00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dosiye ya M Irénée na Mike Karangwa yaturutse ku bibazo bya "CANO" yageze mu Bushinjacyaha

Yanditswe na IGIHE
Kuya 31 Kanama 2021 saa 10:53
Yasuwe :
0 0

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwashyikirije Ubushinjacyaha dosiye Karangwa Jean Michael [Mike Karangwa] yarezemo Murindahabi Iréné [M. Iréné] avuga ko yamuharabitse binyuze mu makuru y’impuha yamutangajeho.

Ukwezi kwa Nyakanga 2021 kwasize gusembuye amahari hagati ya Mike Karangwa na M. Iréné, abanyamakuru bari mu bafite izina mu myidagaduro y’u Rwanda.

Intandaro yo kurebana ay’ingwe ishingiye ku kibazo cya Vestine na Dorcas; ibintu byahinduye isura ku wa 7 Nyakanga 2021, ubwo hatangazwaga inkuru y’itandukana rya M. Iréné n’itsinda ry’aba bahanzikazi bahimbaza Imana abereye umujyanama mu by’umuziki [Manager].

Kuri uwo munsi, M. Iréné yasohoye itangazo avuga ko yatandukanye na Vestine na Dorcas batangiye gukorana mu 2020. Nyuma yaho ni bwo hasohotse ibaruwa y’umubyeyi w’aba bana ishinja M. Iréné uburiganya kuko yatwaye urubyaro rwe "CANO’’ (YouTube Channel), akabashuka ndetse akanabarya amafaranga binjije.

Aya mahari ntabwo yatinze kuko M. Iréné yaje kwiyunga n’aba bahanzi ndetse baheruka gushyira hanze indirimbo nshya bise "Ibuye", iya mbere kuva bongeye gusubirana.

Nyuma y’amezi abiri iyo dosiye isa n’iyatuje, IGIHE yamenye ko RIB yamaze kuyohereza mu Bushinjacyaha kugira ngo ikurikiranwe ndetse nihaboneka ibimenyetso bifatika iregerwe urukiko.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ati "Dosiye yoherejwe mu Bushinjacyaha ku wa Gatanu. Karangwa Jean Michael arega Murindahabi Iréné gutangaza amakuru y’ibihuha amwerekeye.’’

Mike Karangwa yareze M. Iréné nyuma y’ikiganiro uyu munyamakuru ukora kuri Isibo TV yakoze ku wa 8 Nyakanga 2021, yifashishije umurongo wa YouTube y’inzu ye ifasha abahanzi ya MIE, avuga ko mu gutandukana n’abo bahanzi hari abantu babiri inyuma.

Yashyize mu majwi Nzizera Aimable ndetse anakomoza kuri Mike Karangwa kuko yari amaze igihe akorana n’uyu mushoramari uri gutegura igikorwa cya “Rwanda Gospel Stars Live”.

Kuva icyo gihe, Mike Karangwa yatangiye kurebana ay’ingwe na M. Iréné kugeza ubwo anatangaje ko azamurega ndetse ku wa 19 Nyakanga 2021 icyo kirego yagishyikirije Sitasiyo ya RIB ya Nyamirambo.

Mike Karangwa usanzwe ukorera kuri BTN TV yareze M. Iréné ukorera Isibo TV ko yatangaje amakuru y’ibihuha ku mbuga nkoranyambanga amusebya bikamuviramo gutukwa, guharabikwa, guterwa ubwoba no gutakarizwa icyizere muri rubanda.

Muri icyo kirego Mike Karangwa yavuze ko M. Iréné yavuze ndetse akandika ku mbuga nkoranyambaga ze ko ari umugambanyi, igisambo kuko ashaka gusenya ibyo yagezeho amuteranya na Vestine na Dorcas.

Mu gihe M. Iréné yahamwa n’icyaha yarezwe cyo gutangaza amakuru y’ibihuha, yahanishwa ingingo ya 39 y’itegeko No 60/2018 ryo ku wa 22/8/2018 ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga. Ivuga ko uhamijwe iki cyaha ahabwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze itanu n’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 1.000.000 Frw ariko atarenze 3.000.000 Frw.

Reba indirimbo "Ibuye" Vestine na Dorcas baheruka gushyira hanze

Mike Karangwa yareze M. Iréné avuga ko yatangaje amakuru y'ibihuha ku mbuga nkoranyambaga amusebya
Murindahabi Iréné [M. Iréné] yasubiranye n'abahanzi bahimbaza Imana Vestine na Dorcas yafashije kumenyekana mu ruhando rwa muzika. Uyu munyamakuru dosiye yarezwemo yamaze gushyikirizwa Ubushinjacyaha

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .