00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minijust yatangije ikoranabuhanga mu cyamunara ryitezweho kugamburuza ubugambanyi bw’abakomisiyoneri

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 19 Kamena 2021 saa 07:39
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Ubutabera (Minijust), yatangaje impinduka mu itegeko ryo kurangiza cyamunara zirimo izikumira abakomisiyoneri bakunze kwinubwa na benshi ko bagambanira imitungo bakayipfobya bagamije inyungu zabo.

Itegeko no 22/2018 ryo ku wa 29/4/2018 ni ryo ryavuguruwe rikaba ryaragenaga ko cyamunara ikorwa mu buryo bubiri. Bwa mbere abapiganwa biyandikishaga mu ikoranabuhanga bakongera guhura bwa nyuma imbonankubone kuko ingingo ya 225, agace ka kane, yagenaga ko cyamunara irangirizwa aho umutungo uherereye.

Ibi byatumaga abakomisiyoneri babona amahirwe yo gukomeza kwivanga mu cyamunara batesha agaciro umutungo rimwe na rimwe bagateza urugomo.

Bafite uburyo birwanagaho bakamenya amakuru y’abafite imyenda mu mabanki batsinzwe mu nkiko banyuze mu mabanki, ushaka kumenya umutungo uri mu cyamunara n’ubushobozi bwe bakamwemeza ko bazamufasha kuwubona ku mafaranga make maze ikinyuranyo kikaba icyabo.

Hari n’ubwo abapiganwa bagambanaga hagati yabo kuko ‘system’ yabaga yahishuye imyirondoro yabo habura iminsi itandatu ngo cyamunara isozwe.

Kuri ubu impinduka zabayeho ni uko urugendo rwo kurangiza cyamunara ruzajya rukorwa mu ikoranabuhanga (e-auctioning) kugeza ku musozo, bizatuma ibikorwa byose biba mu mucyo kandi impande zose zikabyungukiramo nk’uko byasobanuwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urugaga rw’Abahesha b’Inkiko mu Rwanda, Balinda Anastase.

Ati “Ubundi kuba umukomisiyoneri no kuranga imitungo si ikintu kibi ariko kuranga ugamije ko ufite amafaranga atagura mu bwisanzure byo ni bibi. Ubu buryo bw’ikoranabuhanga buje kurushaho gukorera mu mucyo ibijyanye no kugurisha mu cyamunara bugafasha kugira ngo abaguzi baboneke mu Rwanda no mu mahanga.”

“Iyo bavugaga ngo abapiganwe mu ikoranabuhanga bajya aho umutungo uri mu cyiciro cya kabiri abari i Washington, i Burayi, mu Bushinwa ntibashobororaga kuza aho umutungo uri. Ubu rero aho uri hose uzajya ukoresha uburyo bwashyizweho bwo kumenya amakuru nurangiza upiganwe ‘système’ yerekane uwatsinze.”

Amakuru yose yerekeye abapiganirwa umutungo uri mu cyamunara azajya agirwa ibanga bikorwe inshuro eshatu mu gihe igiciro kitageze kuri 75% by’agaciro k’umutungo.

Nyuma y’iminsi irindwi système yerekana igiciro kinini kigezweho uwishyura n’uwishyurwa bacyumvikanaho gupiganwa bigahagarara. Iyo batacyemeranyijeho système irongera igafunga bigakomeza ku munsi wa 14 ikongera ikerekana uko bihagaze na bwo bitakwemerwa n’impande zombi igakomeza kugeza ku munsi wa 21 uw’amafaranga menshi ari we wegukana umutungo.

Icyo gihe abapiganwe bazajya baba bataramenyana buri wese yarasuye umutungo aho uherereye ukwe.

Ikindi cyahindutse ni uguha uburenganzira busesuye nyir’umutungo bwo gushaka abaguzi batanga igiciro kiri hejuru bigakuraho imanza zishingiye ku kuba abagurishije umutungo bawutesheje agaciro nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi ushinzwe kwegereza abaturage serivisi z’ubutabera muri Minijust, Urujeni Martine.

Minisitiri w;Ubutabera akaba n'Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye yavuwe ko hifuzwa ko cyamunara igaragara nk’igikorwa ugura n’ufite umwenda bose bafitemo inyungu

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye, mu biganiro yagiranye n’abahagarariye amabanki akorera mu Rwanda bakanamurikirwa ikoranabuhanga rigiye kujya rikoreshwa, ku wa 18 Kamena, yavuze ko hifuzwa cyamunara itagira uwo isigira ingingimira.

Ati “Kubera uko amategeko yateganyaga bigomba gukorwa bisa n’aho abantu bashaka kugira icyo bagura babikuwemo hakajyaho abandi batumwe b’abakomisiyoneri. Rimwe na rimwe bakoresha abatekinisiye mu mabanki, ubundi bajya aho cyamunara yabereye bagatera amahane.”

“Cyamunara yo izahoraho ariko turashaka isobobanutse ishobora kuvamo amafaranga menshi igasagurira na wa wundi wari ufite umwenda cyangwa icyavamo cyose bigakorwa ku buryo budasiga ingingimira aho umuntu avuga ati ‘nubwo inzu yanjye bayigurishije ariko hari akagambane kabayeho. Igaragare nk’igikorwa ugura n’ufite umwenda bose bafitemo inyungu.’”

Uwiyandikishije muri système yishyura 5% by’igiciro yatanze yatsinda akishyura 95% yasigaye, yatsindwa akayasubizwa mu minsi itatu.

Mu rwego rwo gufasha abaturage kumenya imikoreshereze y’iri koranabuhanga, Minisiteri y’Ubutabera yatangiye guhugura abafite cyber café n’abakozi ba Irembo hirya no hino mu gihugu, basanzwe babafasha muri serivisi zo gutanga ibirego bakoresheje ikorabuhanga rya IECMS.

Ikoranabuhanga rimenyesha nyirumutungo ibiri gukorerwaho binyuze ku butumwa bugufi cyangwa email akaba anashobora gusura urubuga umutungo ugurishirizwaho ari rwo www.cyamunara.gov.rw

Minisitiri Busingye ubwo yagiranaga ibiganiro n'abahagarariye amabanki

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .