00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dr Kayumba Christopher agiye gusubira mu nkiko

Yanditswe na Nkundineza Jean Paul
Kuya 2 Kamena 2021 saa 04:23
Yasuwe :
0 0

Dr Kayumba Christopher wahoze ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, agiye gusubira mu rukiko kuburana ubujurire nyuma y’aho avuye muri gereza amaze kurangiza igihano yakatiwe.

Ubushinjacyaha bwari bukurikiranye Dr Kayumba ku byaha birimo gusinda ku mugaragaro n’igikorerwa ku kibuga cy’indege. Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwamuhamije icyaha gikorewe ku kibuga cy’indege rumuhanaguraho icyo gusinda ku mugaragaro ku wa 29 Nyakanga 2020.Yakatiwe igifungo cy’umwaka umwe.

Dr Kayumba Christopher yajuriye muri Kanama 2020 akiri muri Gereza ya Nyarugenge.

Biteganyijwe ko ku wa 10 Kamena, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ruzaburanisha ubujurire bwa Dr Kayumba wari wajuririye icyemezo cy’Urukiko Rw’ibanze rwa Kicukiro.

Mu mpamvu zari zatumye ajurira Kayumba yavuze ko harimo kuba Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwaramukatiye nta bimenyetso bigaragaza ko yateje umutekano muke ku kibuga cy’indege.

Avuga kandi ko urubanza rwe rwabaye mu buryo butubahirije amategeko kuko ngo iyo uburaniye mu ruhame ugushinja aza akagushinja na we ukiregura ariko ibyo byose ubwo yaburanishwaga, ngo Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rwarabyirengagije.

Kayumba yavuze ko nta ndishyi ateganya kuregera ahubwo yifuza guhanagurwaho ubusembwa.

Ati “Nakomeza akazi kanjye gasanzwe nta busembwa mfite. Icyo nshaka ntabwo ari indishyi z’amafaranga, ni ugusubizwa uburenganzira bwanjye ngafatanya n’abandi Banyarwanda gukorera igihugu.”

Dr Kayumba avuga ko ubushinjacyaha butigeze bujuririra igihano cy’igifungo cy’umwaka umwe yahawe ku buryo no mu gihe yaba atsinzwe mu bujurire urukiko rutamuha ibindi bihano.

Icyaha cyahamye Dr Kayumba Ubushinjacyaha bwavuze ko yagikoreye ku Kibuga Mpuzamahanga cy’indege cya Kigali ubwo yari afite urugendo yerekeza i Nairobi muri Kenya mu Ukwakira 2019.

Icyo gihe ngo yageze ku Kibuga cy’indege yakereweho iminota 30 agirwa inama yo kujya guhinduza itike kugira ngo aze kujyana n’indi ndege yo ku mugoroba ariko ngo yarabyanze ahubwo ashaka kwinjira ku kibuga cy’indege ku ngufu.

Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko yateje umutekano muke ku kibuga akahavugira n’amagambo menshi y’iterabwoba.

Dr Kayumba Christopher yahoze ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishami ry’itangazamakuru.

Dr Kayumba Christopher agiye gusubira mu rukiko nyuma yo kurangiza igihano yakatiwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .