00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abahoze ari abayobozi ba ADEPR ntibemera igenzura ry’umutungo Ubushinjacyaha buheraho bubarega

Yanditswe na Nkundineza Jean Paul
Kuya 22 Kamena 2021 saa 03:37
Yasuwe :
0 0

Abahoze ari abayobozi bakuru ba ADEPR bakurikiranyweho ibyaha byo kunyereza umutungo w’iri torero babwiye Ubushinjacyaha ko batemera igenzura ry’umutungo ryakozwe, bavuga ko bifuza ko hakorwa irindi.

Abaregwa bakurikiranweho n’ubushinjacyaha ibyaha birimo kunyereza umutungo wa ADEPR n’ibyaha byo gukoresha inyandiko mpimbano.

Iburanisha ryongeye gusubukurwa kuri uyu wa Kabiri. Saa tatu zuzuye ni bwo inteko y’abacamanza batatu n’umwanditsi w’urukiko binjiye mu cyumba cy’urukiko, abaregwa bose bahari.

Uru rubanza ruregwamo abantu 12 muri 2018 urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwahamije ibyaha batatu abandi icyenda bagirwa abere. Abakatiwe bahise bajururira mu Rukiko Rukuru, Ubushinjacyaha na bwo burajurira ndetse na ADEPR irajurira kuko iregera indishyi muri uru rubanza.

Pasiteri Sibomana Jean yabwiye urukiko ko igenzura ry’umutungo ryakozwe nta ruhare yarigizemo kandi ari ryo ubushinjacyaha bushingiraho bubashinja kunyereza umutungo wa ADEPR.

Pasiteri Sibomana hamwe n’abandi bareganwa bavuga ko iri genzura ry’umutungo ryanakozwe mu rurimi rw’Icyongereza bakifuza ko yashyirwa mu Kinyarwanda kuko ari rwo rurimi bumva neza.

Bavuze ko abayobozi b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe imiyoborere (RGB) badakwiye gukomeza kubogamira ku ruhande rumwe mu kibazo cya ADEPR.

Ubushinjacyaha bwahise bubwira urukiko ko bufite n’ibindi bimenyetso byinshi bidashingiye ku igenzura ry’umutungo abaregwa bitwaza, birimo ubuhamya bw’abantu batandukanye bwabajije.

Umucamanza yabajije Pasiteri Sibomana Jean icyo bitwaye kuba igenzura ry’umutungo wa ADEPR ryarakozwe abaregwa batarigizemo uruhare, Pasiteri avuga ko mu gihe ubucamanza bwariha agaciro nta butabera abaregwa baba bahawe.

Umucamanza yavuze ko urukiko ruzabisuzuma.Nyuma yo kwiregura ku kirego cy’Ubushinjacaya, Umucamanza yavuze ko iburanisha rizakomeza ku wa 28 Kamena 2021 saa mbiri za mu gitondo humvwa undi mu baregwa.Urukiko rwavuze ko rugiye gukora uko rushoboye uru rubanza rukaburanishwa rugafatwaho icyemezo cya nyuma.

Pasiteri Sibomana Jean yavuze ko igenzura ry'umutungo wa ADEPR Ubushinjacyaha bugenderaho bataryemera
Nsabimana Cyprien, Umunyamategeko wa ADEPR (iburyo) hamwe na Me Nkurunziza Straton
Urubanza ruregwamo abahoze ari abayobozi bakuru muri ADEPR rumaze imyaka ine rutarafatwaho icyemezo
Pasiteri Niyitanga Salton wihannye abacamanza bigatuma iburanisha risubikwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .