00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rusizi: Ubwihane bw’abagore bakurikiranweho gusagarira umucamanza bwatewe utwatsi

Yanditswe na Nkundineza Jean Paul
Kuya 6 Kanama 2021 saa 05:19
Yasuwe :
0 0

Urukiko rw’Ibanze rwa Kamembe rwavuze ko rutesheje agaciro ubwihane bw’abagore bakurikiranweho icyaha cyo gutuka no gusagarira inzego z’ubutabera.

Aba bagore ni Tuyushime Alphonsine, Nyampundu Speratha, Nyarabakiza Beatrice na Mukamana Jeaninne.

Muri iki cyemezo cyafashwe ku wa 5 Kanama 2021 ku gicamunsi, Umucamanza yavuze ko ubwihane bwatanzwe n’aba bagore nta shingiro bufite akaba ari yo mpamvu butakiriwe.

Ku wa 9 Nyakanga 2021 ni bwo bivugwa ko abagore basagariye umucamanza mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kamembe, nyuma y’uko umwe mu baturage bashinjaga kubambura amafaranga mu kimina agizwe umwere, bashaka kwihanira.

Mu rubanza rwabaye ku wa 3 Kanama 2021, ni bwo Me Ndikumana Elisée uri mu bunganira aba bagore yavuze ko yihannye umucamanza.

Me Ndikumana yavuze ko amwihannye ashingiye ku kuba uyu mucamanza wahawe uru rubanza yaravuye ku Rukiko rw’Ibanze rwa Nyakabuye aho mugenzi we [umucamanza] wahohotewe yagiye gukorera mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kamembe avuye.

Me Ndikumana yakomeje agira ati “Dufite impungenge z’uko tutabona ubutabera muri uru rubanza; turasaba ko umucamanza urufite yaruvamo.”

Ubwo hatangazwaga umwanzuro kuri ubu bwihane, umucamanza yategetse ko urubanza rugomba gukomeza kandi rukagumamo umucamanza urufite warutangije.

Yavuze ko icyemezo cyafashwe n’urukiko kitajururirwa ko ahubwo iburanisha rizakomeza ku wa 10 Kamena 2021 saa mbili za mu gitondo.

Urukiko rw'Ibanze rwa Kamembe rwatesheje agaciro ubwihane bw'abagore bakurikiranweho gusagarira umucamanza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .