Kigali : Inyubako yahoze ikoreramo Ambasade ya Amerika igiye gusenywa


Yanditswe kuya 2-02-2013 - Saa 16:32' na Deus Ntakirutimana

Umujyi wa Kigali wafashe icyemezo cyo gufunga inyubako y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwishiginzi (RSSB) yari isigaye ikorerwamo n’abantu batandukanye, nyuma y’uko iki kigo kidakoze ibyo cyasabwaga ngo kihubake umuturirwa ujyanye n’igishushanyo mbonera cy’umujyi.

Iyi nzu yigeze gucumbikwamo na Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, kuva muri Nzeri 2011 Umujyi wa Kigali wandikiye RSSB usaba ko yasenywa hakubakwamo ikurikije igishushanyo mbonera cy’Umujyi.

Nk’uko bitanganzwa na The New Times dukesha iyi nkuru, RSSB ngo ntiyubahirije ibyasabwaga bituma ku wa 15 Mutarama Umujyi wa Kigali wongera kwandikira icyo kigo ugisaba kwimura abantu bakorera muri iyo nzu, hagakorwa ibyasabwaga.

Bruno Rangira ushinzwe itangazamakuru akaba n’umuvugizi w’Umujyi wa Kigali yatangaje ko mu gihe iki kigo kitubahirije ibyo cyasabwaga, Umuyobozi ushinzwe umurimo mu mujyi wa Kigali, Munyentwali Régis yafunze iyo nyubako asaba abahakorera gushaka ahandi bakwimukira.

Moses Kazoora, ushinzwe itumanaho muri RSSB yavuze ko abakorera muri iyo nzu basanzwe bazi ko bakodesha by’igihe gito nk’uko byagaragaraga mu masezerano bari bafitanye ku buryo bari bazi ko mu gihe RSSB yaba ibonye uburyo bwo gushyira mu bikorwa igishushanyo cyasabwaga, bagombaga guhita bimuka ; ariko barimo kuvugana n’Umujyi wa Kigali ku kibazo cy’abakiliya babo.

Iki kibanza kirimo iyi nzu giherereye mu karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Nyarugenge, Akagari ka Kiyovu gifite nomero 1240.

IBITEKEREZO
Ubu se tuvuge ko na RSSB ibuze amafranga yo kubaka iyo nzu ikenewe ???? mureke ba bagabo bahubake !
Musubize4.02.2013 saa 07:31
rwanamiza
Ibi ni ibiki koko ? Inzego za Leta guhangana ? Ubundi se ko crise itararangira, gusenya nibyo byihutirwa ? Mayor se azi uko nibura RSSB ihagaze mu mutungo mbere yo kuyotsa igitutu, kuko icyo twe dukeneye ni amafaranga y'izabukuru n'ay'impfubyi, na RAMA. Ubundi se mbere yo gusenya iriya nzu itagize n'icyo itwaye, yabasabye kubaka hariya mu Kiyovu cy'abakene ? Ahubwo ngo umujyi hari akayabo ubereyemo RSSB, ayo yishyuwe wenda bazubaka. Mwitonde kabisa
Musubize4.02.2013 saa 01:54
sagesse
Ariko namwe mudutangariza amakuru mudukorere na ka analyse/analysis y'ishingiro rya bene ibi byemezo bifatwa n'uburegetsi. Mbese hari amategeko bashingiraho bafunga bene aya mazu cyangwa basaba ba nyirayo na ba nyiri ibibanza gusenya bakubaka ibindi cyangwa se kubahagarikira ibikorerwa muri ayo mazu. Twese twifuza ibiteye imbere ariko nanone nta terambere rihohotera uburenganzira bw'ikiremwa muntu !
Musubize4.02.2013 saa 01:26
Mudondori
ngaho rero .ibyo nabo ni Mporanyi uvuze ngo bayisenye ? mureke parapara muri business
Musubize3.02.2013 saa 05:43
bahizirhe
Ntawadufasha kumenya icyo abanyamuryango ba Caisse Sociale (RSSB) bakura cyangwa bazakura mu nyungu zituruka muri iri shoramari rikorwa hifashishijwe imigabane yabo ?
Musubize3.02.2013 saa 02:25
agaciro peace
Nta cyo bazakuramo nshuti yanjye ! Utanga amafaranga y'ubwishingizi wajya muri pension bakajya baguha ubusa kandi amafaranga barayashoye yarabyaye inyungu zitagira ingano !
4.02.2013 saa 00:11
Ariko
qui trompe qui ?
Musubize2.02.2013 saa 23:36
akazungu

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!