Ecobank na Saham batangije ubwishingizi bushya bw’ubuzima

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 27 Kanama 2016 saa 12:08
Yasuwe :
0 0

Abakiliya ba Ecobank bashyiriweho uburyo bwo kunyuza kuri konti bafitemo amafaranga y’ubwishingizi bw’ubuzima mu kigo Saham Assurance Vie Rwanda Ltd, ku buryo umuntu upfuye cyangwa akamugara ahabwa amafaranga ari hagati ya miliyoni eshatu n’eshanu.

Iyi konti yatangijwe kuri uyu wa Gatanu nka ‘Insurance account’ cyangwa “Compte parrainé’’, umukiliya azajya acibwa amafaranga 1500 ku kwezi cyangwa 18000 Frw ku mwaka y’ubwishingizi bwagoboka umuryango we aramutse apfuye, cyangwa akayifashisha ahuye n’ubumuga bumubuza gukomeza akazi asanganwe.

Mu zindi nyungu zashyizwe ahagaragara harimo kuba buhabwa umuntu hatabanje gusuzumwa imiterere y’ubuzima bw’uyisaba nk’uko bigenda ku bundi bwishingizi, ndetse bushobora kwifashishwa nk’ingwate ku nguzanyo nto.

Mireille Niyonkuru ushinzwe ubucuruzi muri Saham Insurance, yavuze ko iyo ukimara gusinya amasezerano no gutanga umusanzu w’ukwezi kwa mbere, ugize ikibazo wahita wishyurwa hagati ya 3 000 000 Frw na 5 000 000 Frw.

Ati “Biterwa n’amafaranga yose aba amaze kunyura kuri konti mu mezi atandatu ashize. Urugero niba umuntu apfuye uyu munsi, turasaba Ecobank amafaranga yagiye aca kuri konti ye buri kwezi, dukore impuzandengo. Niba agiye munsi ya miliyoni eshatu, tumuhe miliyoni eshatu. Nijya hejuru ya miliyoni eshanu, turamuha miliyoni eshanu. Ni kimwe n’iyo impuzandengo iri hagati na bwo tumuha miliyoni eshatu.’’

Umuyobozi w’agateganyo wa Ecobank mu Rwanda, Barbara Bwandinga, yavuze ko umuntu atajya ateguzwa iyo agiye kuva mu mubiri, ku buryo hari ubwo umuryango we usigaye mu bibazo, cyangwa haba nk’impanuka ugasanga umuntu ahangayitse kandi yari abayeho neza.

Murekatete Marie Louise ushinzwe serivisi zitangwa na Ecobank, yavuze ko mu gihe umuntu aba ahuye n’ibibazo nk’ibyo, ari bwo ahita agobokwa n’ubu bwishingizi bw’ubuzima.

Ati ‘‘Ufite konti ya Ecobank, ukabasha kwiyandikisha muri ubu bwishingizi, noneho mu gihe uramutse upfuye cyangwa mu gihe ugize ikibazo kindi gituma udakomeza gukora, ushobora kugira ikibazo cy’amaguru, ushobora nko kugira ikibazo cy’ubuhumyi. Ibyo byose bashobora kuguha amafaranga abasha kuguherekeza mu gihe utaragira ikindi uteganya.’’

Umuyobozi wa Saham, Patrick Nouh, yavuze ko batangiriye kuri Ecobank banasanzwe bafatanya mu bikorwa binyuranye kuva mu 2014, ndetse bari mu biganiro n’izindi banki mu Rwanda.

‘‘Ntabwo twafunze imiryango, birashoboka ku mabanki yose ndetse nababwira ko ibiganiro bigeze kure ku buryo mu minsi iri imbere turatangirana n’andi mabanki. Ikigamijwe ni ukuzanira Abanyarwanda ibyo bakeneye’’.

Ni ubwa mbere ubu bwishingizi buje mu Rwanda, ariko burakoreshwa mu bihugu bitandukanye bya Afurika.

Murekatete Marie Louise ushinzwe serivisi zitangwa na Ecobank
Umuyobozi w’agateganyo wa Ecobank mu Rwanda, Barbara Bwandinga
Umuyobozi wa Saham, Patrick Nouh na Barbara Bwandinga,Umuyobozi w’agateganyo wa Ecobank mu Rwanda
Mireille Niyonkuru ushinzwe ubucuruzi muri Saham Insurance

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza