00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amani uvugwa mu idosiye y’abahoze bakuriye Gereza ya Nyarugenge agiye gusubizwa mu Bushinjacyaha nk’uregwa

Yanditswe na Nkundineza Jean Paul
Kuya 21 Kamena 2021 saa 04:47
Yasuwe :
0 0

Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwategetse ko Twizeyimana Amani Olivier asubizwa mu bushinjacyaha nk’uregwa aho kubazwa nk’umutangabuhamya mu rubanza ruregwamo abahoze ari abayobozi muri Gereza ya Nyarugenge i Mageragere.

Iki cyemezo cyafashwe kuri uyu wa Mbere nyuma y’aho ku wa 11 Kamena 2021, Twizerimana yagaragaye mu rukiko nk’umutangabuhamya w’Ubushinjacyaha asobanura imiterere y’icyaha cy’ubujura bwakorewe Mohamed Ayman Kassem, umunyamahanga ufungiye muri Gereza ya Nyarugenge.

Ubwo hasomwaga icyemezo cy’urukiko abaregwa n’ababunganira ntibari bahari ndetse n’ubushinjacyaha ntabwo bwari buhagarariwe.

Umucamanza yavuze ko hari impamvu zikomeye zituma Amani Olivier akekwaho kugira uruhare mu bikorwa by’ibyaha biregwa CSP Kayumba Innocent wahoze ayobora Gereza ya Nyarugenge, SP Ntakirutimana Eric wahoze ari Umuyobozi wungirije na Mutamaniwa Ephraim wahoze ashinzwe iperereza muri iyo Gereza.

Umucamanza yavuze ko Amini agomba gusubira mu Bushinjacyaha akongera akabazwa bushya nk’uregwa kandi ko ubushinjacyaha bugomba gukora dosiye ye akongerwa mu baregwa.

Amani Olivier avugwaho kuba yarifashishijwe nk’umuntu ufite ubumenyi mu ikoranabuhanga, mu kwiba amafaranga ku ikarita ya visa ya Ayman Muhamed ufite ubwenegihugu bw’u Bwongereza, wari ufungiwe muri gereza ya Nyarugenge.

Icyo gihe ngo nibwo yahise yinjira muri konti, hagurwa telefone SAMSUNG S8 n’ibindi bintu bitandukanye muri sosiyete yitwa ‘’VUBA VUBA, ibijyana ku Murenge wa Mageragere, maze bishyikirizwa CSP Kayumba.

Urukiko rwasabye ko Amani usanzwe afungiye muri Gereza ya Nyarugenge, yaba umwe mu baregwa aho kuba umutangabuhamya. Urubanza mu mizi ruzaburanishwa ku wa 9 Nyakanga 2021, saa mbiri za mu gitondo.

Amani Olivier (ibumoso) asanzwe afungiwe muri Gereza ya Nyarugenge, urukiko rushaka ko na we aba umwe mu bakurikiranwa mu idosiye y'abahoze ari abayobozi muri Gereza ya Nyarugenge

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .