00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Iyamuremye Jean Claude yahamijwe uruhare muri Jenoside, akatirwa gufungwa imyaka 25

Yanditswe na IGIHE
Kuya 30 Kamena 2021 saa 01:44
Yasuwe :
0 0

Urugereko rw’Urukiko Rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya Imipaka rwahamije Iyamuremye Jean Claude ’Nzinga’ ibyaha bya Jenoside, rumukatira igifungo cy’imyaka 25.

Iyamuremye Jean Claude yahamijwe imyitwarire igize icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi, akatirwa gufungwa imyaka 25.

Iyamuremye yashinjwaga uruhare mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi mu Kigo Nderabuzima cya Kicukiro, kuri ETO Kicukiro no ku gasozi ka Nyanza ya Kicukiro n’ahandi yari atuye mu Karere ka Kicukiro ho mu Mujyi wa Kigali. Uyu mugabo w’imyaka 46 yaburanye ahakana ibyaha byose aregwa.

Icyo gihe Me Karake Canisius na Me Semanza Jean Damascène bunganira Iyamuremye bavuze ko Ubushinjacyaha bwamugeretseho kwica Abatutsi kandi atarashoboraga kubikora kuko yari umunyeshuri w’imyaka 19 mu gihe Jenoside yabaga ku buryo ntaho yari buhurire n’abategetsi ngo baganire uburyo bwo gutegura ubwicanyi.

Iyamuremye aregwa ko yagiye agaragara mu bitero atwaye Interahamwe mu modoka mu gihe we yemera ko muri icyo gihe yayitwaye inshuro ebyiri gusa. Avuga ko yari ahungishije abantu mu modoka abatwara kuri ETO Kicukiro.

Yasabye ko ubuhamya bw’abamushinja bwateshwa agaciro kuko ngo babugiyeho inama kugira ngo bamushinje icyaha.

Iyamuremye yahakanye ko Abatutsi bahungiye iwabo bashoboraga kwicwa kuko se yari konseye ndetse n’abarokokeye i Rubirizi bageze iwe arabahisha.

Mu iburanisha mu mizi ry’uru rubanza rumaze imyaka isaga ine, Ubushinjacyaha bwari bwasabiye Iyamuremye Jean Claude gufungwa burundu kubera ibyaha ashinjwa.

Me Karake Canisius na Me Semanza Jean Damascène basabye Urukiko ko ikirego cy’Ubushinjacyaha cyateshwa agaciro Iyamuremye akagirwa umwere. Bavuze ko yasabiwe igihano cyo gufungwa burundu mu buryo “bwihanukiriye” kandi hashingiwe ku bimenyetso bitariho.

Ubwo yasomaga umwanzuro w’uru rubanza kuri uyu wa 30 Kamena 2021, Umucamanza yavuze ko mu gutanga iki gihano habayeho impamvu nyoroshyacyaha zo kuba uregwa yarakoze icyaha afite imyaka 19 ndetse akaba hari Abatutsi yarokoye, bagashobora guhunga bagakiza amagara yabo.

Urukiko ruvuga ko rushingiye ku bimenyetso n’ubuhamya bwatanzwe mu rubanza, rusanga hari abatangabuhamya bamwe bumushinja bavuguruzanya ku ruhare aregwa mu bwicanyi bwakorewe i Gahanga muri Kicukiro.

Rwavuze kandi ko nta kimenyetso cyerekana ko yagize uruhare mu bwicanyi bwakorewe kuri ETO Kicukiro, bityo rutashingira ku buhamya ngo rumuhamye ibyaha byahakorewe.

Urukiko Rukuru rwavuze ko rushingiye ku bimenyetso n’ubuhamya “bwuzuzanya kandi bufite ireme”, rusanga Iyamuremye yaragize uruhare mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi ku Kigo Nderabuzima cya Kicukiro n’i Nyanza ya Kicukiro.

Urukiko rwavuze ko Iyamuremye yari mu gatsiko k’Interahamwe zahigaga Abatutsi aho hantu n’ahandi mu ngo zitandukanye mu Karere ka Kicukiro. Rwashimangiye ko nubwo yagize uruhare mu kurokora imiryango y’Abatutsi, ariko “imyitwarire ye muri Jenoside igize icyaha cya Jenoside.’’

Umucamanza yavuze ko impamvu nyoroshyacyaha zo kuba hari abo yarokoye no kuba yari akiri muto afite imyaka 19, ari zo zashingiweho mu kumukatira gufungwa imyaka 25.

Icyemezo ku rubanza ruregwamo Iyamuremye cyasomwe hifashishijwe ikoranabuhanga rya Skype aho uregwa yari muri Gereza ya Mpanga iherereye i Nyanza aho afungiye.

Iyamuremye ntacyo yatangaje ku cyemezo cy’urukiko cyo kumufunga imyaka 25. Afite iminsi 15 yemererwa n’amategeko yo kukijuririra.

Iyamuremye yafatiwe mu Buholandi mu 2013 aho yakoraga akazi ko gutwara abakozi ba Ambasade za Israel na Finlande, yoherezwa mu Rwanda mu 2016 ngo aburanishwe ku ruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Iyamuremye Jean Claude yahamijwe uruhare muri Jenoside, akatirwa gufungwa imyaka 25

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .