00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyamategeko bo mu Rwanda n’u Burundi bakumiriwe gukorera muri Kenya

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 Ugushyingo 2021 saa 09:31
Yasuwe :
0 0

Kenya yangiye abanyamategeko bo mu Rwanda no mu Burundi gukorera muri iki gihugu kugeza ubwo abavoka bayo na bo bazemererwa gukorera umwuga wabo muri ibi bihugu byombi.

Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe iby’ubutabera muri Kenya, ishaka ko ibihugu byose bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), bishakira umuti iki kibazo mbere y’uko Kenya ifungurira amarembo u Rwanda, u Burundi na Sudani y’Epfo mu by’ubutabera.

Kugeza ubu abanyamatekego bakomoka muri Tanzania na Uganda bo bemerewe gukorera umwuga wabo muri Kenya nk’uko biteganywa mu ngingo ya 12 na 13 z’itegeko rigenga abavoka.

Nk’uko tubikesha inkuru ya The East African, abanyamategeko 13 b’Abanya-Kenya bakoreraga mu rugaga nyarwanda rw’Abavoka basabye Inteko Ishinga Amategeko ya Kenya gukurikirana byihuse uko u Rwanda n’u Burundi byakwinjizwa mu bihugu birebwa n’itegeko kugira ngo bizorohere Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga kurahira no kwakira ubusabe bw’abaturuka muri ibi bihugu bashaka gukorera muri Kenya.

Inteko Ishinga Amategeko ya Kenya mu mavugurura yakoze ku itegeko rya 2012, yavuguruye ingingo ya 12 n’iya 13 y’itegeko rigenga abavoka kugira ngo hongerwemo abo mu Rwanda n’u Burundi ariko Urukiko rw’Ubujurire mu 2019 rwitambitse ayo mavugurura rukumira ibi bihugu.

Urwego Ngishwanama mu by’ubutabera muri Kenya rwavuze ko guhindura ingingo ya 12 mu itegeko rigenga abavoka mu rwego rwo kwemerera abatari Abanya-Kenya gukorera serivisi zijyanye n’ubutabera mu gihugu nyamara ibihugu byabo bidaha ikaze abavoka bo muri Kenya byari ugutesha agaciro ububasha bw’Inteko Ishinga Amategeko.

Hagati aho ariko hari n’ikibazo cy’uko ibishingirwaho mu kwemerera umuntu kwinjira muri kaminuza zigisha iby’amategeko no kwinjira mu ngaga z’abavoka muri EAC atari bimwe.

Ibi biri mu bishobora gutuma ibihugu byo muri uyu muryango bitemera guhererekanya abanyamategeko.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .