00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Me Mitali Kalvin ushinjwa gukoresha inyandiko mpimbano yasabiwe gufungwa imyaka irindwi

Yanditswe na Nkundineza Jean Paul
Kuya 15 Nzeri 2021 saa 06:31
Yasuwe :
0 0

Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge guhanisha Me Mitali Kalvin, uregwa icyaha cyo guhimba no gukoresha inyandiko mpimbano, igifungo cy’imyaka irindwi.

Uru rubanza rukomoka mu rundi rwabereye mu Rukiko rw’Ubucuruzi, rwahuje Dusabimana Béatrice n’Ikigo Hima Cement Uganda Ltd gicuruza sima.

Dusabimana yavugaga ko yagiranye amasezerano n’iki kigo, yo kuzajya ahabwa sima akishyura mu gihe kigera ku mwaka, mu gihe Hima Cement yavugaga ko impande zombi zemeranyije ko azajya yishyura mu gihe kitageze ku minsi 15.

Urukiko rw’Ubucuruzi rwaje kwanzura rushyigikira uruhande rwa Hima Cement, rushingiye ku rupapuro rw’amasezerano rwerekana ko impande zombi zemeranyije ko ubwishyu buzajya buba nyuma y’iminsi 15.

Dusabimana yahise aregera Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, avuga ko uruhande rwa Hima Cement rwakoresheje inyandiko mpimbano kuko ayo masezerano y’uko azajya yishyura mu minsi 15 atayasinye.

Urukiko rwafashe impapuro zombi ruzijyana kuzisuzumisha muri laboratwari ibifitiye ubushobozi, iza kwanzura ko amasezerano yemeza ko ubwishyu buzajya bubaho nyuma y’iminsi 15 atari yo, kuko umukono na kashi bitameze nk’uko ibya Dusabimana bimeze, ndetse ko iyi nyandiko yasinyweho n’uruhande rumwe kandi bigaragara zombi zari buyasinyeho, na cyane ko yarebwaga n’ibiyakubiyemo.

Ubushinjacyaha bwahise burega Me Mitali Kalvin usanzwe ari umwunganizi w’ikigo cya Hima Cement, bumushinja gukoresha inyandiko mpimbano.

Uyu mugabo ntabwo yigeze ahakana ko yatanze iyi nyandiko mpimbano yashingiweho umwanzuro w’Urukiko rw’Ubucuruzi akavuga ko atari azi ko iyi nyandiko ifite ibibazo kuko na we yayishyikirijwe n’umukozi wa Hima Cement witwa Kizito George, bityo ko ari we wagakwiye gukurikiranwa. Ubushinjacyaha bwavuze ko ibyo Me Mitali avuga nta bimenyetso abitangira, bityo bidakwiye gufatwa nk’ukuri.

Urukiko ariko rwaje kwanzura gukurikirana Me Mitali kuko Ubushinjacyaha bwavuze ko asanzwe ari mu Nama y’Ubutegetsi ya Hima Cement, akaba ari na we mwunganizi wayo, bisobanuye ko yari azi iby’uyu mugambi nk’umuntu wari mu buyobozi bw’ikigo.

Me Mitali yunganiwe na bagenzi basanzwe bamenyerewe mu mwuga wo kunganira abantu mu Rwanda, barimo Me Mutangana Jean Bosco wigeze kuba Umushinjacyaha Mukuru, Me Nkundabarashi Moïse uri kunganira Sankara Callixte na Me Rutabingwa Athanase wigeze kuba Perezida w’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda.

Me Rutabingwa uburanira Me Mitali uri kuburana utemera icyaha, yavuze ko ubucamanza bukwiye kuzasuzuma ibimenyetso adashingiye ku myanzuro yavuye muri laboratoire, kuko abahanga babifashe nabo bashobora kwibeshya, abasaba kuzabisuzumana ubushishozi.

Me Mutangana yamwunganiye, avuga ko raporo yakozwe na laboratoire ishidikanywaho, bityo ko idakwiye gushingirwaho mu buryo bwuzuye.

Ubushinjacyaha bwasabiye Me Mitali Kalvin gufungwa imyaka irindwi, ndetse no gutanga ihazabu ya miliyoni 3 Frw, mu gihe Hima Cement yasabiwe gutanga ihazabu ya miliyoni 5 Frw.

Umwanzuro w’Urukiko uzasomwa ku itariki ya 4 Ukwakira 2021.

Me Mitali Kalvin washinjwaga gukoresha inyandiko mpimbano yagizwe umwere
Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ni rwo rwaburanishije urubanza rwaregwagamo Me Mitali Kalvin

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .