00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Busingye arashaka ko ivugurura mu cyamunara rijyana n’iry’imitima y’abahesha b’inkiko

Yanditswe na Nkurunziza Jean Baptiste
Kuya 2 Nyakanga 2021 saa 10:26
Yasuwe :
0 0

Kimwe mu bifatwaho umwanzuro mu nkiko ni uguteza cyamunara umutungo w’uwatsinzwe urubanza iyo hari ibyo agomba kwishyura akaba adafite ubwishyu mu mafaranga, yaba anayafite akinangira kwishyura ku neza uwamutsinze.

Cyamunara ni uburyo bw’igurisha buhamagarira abantu gupiganwa, ikigurishwa kikegukanwa n’utanze amafaranga menshi. Ishobora gukorwa n’umuntu ku giti cye cyangwa igakorwa mu rwego rwo kurangiza inyandikompesha (imanza, amasezerano yakorewe imbere ya noteri n’ibindi) ku ngufu.

Mu Rwanda, cyamunara yakunze kumvikanamo “byacitse” biturutse ku buriganya bwa bamwe mu baguzi, abakomisiyoneri n’ababakoresha bateshaga agaciro imitungo ku nyungu zabo rimwe na rimwe hakabamo no gufatana mu mashati mu gihe abantu bahuriye aho umutungo ugurishwa uherereye.

Mu gukemura ibi bibazo, ku bufatanye bwa Minisiteri y’Ubutabera n’izindi nzego, hashyizweho uburyo bw’ikoranabuhanga mu kugurisha imitungo mu cyamunara, bushamikiye ku ikoranabuhanga risanzwe ryifashishwa mu nkiko, IECMS, budasaba ko ugura n’ugurisha bahura cyangwa ngo babe baziranye.

Ubwo iri koranabuhanga ryamurikwaga ku mugaragaro kuri uyu wa 2 Nyakanga 2021, Minisitiri Johnston Busingye, yasabye abahesha b’inkiko kuvugura imitima yabo kugira ngo bijyane n’amavugurura muri ryo.

Ati “Ubu buryo bushya bw’ikoranabuhanga dushyize ahagaragara buzifashishwa mu rwego rwo gukemura inenge zose zabonekaga muri cyamunara, zikaba zatumaga abaturage batakariza icyizere ubutabera. Ni byinshi bizakemuka nk’ibibazo byo gutesha agaciro imitungo y’abaturage byakorwaga n’abakomisiyoneri.”

Yongeyeho ati “Turasaba abahesha b’inkiko, ab’umwuga n’abatari ab’umwuga ko bakwiye kwivugurura mu mitima kuko ibyo twakora byose batarivugurura, ibibazo byatugoraga twazakomeza kugorwa no kubibonera ibisobanuro. Murangwe n’imikorere myiza kandi inoze kuko ni byo bizubaka urugaga rw’abahesha b’inkiko rukomeye.”

Ikindi Busingye yagarutseho ni uko abatsindwa mu manza na bo bakwiye gutanga ibyatsindiwe ku neza bitabaye ngombwa ko hitabazwa imbaraga z’amategeko.

Icyo izi mpinduka zitezweho

Kuva mu 2018 hatangira kuvugutwa umuti w’ibibazo mu cyamunara itegeko ryagenaga ko ikorwa mu buryo bubiri. Bwa mbere abapiganwa biyandikishaga mu ikoranabuhanga bagahura imbonankubone ku munsi wo gusiza cyamunara aho umutungo uherereye.

Ibi byatumaga abakomisiyoneri babona amahirwe yo gukomeza kwivanga no gutesha agaciro umutungo cyangwa hakabaho amapiganwa ya baringa.

Iri koranabuhanga ryavuguruwe hagamijwe gusiba amayira yose abonona iri soko [cyamunara] banyuragamo ngo ribemo umucyo, igiciro kibe kiri hejuru ku buryo byungura uwishyura, uwishyuzwa n’umuhesha w’inkiko (w’umwuga).

Muri ubu buryo, nk’uko bigenwa mu Iteka rya Minisitiri ryerekeye irangizwa ry’inyandikompesha ryasohotse mu igazeti ya leta ku wa 7 Kamena 2021, cyamunara izaba isa n’aho iyobowe n’umuhesha w’inkiko hamwe n’uwishyuzwa mu gushaka abagura umutungo.

Bazaba bakurikirana uko igenda binyuze mu butumwa bugufi cyangwa ubwa email bohererezwa bubamenyesha ibirimo gukorwa nk’uko Umuyobozi muri Minijust ushinzwe kwegereza Ubutabera Abaturage, Urujeni Martine yabisobanuye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urugaga rw’Abahesha b’Inkiko mu Rwanda, Balinda Anastase, yavuze ko ubu buryo buzafasha n’abaguzi bari hanze y’u Rwanda babasha gupiganirwa imitungo inyuranye yashyizwe mu cyamunara.

Ni gute akajagari mu cyamunara kazacika?

Amakuru yose ajyanye na cyamunara n’imitungo igurishwa azajya aboneka ku rubuga www.cyamunara.gov.rw. Ushaka gupiganwa azajya yiyandikisha atange n’igiciro cye ariko amakuru agirwe ibanga mu minsi irindwi mu gihe igiciro kiruta ibindi kitarengeje 75%.

Iminsi irindwi nishira ikoranabuhanga rizajya rifungura idirishya rigaragaze igiciro kinini gihagaze uwishyura n’uwishyurwa nibacyumvikanaho gupiganwa bigahagarare. Nibatacyumvikanaho izajya yongera ifunge indi minsi irindwi maze ku munsi wa 21 uwatanze amafaranga menshi abe ari we wegukana umutungo.

Icyo gihe abapiganwe bazajya baba bataramenyana buri wese yarasuye umutungo aho uherereye ukwe, bitandukanye n’uko mbere byasabaga ko bose bahura ikaba ari yo mpamvu yatumaga habaho intugunda.

Abahesha b’inkiko bazajya banyuranya n’iyi mikorere mishya bateganyirijwe ibihano birimo guhagarikwa kuva ku kwezi kumwe kugeza kuri atandatu cyangwa birukanwe mu mwuga mu gihe bakoze amakosa y’indengakamere. Muri Gicurasi uyu mwaka babiri ni bo bahanwe.

Mu rwego rwo gufasha abaturage kuyoboka iri korana buhanga, Minisiteri y’Ubutabera yatanze amahugurwa ku bafite Cyber café n’abakozi b’Irembo hirya no hino mu gihugu kuko ari bo basanzwe bafasha abaturage bashaka serivisi zo mu nkiko hakoreshejwe ikoranabuhanga rya IECMS.

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye, yasabye abahesha b’inkiko kuvugura imitima yabo kugira ngo bijyane n’amavugurura mu ikoranabuhanga rya Cyamunara

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .