00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ahazaza hanjye mpashyize mu biganza byanyu-Sankara atakambira Urukiko

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 23 Kamena 2021 saa 03:45
Yasuwe :
0 0

Nsabimana Callixte “Sankara” yatakambiye urukiko arusaba kuzaca inkoni izamba rukamugabanyiriza ibihano kuko yiteguye guhinduka agafatanya n’abandi kubaka igihugu.

Yabivuze ubwo yahabwaga umwanya mu Rukiko Rukuru, Urugereko Ruburanisha ibyaha Mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ngo agire icyo avuga ku gihano Ubushinjacyaha bwamusabiye.

Sankara yasabiwe n’Ubushinjacyaha igifungo cy’imyaka 25 ku byaha by’iterabwoba mu nyoroshyo kuko bwavuze ko atabugoye.

Mu iburanisha ryo kuri uyu munsi yagaragaje ko mu gihe cyose yabaye muri uru rubanza ntacyo ashinja ubutabera bw’u Rwanda asaba ko mu gihe cyo gufata icyemezo ku bihano azafatirwa yazagabanyirizwa ibihano.

Yagize ati “Sinasoza ntabasabye ko mu gihe mwazaba mwiherereye mwazaca inkoni izamba mukangabanyiriza ibihano mukurikije ubunyangamugayo nagaragaje kuva mu bugenzacyaha kugera mu rukiko. Imyaka maze muri gereza yatumye nongera gutekereza ku byaha nishoyemo. Kuri njyewe nk’umuntu uri imbere y’ubutabera kandi nziko ari mwe mumfiteho ububasha, ahazaza hanjye mpashyize mu buganza byanyu.”

Yavuze ko asanga amateka y’u Rwanda ashingiye ku mbabazi kandi ko hari abantu benshi bagiye bababarirwa bakagaruka bagafatanya n’abandi guteza imbere igihugu.

Ati “Ku bw’amateka y’iki gihugu cyacu nemera ko aho kigeze, ishingiro ryacyo ari mbabazi. Iyo bitaba ibyo ntituba tugeze aho tugeze. Amasomo njye nigiyemo ni uko nta muntu utahinduka muri iki gihugu, hari abantu benshi bakoze ibikorwa bigayitse binagize ibyaha baza kubabarirwa barongera bafatanya n’abandi kubaka igihugu cyacu, mu bushishozi bwanyu nanjye ndifuza kugirirwa ayo mahirwe mu gihe gikwiye.”

Sankara akandi yongeye gusaba imbabazi abanyarwanda ndetse n’Umukuru w’Igihugu ku bikorwa yakoze agaragaza ko nubwo nta wahindura ibyahise ariko byashoboka gukosora no gutegura neza iby’ahazaza.

Ati “Ndasoza nongera gusaba imbabazi Umukuru w’Igihugu, Nyakubahwa kubera ibikorwa nakoze, nkavuga nti ‘ibyabaye byarabaye ariko haracyari ibyiringiro byo gukora ibyiza. Ntabwo twashobora guhindura ahahise ariko twabasha guhindura ahazaza.”

Umwunganizi wa Nsabimana Callixte na we yasabye urukiko ko rukwiye guha gushingira ku mpamvu nyoroshyacyaha mu gufata umwanzuro no gusuzuma koko niba Nsabimana Callixte yari gukurikiranwaho ibi byaha nka gatozi kandi atarageze aho ibyaha byabereye.

Yavuze ko yizeye ubutabera

Nsabimana Callixte umaze imyaka ibiri afunze yavuze ko yizeye kuzahabwa ubutabera n’urukiko kuko yagaragaje uruhare rwe n’urw’abandi bakoranaga kandi yemera kuzabihanirwa nk’uko amategeko abiteganya.

Ati “Njyewe nahaye urukiko uruhare rwanjye, iby’inyito n’ibihano mbihariye ubucamanza, ndagira ngo mbashimire ko mwubahirije uburenganzira bwanjye bwo kwiregura, ni na yo mpamvu ntafite gushidikanya ko nzahabwa ubutabera, kuko kuva urubanza rwatangira muri 2019 kugeza uyu munsi mwagaragaje kutabogama mukabaza uruhande rw’ubushinjacyaha natwe mukaduhata ibibazo bikagaragaza ko byanga byakunda muzaduha ubutabera.

Nsabimana Callixte Sankara yashimiye urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa RCS ko bwubahirije uburenganzira bwe mu bihe amaze ahafungiwe muri gereza ya Mageragere mu Karere ka Nyarugenge.

Mu mvugo yuje ikiniga Sankara yasoje asaba imbabazi Abanyarwanda n’abantu bose bagizweho ingaruka n’ibitero bya FLN byagiye bigabwa mu bihe bitandukanye bigahitana bamwe abandi bagakomereka.

Nsabimana Callixte Sankara yatakambiye urukiko asaba ko rwazamugabanyiriza ibihano

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .