00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abaregera indishyi mu rubanza rwa Rusesabagina basabye ko abaregwa bose bafatanya kuzishyura

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 22 Nyakanga 2021 saa 11:25
Yasuwe :
0 0

Abagizweho ingaruka n’ibitero Umutwe wa FLN w’Impuzamashyaka ya MRCD yashinzwe na Paul Rusesabagina wagabye mu Rwanda, basabye Urukiko ko ababuranyi 21 baregwa mu rubanza basabiramo indishyi bose bafatanya kuzishyura.

Kuri uyu wa 22 Nyakanga 2021, Urugereko Rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya Imipaka rwasubukuye iburanisha ry’urubanza Paul Rusesabagina, Nsabimana Callixte alias Sankara na bagenzi babo 19 baregwamo ibyaha by’iterabwoba.

Ni ibyaha ahanini bishingiye ku bitero FLN yagiye igaba ku butaka bw’u Rwanda mu bihe bitandukanye hagati ya 2018 na 2019, birimo ibyo muri Nyaruguru, muri Nyungwe n’i Rusizi.

Ibyo bitero byahitanye ubuzima bw’abantu, byangiza imyaka, imodoka ziratwikwa, ingo n’amaduka birasahurwa ndetse hari n’abo byateye ubumuga n’ihungabana bakibana nabyo.

Uyu munsi ni bwo Urukiko rwasoje kumva icyo ababuranyi 20 bavuga ku bihano basabiwe n’Ubushinjacyaha; ruha umwanya abaregera indishyi ngo bagire icyo bavuga. Rusesabagina wa 21 yikuye mu rubanza muri Werurwe 2021 avuga ko “nta butabera” yizeye kubona. Yasabiwe n’Ubushinjacyaha igifungo cya burundu.

Ababuranyi 20 bagize icyo bavuga ku gifungo basabiwe, bamwe basabye kugabanyirizwa imyaka yacyo, abandi basaba guhabwa igisubitse, hari abasabye kubabarirwa bagasubizwa mu buzima busanzwe n’abavuze ko basanga nta mpamvu yo kugihabwa.

Bageze ku by’indishyi, bamwe bagiye bemera kuzishyura, kuri zimwe bavuga ko hari ibitero batagizemo uruhare, abandi bakavuga ko nta zo bemera kuko batigeze batanga amategeko yo kubigaba cyangwa ngo babijyemo, hari abavuze ko binjiye mu mutwe nyuma y’uko bigabwa bityo ko batazishyuraho, mu gihe hari n’ababwiye Urukiko ko nta nyishyu bafite. Icyakora bose bahurije ku kuba bumva izo ndishyi zikwiye gutangwa.

Urukiko rwahaye umwanya abaregera indishyi, bavuze ko ibyo ababuranyi bavuga ko bazariha ku ndishyi zimwe izindi zitabareba, cyangwa ko batagomba kuzibazwa kuko bagiyemo nyuma y’uko ibitero bigabwa, nta shingiro bifite.

Nsengiyumva Vincent wari Gitifu w’Umurenge wa Nyabimata ubwo hagabwaga igitero ku wa 19 Nyakanga 2018, araburana indishyi za miliyoni 75 Frw. Yabwiye Urukiko ko ibyo bamwe basobanura ngo bagiye muri FLN nyuma nta gihamya bafite ngo babyerekane kibe cyashingirwaho byumvikanishwa.

Yagize ati “Aba baregwa nta n’umwe ushobora kugaragaza ikimenyetso cy’igihe yinjiriye muri uyu mutwe, kuko habaye hari ugifite yari kugaragaza niba ari akazi yari yinjiyemo cyangwa amasezerano (contrat) yari afite agaragaza igihe yatangiriye ibyo bikorwa.”

Uhagarariye Sosiyete ya Alpha Express isaba indishyi ku modoka yayo yatwikiwe muri Nyungwe itwaye abagenzi, yavuze ko ababuranyi bose haba abateguye ibitero n’ababigabye bari mu mugambi umwe. Aho ni ho yahereye yemeza ko bagomba gufatanya kwishyura ibyangijwe.

Uhagarariye Sosiyete ya Omega yatwikiwe imodoka ebyiri zitwara abagenzi rusange ubwo hagabwaga ibitero muri Nyungwe, yagaragarije Urukiko ko nta mpamvu yatuma bamwe bazishyuraho abandi ntibazishyureho, kuko haba n’uwakoze ubukangurambaga yari azi ko aho bari kujya atari mu ishyaka riri mu gihugu. Yavuze ko bose bari mu mugambi umwe wo guhungabanya igihugu.

Uwitwa Ndutiye Yussuf na we yabwiye Urukiko ko indishyi aregera zirimo n’imodoka bose bazishyuraho.

Abanyamategeko bahagarariye abandi baturage baregera indishyi barimo ab’i Rusizi na Nyaruguru, na bo babwiye Urukiko ko icyo ari cyo cyose umwe mu baregwa yaba yarakoze, bari bahuje umugambi kandi bawugezeho.

Urukiko rwasoje iburanisha ry’uyu munsi, Umucamanza Muhima Antoine avuga ko urubanza rupfundikiwe, rukaba ruzasomwa mu minsi 30 nk’uko amategeko abiteganya.

Abaregera indishyi z'ibyangijwe n'ibitero bya FLN basabye ko abaregwa bose bafatanya kuzishyura
Umucamanza Muhima Antoine ukuriye Inteko iburanisha urubanza Paul Rusesabagina, Sankara n'abandi 19 baregwamo ibyaha by'iterabwoba, yarupfundikiye avuga ko ruzasomwa mu minsi 30

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .