

Pasiteri Tom Rwagasana yabwiye urukiko ko yifuza guhabwa ubutabera kuko amaze imyaka itanu asohowe muri ADEPR akaba yariswe ikizira kandi arengana.

Yavuze ko ADEPR yakoresheje ibinyamakuru mu bihe bitandukanye kugira ngo bimuharabike bimwangishe abayoboke bayo.

Ati “Ibyo binyamakuru byakoreshaga umutwe w’inkuru ukanganye aho nitwaga ikizira cyaje ahera muri ADEPR. Nyakubahwa Perezida w’Urukiko maze hafi imyaka itanu nsohowe muri ADEPR nkeneye ko nahabwa ubutabera."

Kimwe na mugenzi we Sibomana Jean wamubanjirije kwisobanura mu iburanisha ry’ubushize, Rwagasana yavuze ko atemera igenzura ry’umutungo ryagaragaje ko banyereje umutungo wa ADEPR.

Yagize ati “Mbere y’uko urubanza rukomeza turasaba urukiko ko habanza gukurwaho ‘Audit’ yakozwe n’uruhande rwa ADEPR ijyanye n’uko twanyereje umutungo kandi igakorwa twe tuvugwa mu kunyereza umutungo tutayigizemo uruhare.”

Yakomeje abwira urukiko ko atemera ibyaha ashinjwa birimo icyo kunyereza umutungo no gukoresha inyandiko mpimbano akaba ababazwa no kuba bitwa abajura nyamara ari bo bashyize ibintu ku murongo muri ADEPR aho bayinjiyemo “abashumba bahemberwa mu isogisi”.

Ati “Twasanze harimo akajagari dushyira ibintu ku murongo none twahindutse abajura, ubu nitwe ba ruharwa.”

Umwavoka wa Tom Rwagasana, Bayingana Janvier, yabwiye urukiko ko Umushinjacyaha muri iyi dosiye afite imikorere mibi.

Yagize ati “Uyu mushinjacyaha uri gushinja uwo nunganira yafashe nabi uburenganzira bushingiye ku kuba afite uburenganira bwo gukurikirana uwo ashaka n’uwo adashaka kandi akaba yarirengagije kugira uruhare mu gushaka ibimenyetso bishinjura uwo nunganira kandi bihari."

Nyuma yo kuvuga ko ibyo Umushinjacyaha yahise asaba ijambo yibutsa Me Bayingana Janvier kureka gukomeza gukoresha amagambo nk’aya.

Urukiko rwabwiye Tom Rwagasana ko kuba atemera ‘audit’ bitavuze ko urubanza rutakomeza icyo kibazo kikazigwaho nyuma kuko urubanza nirumara kuburanishwa ruzasuzumwa rwose nk’uko rwaburanishijwe.

Urubanza rw’abahoze ari abayobozi ba ADEPR rumaze imyaka ine mu nkiko kuko rwatangiye kuburanishwa 2017 ruhera mu Rukiko Rwisumbuye rwa Gasabo. Batatu barakatiwe, abandi icyenda bagirwa abere. ADEPR yahise ijurira icyemezo cy’urukiko, Ubushinjacyaha na bwo burajurira.

Tom Rwagasana (wicaye ari uwa kabiri inyuma) yavuze ko akeneye ubutabera
Abitabiriye iburanisha ryo kuri uyu wa Kabiri bari mu cyumba cy'urukiko
Pasiteri Tom Rwagasana ari mu bayobozi bakuru ba ADEPR bakurikiranyweho kunyereza umutungo w'itorero w'asaga miliyari 6 Frw
Pasiteri Tom Rwagasana yari Umuvugizi w'Itorero ADEPR, akurikiranyweho kunyereza 846.053.337 Frw
Uru rubanza rukurikirwa n'abantu benshi biganjemo abayoboke bo muri ADEPR

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .