00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kwizera Olivier na bagenzi be basabiwe gufungwa imyaka ibiri

Yanditswe na Nkundineza Jean Paul
Kuya 28 Kamena 2021 saa 11:33
Yasuwe :
0 0

Umunyezamu wa Rayon Sports n’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, Kwizera Olivier na bagenzi be basabiwe gufungwa imyaka ibiri ku byaha byo gukoresha ibiyobyabwenge, ubwo bagezwaga mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro kuri uyu wa Mbere tariki ya 28 Kamena 2021.

Kwizera Olivier yagejejwe mu rukiko ari kumwe n’abandi barindwi bareganwa.

Kwizera Olivier na Runanira Amza wigeze gukinira Rayon Sports baburanye bahakana icyaha cyo kunywa urumogi mu gihe Ntakobisa David kimwe na Sinderibuye Seif bemeye ko barunywa.

Urubanza rwaje gusubikwa nyuma y’aho bamwe mu baregwa bavuze ko bataburana batunganiwe maze iburanisha risubukurwa saa sita n’iminota 40 nyuma y’amasaha atatu.

Umucamanza yahaye umwanya ubushinjacyaha ngo busobanure mu magambo arambuye ibyaha Kwizera Olivier akekwaho buvuga ko ku wa 4 Kamena 2021 ari bwo inzego z’umutekano zagiye iwe zikahasaka zikahakura udupfumyika tune n’utuvungukira twarwo zikanahakura icupa rya shisha.

Ubushinjacyaha bwavuze ko nyuma yo kuhakura udupfunyika tw’urumogi Kwizera Olivier yajyanwe kwa muganga bagasanga mu mubiri we harimo urumogi ruri ku gipimo cya 506 mu gihe umuntu udakoresha urumogi aba afite igipimo kitarenga 20, akaba ariho ubushinjacyaha bumukekaho icyaha.

Kwizera Olivier yabwiye urukiko ko ibyo ubushinjacyaha bwavuze atari byo, ko atigeze afatwa anywa ibiyobyabwenge ahubwo abafatiwe iwe ari bo bemeye ko babinyoye babitetse mu cyayi ndetse bemeza ko batigeze babisangira.

Kwizera Olivier yabwiye urukiko ko yigeze gukoresha ibiyobyabwenge ariko aho bagiriye gukina imikino ya CHAN muri Cameroun yabiretse. Mbere ngo yanywaga urumogi abitewe n’agahinda gakabije yagize ubwo yapfushaga umwana yabyaranye n’umukobwa w’inshuti ye.

Kwizera yasabye urukiko kugirwa umwere ku cyaha cyo gukoresha ikiyobyabwenge maze Me Safari Ibrahim umwunganira na we abwira urukiko ko uwo urukiko ruhana nk’uko biteganywa n’ingingo ya 11 mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ari uwafashwe anywa ibiyobyabwenge aho kuba uwapimwe bigasangwa mu mubiri we.

Yavuze ko kuba icyaha aregwa ari ukunywa, bishoboka ko n’ibyo biyobyabwenge byamugera mu mubiri abyisize, abiriye cyangwa abyiteye.

Raporo ya muganga rero ngo ntabwo ikwiye gukoreshwa nk’ikimenyetso kidashidikanywaho muri uru rubanza cyane ko Kwizera Olivier yigeze gukoresha ibiyobyabwenge ndetse akaba ari kwivuza ingaruka zabyo nk’uko byemezwa n’ibitaro bya CARAES Ndera.

Ubushinjacyaha bwavuze ko kuba na nyir’ubwite yiyemerera ko yanyoye urumogi mu bihe bitandukanye, bumusabiye we na bagenzi be igihano cy’igifungo cy’imyaka ibiri.

Urubanza ruzasomwa ku itariki ya 6 Nyakanga 2021.

Kwizera Olivier areganwa na Ntakobisa David, Runanira Amza, Mugabo Ismael, Mugisha Adolphe, Rumarigabo Wafiq, America Djuma na Sinderibuye Seif, batawe muri yombi ku wa 4 Kamena 2021 mu Murenge wa Kigarama, Akarere ka Kicukiro.

Abaregwa ubwo bagezwaga ku Rukiko
Kwizera Olivier ubwo yari ageze ku Rukiko
Runanira Amza wakiniye Rayon Sports (wa kabiri inyuma uhereye iburyo), Rumarigabo Wafiq uzanzwe uzwi nk'umufana wa Kiyovu Sports wa gatatu (inyuma)
Sinderibuye we yemeye ko anywa urumogi
America Djuma wakiniye Pépinière FC ( wa kabiri uhereye inyuma)
Abaregwa ubwo bari bari mu cyumba cy'urukiko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .