00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibizazane mu rubanza rw’abakekwaho amanyanga mu isanwa ry’umuhanda Muhanga-Karongi

Yanditswe na Nkundineza Jean Paul
Kuya 15 Nyakanga 2021 saa 11:52
Yasuwe :
0 0

Mu Rukiko Rwisumbuye rwa Gasabo, kuri uyu wa 15 Nyakanga 2020 byari biteganyijwe ko hari buburanishirizwe mu mizi, urubanza Uwemeye Jean Baptiste areganwamo n’abandi bantu bane ibyaha bifite aho bihuriye n’amanyanga yakozwe mu isoko uyu mugabo yari yarahawe ryo gusana umuhanda wa Muhanga-Karongi kuri miliyari 2,8 z’amafaranga y’u Rwanda.

Uru rubanza Uwemeye Jean Baptiste areganwamo na Nsengiyumva Moïse, Ntabyera Joseph, Musarabwe René, na Mushinzimana Vincent de Paul ntirukibaye kuri uyu munsi kubera ibihe bya Covid-19 igihugu kirimo.

Uko ari batanu ubushinjacyaha bubakurikiranyeho ibyaha bitatu, birimo icyo kuba gatozi mu cyaha cyo guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano, kuba icyitso mu gutanga inyungu zidafite ishingiro mu gihe cy’ishyira mu bikorwa ry’amasezerano n’icyaha cyo kuba icyitso mu kunyereza umutungo.

Ibi byaha byose bibarizwa mu cyiciro cy’ibimunga ubukungu bw’igihugu.

Abaregwa bose batawe muri muri Mata 2020 biturutse ku makuru yatanzwe n’uwitwa Kasire Alexis wigeze guhagararira ibikorwa bya ECOAT Ltd, sosiyete ya Uwemeye Jean Baptiste yari yarahawe isoko ryo gusana uriya muhanda. Abaregwa bose bahakana ibyaha bacyekwaho n’ubushinjacyaha.

Imiterere y’ikirego

Ubushinjacyaha buvuga ko muri Mata 2015, Sosiyete ECOAT Ltd yasinyanye amasezerano yo gusana umuhanda wa Muhanga- Karongi ureshya na Km 74. Iryo soko ryari rifite agaciro ka miliyari 2,8 z’amafaranga y’u Rwanda.

Aya masezerano yashyizweho umukono na Uwemeye Jean Baptiste nk’Umuyobozi Mukuru wa ECOAT Ltd, ku ruhande rwa Leta y’u Rwanda hasinye M. Guy Kalisa, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi (RTDA).

Uyu muhanda wagombaga gusanwa mu byiciro bitatu nk’uko aya masezerano yabigenaga. Igice cya mbere cyo gusana umuhanda cyagombaga kurangira ku wa 18 Gicurasi 2015, icya kabiri cyagombaga kurangira ku wa 13 Kamena 2017 na ho icya gatatu kikarangira ku wa 30 Werurwe 2020.

RTDA yagombaga gukurikirana ECOAT Ltd kugira ngo irebe ko ishyira mu bikorwa ibikubiye mu masezerano yo gusana uyu muhanda wa Muhanga-Karongi.

ECOAT Ltd imaze gusana ibice bibiri hasigaye igice kimwe ngo amasezerano yari ifitanye na RTDA arangire, yambuwe rya soko rihabwa Sosiyete yitwa HORIZON ifatanyije na Sosiyete y’Abashinwa yitwa STECOR bagirana amasezerano yo kuwusenya bakawubaka bundi bushya n’ibikorwa ECOAT Ltd yari yarasannye na byo birasenywa umuhanda urongera urubakwa.

Kimwe mu byatumye ubushinjacyaha buta muri yombi Uwemeye Jean Baptiste buvuga ko hari imirimo yagiye yishyuza inshuro ibyiri kandi atarayikoze, buvuga ko yakoresheje inyemezabwishyu ( Facture) yabaga yacurishije agendeye ku zindi yishyurijeho ibindi bikorwa. Ubushinjacyaha buvuga ko Uwemeye ibyo yakoze byose yagiye abifashwamo n’abakozi bo mu kigo cy’Igihugu gishinzwe isanwa ry’imihanda (RMF).

Ubwo Uwemeye Jean Baptiste na bagenzi be batangiraga kuburana mu mizi muri Mata 2021 bamaze umwaka bafunze, inteko iburanisha yahaye umwanya ubushinjacyaha ngo busobanure mu magambo arambuye imikorere y’icyaha ya buri umwe uko ari batanu.

Uwemeye na bagenzi be bahakanye ibyaha byose by’ubushinjcyaha basaba urukiko ko rwabarekura bagasubira mu buzima busanzwe kuko ibyo ubushinjacyaha bwasobanuye byose nta bimenyetso bwatanze.

Ubushinjacyaha bwo bwasabye urukiko guhanisha Uwemeye Jean Baptiste na bagenzi be bose igihano cy’imyaka irindwi n’ihazabu ya miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda.

Ubushinjacyaha bwasabye urukiko kunyaga imitungo yose ya Uwemeye yafatiriwe n’ubushinjacyaha igatezwa cyamunara, amafaranga akajya mu isanduku ya Leta.

Urubanza rwa Uwemeye Jean Baptiste na bagenzi be rwatwaye iminsi ine kugira ngo umucanza arufateho icyemezo cya nyuma. Ni urubanza rwaranzwe n’impaka ndende hagati y’ubushinjacyaha ndetse n’abaregwa.

Nyuma y’impaka ndende umucamanza yapfundikiye iburanisha avuga ko urubanza ruzasomwa ku wa 28 Gicurasi 2021, iyi tariki yarageze umucamanza avuga ko urubanza rudasomwa kubera ko umucamanza waruburanishije yagize akazi kenshi ko kuburanisha izindi manza , icyo gihe urubanza rwimuriwe ku wa 25 Kamena 2021.

Igihe cyo kurusoma kigeze umucamanza yavuze ko uru rubanza rwa Uwemeye Jean Baptise na bagenzi rutagisomwe ko ahubwo ruzongera kuburanishwa abaregwa bakongera kuburana, umucamanza akongera kumva ubwiregure bwabo.

Urubanza rwa Uwemeye Jean Baptiste rwasubiye ibubisi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .