00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Manirakiza wakubiswe n’abashinzwe kwishyuza amafaranga y’umutekano arasaba ubutabera

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 1 Nzeri 2021 saa 06:37
Yasuwe :
0 0

Manirakiza Jean Claude utuye mu Kagari ka Karuruma mu Murenge wa Gatsata yakubiswe n’abishyuza amafaranga y’umutekano bafatanyije n’abanyerondo bimuviramo ubumuga ku buryo nta kintu ashobora gukora.

Uyu muturage yakubiswe ku wa 26 Kanama 2021 ubwo abishyuza umutekano bamugeragaho, akababwira ko yishyuriye aho akorera ariko n’ayo muri uwo mudugudu ari kuyashaka azayabaha vuba.

Nyuma yo kubona ko ibyo ari kubasobanurira basa n’abatabyumva yashatse gufata telefoni ngo abafate amajwi, baza kumubona ni ko kumufata bamukubita bafatanyije n’abanyerondo.

Manirakiza yabwiye Radio1 ko yakubiswe ku buryo bukomeye ndetse bimuviramo no kuremba ku buryo ubu ntacyo yimarira.

Yagize ati “Banyatse telefoni ngo barebe ibyo ndi gufata ubwo baba batije inkeragutabara umurindi, bahita bankubita ikintu hano mu ivi nisanga ndi hasi ndi kuvirirana ku nkokora, ivi nsanga ryahindukiye amagufa yavuye mu mwanya wayo.”

Yakomeje asaba inzego zibishinzwe kumuha ubutabera kuko abamuhohoteye batumye ubuzima bwe buba bubi kuko nta kintu akibasha kwikorera.

Yagize ati “Njye nari narashatse uburyo nakwibeshaho ndateze amaboko kuri Leta, nyuma yo kunkubita nta kintu mbasha gukora, ubu kubaho no kwivuza n’abavandimwe bangurije.”

“Icyo nifuza, ababigizemo uruhare bose kugira ngo ntakaze igihe kingana gutya, ni uko bafatwa bagashyikirizwa ubutabera bakanishyura ibyo bihombo byose nagize.”

Ku ruhande rw’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Karurama, Kimenyi Christine, ahakana ko uyu muturage yakubiswe ahubwo ko yigwishije ngo abone urwitwazo.

Yagize ati “Muri macye ntabwo yakubiswe, abashinzwe gukusanya umusanzu w’umutekano bageze iwe nk’uko bagera mu ngo. Bamubajije umusanzu atangira gufotora bamubaza impamvu, ashaka kubarwanya batangira gufata telefoni ye kugira ngo adakomeza gukora ibyo bamubujije.”

“Ubwo niba yari yabigambiriye yikubita hasi atangira gusakuza ahamagara avuga ko bamukubise. Nta mirwano yahabaye bigaragare ko yari yabigambiriye.”

Iki kibazo cyumvikanamo kuvuguruzanya kuko ku kagari babihakanye nyamara Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatsata, Munyaneza Aimable, yemeza ko umuturage yakubiswe kandi n’ababikoze bamwe bamaze gutabwa muri yombi.

Yagize ati “Bagiye kwishyuza umuturage hanyuma baza kuhahurira n’umusore waberekaga ko yishyuye, aza gushyamirana na bo agerageje kubafotora habaho ibintu bimeze nko kurwana ikigaragara kurwana byabayeho.”

“Haba uwari agiye kwishyuza n’ukuriye abanyerondo muri uwo mudugudu ubu bari mu nzego z’umutekano barafunze bari gukurikiranwa. Umunyerondo bivugwa ko yakubise uwo muturage we yarahunze, aracyari gushakishwa.”

Ibi bibaye nyuma y’uko Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, aherutse gusaba abayobozi b’inzego z’ibanze kwirinda guhohotera abaturage ahubwo bagashyira imbaraga mu kubasobanurira ibyo batumva.

Hamaze igihe humvikana abaturage bahohoterwa n’abanyerondo n’abandi bafite inshingano mu nzego z’ibanze, ibikwiye kwitabwaho abaturage bagahabwa agaciro.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .