Kwamamaza

RSSB yongeye kwegukana igihembo mu bigo by’ubwishingizi byitwaye neza muri expo 2016

Yanditswe kuya 12-08-2016 saa 15:21' na Tombola Felicie


Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda RSSB cyongeye kwegukana igikombe mu imurikagurisha mpuzamahanga rya 19 nk’Ikigo cyamuritse ibikorwa by’ubwiteganyirize, igihembo n’ubundi cyari cyarahawe umwaka ushize.

Ubuyobozi bwa RSSB butangaza ko bwishimiye guhora ku isonga mu bigo by’ubwishingizi kuko mu mwaka wa 2014 na 2015 nabwo bahawe ibihembo ndetse n’ubu bakaba bongeye kuba mu bigo bitatu bya mbere by’ubwishingizi byakoze neza muri 7 byari byirabiriye iri murikagurisha.

Umuyobozi ushinzwe Ishami ry’itumanaho muri RSSB,Moses Kazoora yatangaje ko imitangire myiza ya serivisi no gushyira imbere inyungu z’abaturage ari byo byatumye
yongera kuza mu bigo bitatu byahembwe.

Yagize ati “Twishimiye iki gikombe duhawe kandi dushimishijwe nuko abaturage banyuzwe cyane na serivisi twabahaye, kuko mbere yo gutanga ibikombe Urugaga rw’abikorera (PSF) ruba rwakoze ubushakashatsi ku bigo byakoze neza.”

Akomeza avuga ko RSSB itajya muri expo igamije ubucuruzi ko ahubwo iba igamije kugeza serivisi no ku bandi batabashije kuyigana.

Ati “Hari abanyamuryango ba RSSB baba batarabonye umwanya wo kutugana, tuba twabazirikanye tukabashyira serivisi aho bashobora kugera kandi imibare irerekana ko byatanze umusaruro.”

Mu bikorwa RSSB yafashije abayisuye kuva imurikagurisha mpuzamahanga rya 19 ryatangira, yavuze ko bahaye amakarita yo kwivuza 731, bakiriye abanyamuryango ba Mituweli 476 muri bo imiryango 205 itanga umusanzu ungana n’amafaranga 1,614,000.

Bakiriye abantu bagera kuri 500 bifuza ibisobanuro birebana n’inzu RSSB yatangiye kubaka i Batsinda, muri bo 75 biyandikisha mu bazishaka. Ndetse hanakiriwe abanyamuryango 850 bashaka kumenya uko imisanzu yabo ihagaze cyangwa itangwa.

Muri rino murikagurisha rya 19, abakozi ba RSSB basuye ibigo bitandukanye byaryitabiriye babikangurira kubahiriza igihe mu gutangira imisanzu abakozi babo ndetse haba hari n’ikibazo bakakivuga mbere kuko iyo batinze hari ibihano bibateganirizwa.

Abakozi ba RSSB bashyikirizwa igihembo
Abantu batandukanye bagannye RSSB bareberwa uko imisanzu yabo ihagaze
Bishmiye igikomba bahawe nyuma y'ibyumweru bibiri bafasha abaturage
Uyu mukozi wa RSSB yasobanuriraga abitabiriye Expo aho umushinga wo kubaka inzu ziciriritse i Batsinda ugeze
Abahawe ibihembo bose bafashe ifoto y'urwibutso

[email protected]


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Sunday 25 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved