00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kassem Ayman Mohamed wibiwe muri Gereza yareze RCS, asaba indishyi za miliyari 9 Frw (YAVUGURUWE)

Yanditswe na Nkundineza Jean Paul
Kuya 1 Ukwakira 2021 saa 10:56
Yasuwe :
0 0

Kassem Mohamed ufungiye muri Gereza ya Nyarugenge akagira ubwenegihugu bw’u Bwongereza, yabwiye urukiko ko ashaka ko Urwego Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS) ari rwo rwazamuha indishyi kuko ari rwo mukoresha w’abamwibye.

Yabivuze kuri uyu wa Gatanu ubwo yari mu rubanza ruregwamo CSP Kayumba Innocent wohoze ayobora Gereza ya Nyarugenge na bagenzi be bakurikiranyweho n’Ubushinjacyaha kumwiba asaga miliyoni icyenda z’amafaranga y’u Rwanda.

Ni bwo urubanza Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwari rutangiye kuburanisha mu mizi uru rubanza. CSP Kayumba aregwa hamwe na SP Ntakirutimana Eric wahoze amwungirije na Mutamaniwa Ephraim wahoze ashinzwe Ubutasi muri iyo Gereza ndetse na Amani Olivier.

Kassem Mohamed yabwiye urukiko ko CSP Kayumba Innocent na bagenzi be bamwibye nk’abakozi ba RCS bityo ko ari yo mpamvu asaba ko RCS yamuha indishyi ifatanije n’abamwibye. Indishyi Kassem asaba zingana na miliyari icyenda z’amafaranga y’u Rwanda.

Umucamanza yavuze ko kuzana RCS mu rubanza byarutinza kandi rumanze igihe kirekire, ategeka ko ruzakomeza RCS idahamagajwe.

Mutamaniwa Ephraim yabwiye urukiko ko n’ikirego cy’indishyi cyatanzwe na Kassem Ayman Mohamed kitakwakirwa kuko nta cyagaragajwe muri dosiye ndetse no mu ikoranabuhanga rikoreshwa n’inkiko.

Umucamanza yahaye umwanya Kassem Ayman Mohamed ngo agire icyo avuga ku nzitizi zazamuwe n’abaregwa maze Me Munyandamutsa Jean Pierre umwunganira avuga ko nta garama batanze mu kuregera indishyi kuko uregwa afunze nk’uko amategeko avuga.

Umucamanza yabajije Kassem n’umunyamategeko we ko mu iburanisha ryabanje bari basabye urukiko ko rwabaha igihe cy’amezi abiri kugira ngo bategure ikirego cy’indishyi.

Me Munyandamutsa Jean Pierre yavuze ko amezi abiri bayihoreye kuko ikirego cy’ubushinjacyaha gisobanutse.

Umucamanza yavuze ko inzitizi zari zazamuwe na Mutamaniwa Ephraim z’uko urukiko rutakwakira ikirego cy’indishyi cyatanzwe na Kassem Ayman Mohamed nta shingiro zifite, umucamanza ategeka ko Kassem aguma mu rubanza nk’urugera indishyi.

Umucamanza yavuze ariko ko ikirego cy’indishyi cyatanzwe na Kassem Ayman Mohamed cyatandukanwa n’ikirego cy’ubushinjacyaha kikazaburanishwa ku wa 12 Ugushingo 2021 kugira ngo iburanisha rigende neza.

Umucamanza yahise ategeka ko iburanisha rikomeza humvwa Ubushinjacyaha busobanura imiterere y’ikirego cyabwo.

Ubushinjacyaha bwasobanuriye urukiko uko Kassem Aman Mohamed yibwe asaga miliyoni icyenda z’amafaranga y’u Rwanda, igikorwa cyakozwe na Amani Olivier abisabwe n’uwahoze ari Umuyobozi wa Gereza ya Nyarugenge CSP Kayumba Innocent na bagenzi be.

-  SP Ntakirutimana yavuze ko adakwiye kuryozwa ibyakozwe na Amani

SP Ntakirutimana Eric wahoze ari Umuyobozi wungirije wa Gereza ya Nyarugenge akurikiranyweho ibyaha bitatu birimo icyo kwinjira mu makuru abitse muri mudasobwa, icy’ubujura n’icyo kwiyitirira umwirondoro utari uwe.

Yabwiye Umucamanza ko adakwiye kuryozwa ibyaha byakozwe na Olivier Amani kuko we ubwe abyiyemerera akanabisabira imbabazi.

SP Ntakirutimana yabwiye urukiko ko ibyavuzwe byose n’Ubushinjacyaha bashingiye ku buhamya bwatanzwe na Amani Olivier ko ataribyo kuko ibyo avuga nta bimenyetso abitangira ko ahubwo ko ari ukujijisha urukiko.

Yavuze ko kuba yaregwa ibyaha bifitanye isano n’ikoranabuhanga nta gitangaza kirimo kuko aribyo n’ubundi bimufunze adafunzwe n’uko yibye Kassem Ayman Mohamed ako ahubwo ari ibikorwa by’ubujura n’ubundi yakoze.

Yagize ati “Nyakubahwa Perezida w’urukiko, uyu Amani yakatiwe n’urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro igihano cy’igifungo cy’imyaka itatu kubera ibyaha yakoze by’ubujura bukorewe ku ikoranabuhanga. Ibyo Amani yakoze byose ni ubugome bwo kugira ngo adufungishe. Ni we wibye, ni nawe wemereye urukiko ko yibye Ayman Mohamed, ibyaha yakoze arabyiyemerera.’’

“Ndasaba urukiko ko yabibazwa nkawe aho kuba ari njye bishyirwa ku mutwe kuko sinkwiye kuryozwa ibyaha byakozwe na Amani.’’

SP Ntakirutimana yahakanye ibyaha byose ashinjwa, anavuga ko “n’icyaha Ubushinjacyaha bwagobetsemo uyu munsi cyo kwiyitirira umwirondoro utari uwanjye cyakozwe na Amani Olivier.’’

Ati “Ubwo yatangaga ubuhamya hano muri Kamena yarabyiyemereye abisabira imbabazi ko yibye Kassem Ayman Mohamed yariyise andi mazina.’’

Yakomeje ati “Ndumva icyo cyaha gikwiye kuryozwa Amani Olivier.’’

SP Ntakirutimana yanavuze ko icyaha cyo kwinjira mu makuru atari we wagikoze ko ahubwo nabyo byakozwe na Amani kuko yabyigiye kandi afite ubumenyi bwabyo.

Uyu mugabo uburana yunganiwe na Me Gasominari Jean Baptiste, yemereye urukiko ko yafashije Olivier Amani guhaha ibyo kurya muri Vuba Vuba bifashishije telefoni ye kuko ariyo yari afite application bikorana.

Ati “Aha ni ho nakosheje kuko njye nari nzi ko ndi gufasha umuntu ubabaye kumbi we afite imigambi y’ubugome yo gufungisha abantu.’’

SP Ntakirutimaam yasabye urukiko kumurekura kuko nta cyaha yakoze ahubwo yagambaniwe.

Umucamanza yategetse ko iburanisha risubikwa, rikazasubukurwa ku wa 29 Ukwakira 2021 humvwa umunyamategeko wa SP Ntakirutimana.

Abaregwa muri iyi dosiye bamaze amezi umunani bafungiye muri Gereza ya Nyanza.

SP Ntakirutimama Eric yasabye Urukiko kumurekura kuko adakwiye kuryozwa ibyakozwe na Amani Olivier
Ubushinjacyaha bwasabye ko inzitizi zazamuwe mu rukiko na SP Eric Ntakirutimana Urukiko rutaziha ishingiro
Icyumba cy'urukiko cyari cyiganjemo imiryango y'abaregwa n'Abacungagereza
Kassem Ayman Mohamed mu rukiko kuri uyu wa Gatanu ari kumwe n'umunyamategeko we Me Munyandamutsa Jean Pierre
Mu rubanza rwa CSP Kayumba Innocent bose baburana bahakana icyaha
Amani Olivier ari kumwe na Me Ghad Utazirubanda mu iburanisha rya none mu rukiko mbere y'iburanisha
Ayman Kassem Mohamed yavuze ko RCS igomba kumuha indishyi zigera kuri miliyari 9 Frw kuko yibwe n'abakozi bayo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .