00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ntibikwiye kujenjekerwa- Perezida Kagame yasabiye ibihano biremereye abahohotera abagore n’abana (Video)

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 6 Nzeri 2021 saa 05:46
Yasuwe :
0 0

Perezida Paul Kagame yagaragaje ko abahohotera abagore n’abana bato bakwiye guhabwa ibihano biremereye, anashimangira ko ari ingenzi gukaza ingamba zo kurinda Abanyarwanda ngo batagwa mu mutego w’abatekamutwe biba bakoresheje ikoranabuhanga.

Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Mbere, tariki ya 6 Nzeri 2021, ubwo yatangizaga Umwaka w’Ubucamanza wa 2021/2022.

Perezida Paul Kagame yashimye ko kuva mu myaka ibiri ishize u Rwanda ruhanganye na COVID-19, inkiko zakoresheje ikoranabuhanga zikomeza guha Abanyarwanda ubutabera.

Yagaragaje ko imikorere y’abacamanza yerekana ko ubumenyi n’ubushobozi byabo bikomeje kwiyongera ndetse byatumye barushaho kunoza umurimo wabo.

Nubwo iyi ntambwe yatewe ariko haracyakenewe imbaraga mu kurwanya ibyaha bikorerwa abaturage.

Yakomeje abasaba ubufatanye mu kurwana urwo rugamba yagaragaje ko rukomeye.

Yagize ati "Ndagira ngo tuvuge ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, bigenda birushaho gukomera no kwiyongera ariko hari uburyo byagabanuka. Ndagira ngo tubifatanye, dufatanye iyo ntambara yo kubirwanya.’’

Perezida Kagame yasobanuye ko Leta ishishikariza abaturarwanda gukoresha ikoranabuhanga cyane telefoni zigendanwa mu bucuruzi no guhererekanya amafaranga. Aha ni ho yavuze ko haziramo n’abashaka gukora ibyaha.

Yagize ati "Ni ngombwa ko hakazwa ingamba zo kurinda Abanyarwanda cyane abadafite ubumenyi buhagije, kutagwa mu mutego w’abatekamutwe n’ibindi bisambo, tugomba kubibarinda.’’

Abahohotera abagore n’abana n’abasambanya abangavu baburiwe

Kimwe mu bibazo bihangayikishije umuryango ni ikijyanye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryibasira abagore n’abana ndetse n’umubare w’abangavu basambanywa.

Perezida Kagame yavuze ko iryo hohoterwa hari aho byiyongera ku buryo nta gikozwe, byaba nk’umuco wimitswe, ashimangira ko bigomba kurwanywa bifatika.

Ati "Ingamba n’ibihano bikwiye kwiyongera, bikwiye kugaragarira buri wese ko tutabyemera. Iyo ujenjeka ndetse rimwe bigasa nk’aho kuri bamwe ari ibintu byemewe, sibyo. Dukwiye kwisuzuma ubwacu nk’abayobozi, inkiko, abacamanza n’abashinjacyaha; icyo kintu tukagikurikirana tugashyiramo ingufu tukabona ko byahindutse byanze bikunze.’’

"Abakora ibi byaha, ababafasha n’ababahishira bakwiriye guhabwa ibihano biremereye ku buryo bishobora kubuza abandi kubijyamo cyangwa kubyitabira.’’

Raporo ngarukamwaka y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, yo mu 2020, yerekanye ko hagati ya 2016 na 2019, ab’igitsina gore bakorewe ihohoterwa bangana na 48.809.

Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yerekana ko mu 2016, abangavu basambanyijwe bagaterwa inda bari 17.849, mu 2017 bari 17.337 naho mu 2018, bageze ku 19.832, mu gihe hagati ya Mutarama na Kanama 2019 bari 15.656.

Ni ikibazo gifite ubukana ahanini kuko imibare yatangajwe ari iy’abamenyekanye, banatanze ibirego mu nzego zibishinzwe.

Perezida Kagame yabwiye abacamanza kuzirikana ko abantu bagana inkiko bizeye ko "babatega amatwi, bagaca imanza bashingiye ku buhamya n’ibimenyetso byatanzwe nk’uko amategeko abiteganya."

Yavuze ko abacamanza na bo bakivugwamo ruswa kandi ikwiye gucika kugira ngo umwuga wabo ukorwe neza.

Ati "Turacyumva hamwe na hamwe n’abacamanza cyangwa n’abandi bakorana na bo hakiri ugutega ibiganza ngo hagire icyo babashyira mu ntoki, iyi ni imikorere na yo mibi, tubivuze kenshi, bimaze igihe. Nabyo byari bikwiye kurandurwa.Ibyo si ibintu twakwishimira, si ibyo kwihanganira.’’

Yatanze urugero yifashishije raporo ya Transparency International Rwanda ivuga ko mu nyigo yakoze yasanze abagera kuri 18%, bagaragaza ko hakirwa amafaranga ari hagati ya miliyoni 1 Frw kugeza kuri miliyoni 120 Frw ya ruswa.

Mu mwaka w’ubucamanza ushize, umucamanza umwe n’abanditsi batatu baregewe Inama y’Ubucamanza bafatirwa ibyemezo bitandukanye birimo no kwirukanwa burundu mu kazi.

Perezida Kagame ari kumwe n'abayobozi bakuru b'ibihugu. Uhereye ibumoso: Minisitiri w'Intebe, Dr Ngirente Edouard; Perezida w'Urukingo rw'Ikirenga, Dr Ntezilyayo Faustin na Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda, Mukabalisa Donatille ubwo baririmbaga indirimbo yubahiriza igihugu
Perezida Paul Kagame yasabye ko ibihano bihabwa abahohotera abagore n’abakobwa bikakazwa
Perezida Kagame yasabye abacamanza kugendera kure ruswa no guhangana n'abayimakaza
Umuhango wo gutangiza Umwaka w'Ubucamanza wabereye mu Nteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda iri ku KimihururaUmuhango wo gutangiza Umwaka w'Ubucamanza wabereye mu Nteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda iri ku Kimihurura
Umushinjacyaha Mukuru, Havugiyaremye Aimable, yavuze ko raporo bakoze yerekana ko mu mwaka ushize amadosiye yakurikiranywe n’Ubushinjacyaha yiyongereyeho 13.553, akagera kuri 67.512 , avuye kuri 59.959, yari yakurikiranywe mu mwaka wabanje w’ubucamanza
Uyu muhango wabaye hubahirizwa ingamba zo kwirinda COVID-19 zirimo guhana intera no kwambara neza agapfukamunwa
Perezida Kagame yijeje ko bimwe mu bibazo abakora mu nzego z'ubucamanza bafite bizashakirwa umuti urambye
Babanje gusangizwa ishusho y'ibyaranze ubucamanza bw'u Rwanda mu 2020/2021 n'ibizibandwaho mu mwaka utaha
Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga, Dr Ntezilyayo Faustin, yavuze ko urwego rw'ubucamanza rufite inshingano ikomeye yo kurinda ubusugire bwa muntu no kumufasha kubona ubutabera bukwiye
Perezida Kagame yavuze ko Leta ikwiye kurinda abaturage ibyaha byifashisha ikoranabuhanga
Minisitiri w'Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, ari mu bitabiriye umuhango wo gutangiza Umwaka w'Ubucamanza

Amafoto: Niyonzima Moïse

Video: Kazungu Armand


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .