00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dr Kayumba Christopher yashinjwe gusambanya umukozi wo mu rugo, asabirwa gufungwa iminsi 30

Yanditswe na Nkundineza Jean Paul
Kuya 28 Nzeri 2021 saa 08:57
Yasuwe :
0 0

Dr Kayumba Christopher ukurikiranyweho ibyaha birimo icyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato n’ubwinjiracyaha kuri iki cyaha yasabiwe gufungwa iminsi 30.

Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 28 Nzeri 2021, ni bwo Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwatangiye kuburanisha Dr Kayumba Christopher ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo.

Uru rubanza rwabaye hifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya COVID-19. Dr Kayumba Christopher yaburanye ari aho afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kicukiro.

Saa Cyenda z’igicamunsi ni bwo iburanisha ryatangiye mu gihe byari biteganyijwe ko urubanza ruburanishwa Saa Tatu za mu gitondo rugakomwa mu nkokora n’ikibazo cy’ikoranabuhanga ryatumye ruhindurirwa amasaha.

Ubushinjacyaha bukurikiranye Dr Kayumba Christopher ku byaha bibiri birimo gusambanya abantu babiri bakuze ku gahato.

Dr Kayumba w’imyaka 50 y’amavuko aburana ahakana ibyaha byose acyekwaho akavuga ko afunzwe kubera impamvu za Politiki. Avuga ko kandi amaze igihe asobanura impamvu atakoze ibyo byaha Ubushinjacyaha bumushinja.

Umucamanza yatangiye abaza Dr Kayumba Christopher niba yiteguye kuburana.

Dr Kayumba wunganirwa na Me Ntirenganya Jean Bosco yabwiye umucamanza ko yiteguye kuburana ko ariko afite inzitizi zikomeye zigera kuri enye. Ati “Ndasaba urukiko ko rwabanza rukazumva kugira ngo rufate icyemezo niba naburanishwa hejuru y’izo nzitizi.”

Dr Kayumba Christopher yabwiye urukiko ko inzitizi ya mbere afite ari uko adahabwa umwanya wo kuvugana n’umwunganira mu mategeko kandi aburana ibyaha bifitanye isano na politiki.

Yabwiye urukiko ko afite inzitizi ya dosiye yambuwe akaba atazi aho iri kandi yari yayihawe. Dr Kayumba yavuze ko iyo dosiye yari kumufasha kuburana urubanza rwe.

Inzitizi ya gatatu Dr Kayumba yatanze ngo ni uko adahabwa ibituma ategura dosiye ye aho afungiye.

Ati “Aho mfungiye haba hari abantu bambaye sivili bumviriza ibintu byose byanjye ku buryo n’iyo haje umunyamategeko wanjye umburanira abo bantu baba bashaka kumva ibyo tuvugana, birumvikana ko utategura dosiye abantu baguhagaze hejuru.”

Dr Kayumba Christopher yabwiye urukiko ko kandi afite ikibazo cy’uburwayi cyanatumye urubanza rusubikwa ku wa 23 Nzeri 2021.

Ati “N’ubundi ikibazo cy’uburwayi ndacyagifite nkeneye kujya kwivuza, ndasaba gusubizwa kwa muganga nkongera nkavurwa neza; n’ubu naje ndwaye.”

Ubushinjacyaha bwahawe ijambo ngo buvuge ku nzitizi zatanzwe na Dr Kayumba Christopher. Bwahise bubwira urukiko ko inzitizi yatanze nta shingiro zifite kuko ibyo yavuze byose yabeshye urukiko.

Ubushinjacyaha bwavuze ko nta burenganzira yabujijwe bwo kubonana n’umuhagarariye mu mategeko.

Umucamanza yabajije Dr Kayumba niba afite icyemezo cy’uko arwaye akaba ari naho yahera atanga inzitizi zisaba ko urubanza rutaba.

Dr Kayumba yabwiye umucamnza ko yari abifite ko ariko Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Kicukiro yabimwatse atanazi aho yabishyize.

Umucamanza yamubajije niba yaba azi umuntu wamubujije kubonana n’umwunganira mu mategeko cyangwa uza kubumviriza iyo ahawe umwanya.

Dr Kayumba yasubije ati “Ndamuzi ni DPC wa Kicukiro ni we watanze amabwiriza yo kumbangamira aho mfungiye.’’

Umucamanza yahise afata icyemezo avuga ko inzitizi zose zatanzwe na Dr Kayumba Christopher nta bimenyetso yazitangiye.

Yavuze ko ku kijyanye no kuba yashyize mu majwi Umuyobozi wa Polisi wa Kicukiro ko nta mpamvu urukiko rubona zatuma Polisi yaka dosiye umuntu uregwa kandi ibyo aregwa bitakiri ibanga kuko ibyaha akurikiranyweho byose byamaze kuregerwa urukiko.

Umucamanza ati “Iyo uregwa atanze inzitizi ntatange ibimenyetso ntabwo zihabwa ishingiro.”

Umucamanza yahise ategeka ko iburanisha rikomeza, humvwa Ubushinjacyaha busobanura imikorere y’icyaha Dr Kayumba Christopher ashinjwa.

Ubushinjacyaha bwavuze ko bwazanye Dr Kayumba Christopher imbere y’urukiko hisunzwe ingingo ya 74 mu mategeko ahana y’u Rwanda.

Buvuga ko icyaha bukurikiranyeho Dr Kayumba ari icyo gukoresha umugore utari uwe imibonano mpuzabitsina ku gahato. Bwagize buti “yagikoreye mu rugo rwe ruherereye mu Karere ka Gasabo”.

Ubushinjacyaha bwavuze ko icyaha Dr Kayumba yakoze, yagikoreye umukobwa wari ufite imyaka 23 icyo gihe akaba yarigaga mu Ishami ry’Itangazamakuru muri Kaminuza y’u Rwanda.

Bwasobanuye ko impamvu zikomeye zituma busabira Dr Kayumba gufungwa iminsi 30 muri Gereza ya Nyarugenge ari ukubera uburemere bw’icyaha akurikiranyweho.

Bwavuze kandi ko Dr Kayumba yasambanyije ku gahato uwari umukozi we wo mu rugo.

Ubushinjacyaha bwavuze ko Dr Kayumba atasambanyije umukozi we inshuro imwe ko ahubwo nyuma yo kumuha akazi ko mu rugo yakomeje kumusambanya inshuro nyinshi.

Bwavuze ko bwabihamirijwe neza, ko ubwo busambanyi Dr Kayumba yabukoze. Humviswe umukozi we wo mu rugo na we washinje shebuja avuga uko yamusambanyije.

Ubushinjacyaha bwahise busaba Urukiko ko mu gihe ruzaba rwiherereye rwazafata icyemezo rugafunga Dr Kayumba iminsi 30 y’agateganyo bitewe n’uburemere bw’ibyaha akurikiranyweho kuko Ubushinjacyaha bugikora iperereza ku bantu bose yaba yarafashe ku ngufu.

Ubushinajcyaha bwabwiye urukiko ko indi mpamvu bumusabira gufungwa iminsi 30 y’agateganyo ari uko ibyaha akurikiranyweho mu gihe Urukiko rwabimuhamya yahanishwa igihano kiri hejuru y’imyaka ibiri.

Umucamanza yahaye umwanya Dr Kayumba umwanya ngo yisobanure ku byaha Ubushinjacyaha bumushinja n’ibihano yasabiwe; avuga ko ibyavuzwe byose nta shingiro bifite.

Dr Kayumba yavuze ko ibyo Ubushinjacyaha bwavuze byose bishingiye kuri Politiki. Ati “Ibyaha byose ndegwa ni ibihimbano byacuzwe kuko ibintu byose Ubushinjacyaha bwavuze bishingiye ku kinyoma.”

Yavuze ko ibyaha yarezwe byose bifitanye isano n’ishyaka yashinze kuko atararishinga atari yarigeze aregwa ibyo byaha ari gushinjwa uyu munsi.

Dr Kayumba yavuze ko umukobwa umushinja gushaka kumufata ku ngufu, ibyo yavuze byose yabeshye kuko nta bimenyetso yatanze ngo byibura yerekane nk’imyenda yacitse bagundagurana kugira ngo amufate ku ngufu.

Yagize ati “Nk’uko na we abyivugira ngo nashatse kumufata ku ngufu kuva navuka nta muntu n’umwe ndafata ku ngufu nta n’urukiko ndaburaniramo icyo cyaha usibye uyu munsi nazanywe hano nshinjwa ibyaha by’ibihimbano bitabayeho.”

Ku bihano, Dr Kayumba yasabiwe n’Ubushinjacyaha yavuze ko ibintu byose Ubushinjacyaha bwavuze nta bimenyetso bwatanze kandi Urukiko ntabwo rwagendera ku magambo gusa.

Dr Kayumba yakomeje asaba urukiko ko yarekurwa akaburana adafunze kuko kuburana umuntu adafunze ubundi ariryo hame.

Umucamanza yumvise impande zombi apfundikira iburanisha avuga ko icyemezo ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo kizasomwa ku wa 5 Ukwakira 2021, saa Munani.

Dr Kayumba Christopher yashinjwe gusambanya umukozi wo mu rugo, asabirwa gufungwa iminsi 30

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .