00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gisagara: Umusaza w’imyaka 101 ushinjwa gupfobya Jenoside yatangiye kuburanishwa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 5 Ugushyingo 2021 saa 11:35
Yasuwe :
0 0

Urukiko Rwisumbuye rwa Huye rwatangiye kuburanisha urubanza Ubushinjacyaha buregamo umusaza w’imyaka 101, ukekwaho gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Icyo cyaha cyabaye mu 2019 mu Mudugudu wa Musekera, Akagari ka Zivu, Umurenge wa Save mu Karere ka Gisagara aho uyu musaza yasanze abantu bari mu gikorwa cyo gushakisha imibiri y’abantu bazize jenoside yakorewe abatutsi akababaza niba bari gucukura zahabu.

Mu iburanisha ryo ku wa 3 Ugushyingo 2021, Ubushinjacyaha bwasabye ko urubanza rusubikwa kugira ngo ukekwa ashakirwe umwunganira kubera ko yagaragaje intege nke, kutabasha kumva no kuvuga ibyo yabazwaga n’Urukiko.

Icyaha cyo gupfobya Jenoside akurikiranyeho, kiramutse kimuhamye yahanishwa igifungo kigera ku myaka 7 n’ihazabu ya miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda hashingiwe ku ngingo ya 6 y’itegeko no 59/2018 ryo ku wa 22/08/2018 ryerekeranye n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi byaha bifitanye isano na yo.

Ubushinjacyaha bwatangaje ko urubanza rwimuriwe ku itariki ya 15 Ukuboza 2021 saa tatu za mu gitondo i Save.

Urukiko Rwisumbuye rwa Huye ni rwo rwatangiye kuburanisha uru rubanza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .