00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Huye: Umugore ukekwaho gukubita umugabo we akamukomeretsa, yasabiwe gufungwa imyaka 10

Yanditswe na IGIHE
Kuya 2 Ukwakira 2021 saa 09:38
Yasuwe :
0 0

Ubushinjacyaha bwasabiye igihano cy’igifungo cy’imyaka 10, umugore wo mu Karere ka Nyanza, ukekwaho gukubita umugabo bashakanye akamukomeretsa.

Urukiko Rwisumbuye rwa Huye ni rwo rwaburanishije uru rubanza aho utegwa afite imyaka 37 mu gihe umugabo wakubiswe afite imyaka 38.

Icyo cyaha cyabaye mu ijoro ryo ku wa 6 Nzeri 2021 mu Mudugudu wa Gihama, Akagari ka Nyamiyaga, Umurenge wa Muyira mu Karere ka Nyanza. Umugore ngo yakubise ikibando ahantu hatandukanye ku mubiri w’umugabo we aramukomeretsa.

Mu iburanisha, uregwa yaburanye yemera icyaha, avuga ko yabitewe n’inzoga, ko yari amukubise ku nshuro ya kane maze abisabira imbabazi imbabazi yiyemeza ko atazongera kumukunita ukundi.

Ubushinjacyaha bwamusabiye igifungo cy’imyaka 10 hashingiwe ku ngingo ya 121 y’Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Urubanza ruzasomwa tariki ya 5 Ukwakira 2021 i saa cyenda z’igicamunsi.

Urukiko Rwisumbuye rwa Huye nirwo rwaburanishije umugore ukekwaho gukubita umugabo we akamukomeretsa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .