00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hibutswe abakozi b’inkiko bazize Jenoside, Dr Nteziryayo yizeza guhangana n’abafite ingengabitekerezo

Yanditswe na Nkundineza Jean Paul
Kuya 30 Gicurasi 2021 saa 09:13
Yasuwe :
0 0

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr Faustin Nteziryayo, yavuze ko ubutabera bw’u Rwanda buzakomeza guhangana n’abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ibi Dr Nteziryayo yabigarutseho ku wa 28 Gicurasi 2021 ubwo hibukwagwa ku nshuro ya 27 abakozi b’inkiko n’abahoze ari abashinjacyaha bazize Jenoside yakorewe Abatutsi yavuze ko abishwe bakabaye bararenganuwe n’inzego bakoreraga ariko yemeza ko bitabaye.

Dr Nteziryayo Faustin yavuze ko urwego rw’ubutabera ruzakomeza guhangana n’abafite ingengabiterekezo ya Jenoside.

Ati "Nk’inzego z’ubutabera dukwiye guhangana nabo binyuze mu kazi kacu ka buri munsi tukabahana, hagendewe ku mategeko ahana umuntu wese wahamijwe icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside."

Yasabye Ubushinjacyaha kuzajya buregera urukiko umuntu ucyekwaho icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside bufite ibimenyetso byuzuye bihamya icyaha uregwa kugira ngo hatangwe ubutabera.

Dr Nteziryayo yavuze ko iki gikorwa cyo kwibuka kigamije kuzirikana imbaraga zakoreshejwe mu guhagarika Jenoside.

Ati "Twibuka kugira ngo duhamye imbaraga zo kwiyubaka ariko tunibuka imbaraga zakoreshejwe hahagarikwa Jenoside yakorewe Abatutsi."

Umushinjacyaha Mukuru, Havugiyaremye Aimable, na we wari muri uyu muhango yashimye imiryango y’abafite ababo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi bahoze bakorera Ubushinjacyaha n’urwego rw’ubucamanza.

Yavuze ko kwica abahoze ari abakozi b’inkiko n’abashinjacyaha ko ari igihombo gikomeye ku miryango yabo n’igihugu muri rusange.

Uwishema Clémentine wavuze mu izina ry’imiryango y’abafite ababo bahoze ari abacamanza n’abashinjacyaha ndetse n’abahoze ari abakozi ba Minisiteri y’Ubutabera yashimiye urwego rw’ubutabera rufata umwanya rugaha agaciro ababyeyi babo bishwe.

Ati "Urwego rw’ubutabera rwaturihiye amashuri bamwe muri twe turangiza kaminuza mu byiciro bitandukanye kandi si ukuturihirira amashuri gusa mwanadufashije no mu bindi bintu umuntu akenera mu buzima. Ubu twarakuze twarashibutse, turakorera igihugu cyacu nk’uko ababyeyi bacu bishwe bagikorera."

Abibutswe bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi bahoze bakora mu rwego rw’ubutabera ni abacamanza n’abanditsi 51, abashinjacyaha 40 n’abahoze bakorera Minisiteri y’Ubutabera ni 16.

Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga, Dr Faustin Nteziryayo, yavuze ko ubutabera bw'u Rwanda buzakomeza guhangana n'abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi
Hashyizwe indabo ku mva zishyinguyemo abahoze ari abakozi ba Minisiteri y'Ubutabera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .